Ingeso z’abagore abagabo banga urunuka

Umugore ushaka kurinda umugabo we agahinda n’ishavu yirinda ingeso mbi. Ushobora kwibaza ingeso mbi zaranga umugore zikaba zatuma umugabo we amuhurwa.

Izi ni zimwe muri zo:

1.KWIBAGIRWA ICYAKUZANYE

Umukunzi wa rwandamagazine.com niwe wigeze guhwitura abagore mu mvugo ikarishye agira ati:” munama nziza mujya mutugira hano kuri ino site mujye mwibutsa abagore ko ubugore atar’umusatsi n’ingagi zirawugira mwibutse abagore ko ubugore atara mabere kuko n’ihene igira abiri umugore nyamugore muri byinshi byiza bimugize igitsina kiza kumwanya wambere. “

Igisubizo:Mugore mwiza rero ibuka kandi uzirikane inshingano za kigore n’uruhare ufite mu kubaka urugo. Witera umugabo wawe umugongo kirazira. Ikindi kitari cyiza ntukamutegere ku mibonano mpuzabitsina ngo umusabe ibyo ukeneye byose,ngo niba ugahakaniye ibyo umusaba umwicishe imbeho. Jya ushaka umwanya wabyo. Ntiwazanywe no kwitwaza akabariro ngo usabe n’ibya mirenge ku Ntenyo.

2.KUGIRA INSHUTI MBI

Rimwe nagendaga muri taxi ngira amatsiko ntega amatwi ikiganiro abagore babiri bagiranaga. Umwe yahamirizaga mugenzi we ko nta nshuti y’umugore agira. Uko nabyumvise si uko akunda abagabo cyane ahubwo ni uko abagore benshi bagenzwa no gusenya izabandi zimereye neza. Yanongeyeho ko iyo umugore abona urwawe rutekanye iwe rushya ,akora uburyo ashoboye akakuroha mukajya mu cyiciro kimwe cy’umuruho w’urushako. Mu ngeso mbi abagore bagira ni ukugira inshuti mbi n’abajyanama babi baza basenya gusa.

Igisubizo: Mugore mwiza ubereye urugo shungura inshuti zawe umenye ikizigenza n’icyo muhuriyeho. Menya guhitamo inshuti ziguteza imbere,z’inyanagmugayo. Nubonamo abaza kukugira inama mbi gusa,fata umwanzuro vuba witandukanye nabo. Kugira inshuti si bibi ahubwo kugira inshuti mbi nicyo kibazo. Wikwakira ibyo ubwiwe byose, wikwishora mu byo runaka(mwuzura)yagiyemo ejo utazisenyera utabizi. Abagabo ntibakunda agakungu,kirinde. Shyikirana n’umugabo wawe kuruta uko uha umwanya rubanda. Nukomeza kugendera muri ibyo bigare ,uzasanga umugabo akwishisha yewe bibe byamutera no kureba ku ruhande(Kuguca inyuma)

3.GUTONESHA AB’UMURYA NGO WAWE GUSA

Nyakwigendera Sebanani yarabiririmbye aho agira ati:”..Ni kuki unkunda ukanga abanjye maze abawe ukabatonesha..”Iyi ngeso igirwa n’abagore benshi. Umugabo ni ubwo atabikubwira ariko kuba ukundwakaza ab’umuryango wawe gusa biramubangamira ni uko abura uko agira akagwa neza. Guhora uhanganye n’ab’umuryango we ntibimunyura. Kuba umutungo wose uwifashisha wita ku muryango ukomokamo,umugabo arabireba akabyima amaso ariko burya biramushavuza.

Igisubizo: Nkuko wamukunze ,mukundire n’abe bizamushimisha. Ntiwasobanura ukuntu ukunda umugabo wawe byabuze urugero ariko ugaheza abe. Imiryango yose(uwo uturukamo n’uwakubyariye umutware) yihe agaciro kanagana.

5. GUFUHIRA UMUGABO BIKABIJE

Ubundi umuntu wese ukunda uramufuhira ukumva ntawe mwamusangira. Gufuha bikabije abagabo ntibabikunda. Kumwigiraho maneko ukamugenzura bikabije biramubangamira.

Igisubizo:Kumufuhira ni byiza. Ariko gabanya cyangwa uhindure uburyo ubikoramo bwamubangamira. Iyo ukabije arushaho kubona ko nta cyizere umugirira aho kubibonamo igikorwa cy’urukundo rwinshi umufitiye. Nukomeza kumuhoza ku nkeke azabikorera icyo aguce inyuma ubigizemo uruhare.

Izindi ngeso ziyongeraho ni: • Kumuhoza ku nkeke y’inshyuro • Umwanda nyuma yo kwibaruka • Ubusinzi • Kutamenya kwakira abashyitsi • Kutamwubaha • Kuba ntamunoza,ntakintu na kimwe ushima

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo