Ingaruka zo guhora ugenzura telefoni y’uwo mwashakanye

Muri iki gihe aho iterambere mu ikoranabuhanga ryaziye usanga hari ingaruka nyinshi rifite no mu bashakanye cyane cyane mu gihe hari ubwo umwe mu bashakanye abikoresha mu rwego rwo gucunga uwo bashakanye ngo amenye ibyo yirirwamo.

Uzasanga rero hari bamwe mu bashakanye umwe ashyira telefoni hasi akaba arayifashe arebye abamuhamagaye n’ubutumwa bamwandikiye abandi bakareba ku ma emails n’ibindi.

Nkuko Madame Charlotte, umujyanama w’ingo yabitangarije Agasaro Magazine, ngo iyo umwe mu bashakanye acunga telefoni cyangwa se email y’uwo bashakanye nta ruhushya yamuhaye cyangwa se akabikora nk’umuntu uri kwiba icyo gihe bishobora kuzana ingaruka mbi mu rukundo rwanyu rimwe na rimwe bikanazana ibibi mutari musanganywe.

Dore zimwe muri izo ngaruka :

Gutuma uwo mwashakanye agushidikanyaho

Niba uhora urebe muri telefoni y’uwo mwashakanye cyangwa se email ze mu ibanga iyo atangiye kubimenya nawe bituma agushidikanyaho. Urugero niba uwo mwashakanye ashyira telefone hasi cyangwa se ubutumwa bwaza ukihutira kubusoma nkaho ari ubwawe, uko akomeza kukubona bizamutera kugushidikanyaho kandi abone ko utamwizera.

Guhora mutongana mupfa ubusa

Akenshi iyo uhora ucunga telefoni y’uwo mwashakanye ushobora no kwibeshya ku bamuhamagara, cyangwa se kubamwandikira ukaba wabitiranya n’abafite gahunda yo kuguca inyuma bigatuma uhubuka ukabibaza uwo mwashakanye, hari n’abahubuka bagahita bahamagara izo nimero babonye kugirango bakurikirane bamenye ukuri.

Bibuza amahoro uwo mwashakanye

Nubwo uwo mwashakanye mwasezeranye kubana akaramata ariko ukwiye kumenya ko akeneye ubwisanzure bw’ibanze ku buzima bwe bwite. Kuba ataratumye umenya umubare we w’ibanga cyangwa se akayiguha kubera mpamvu runaka ngo wenda uze kumurebera kuri email, ntabwo bikwiye gutuma uhora uyikoresha nkaho ari iyawe. Igihe uwo mwashakanye amenye ko umucunga bigeze aho bituma abura amahoro. Ugasanga amaze kuvugana n’umuntu agahita asiba nimero no mu gihe ntacyo yikeka kuko aba aziko uri buze kubicunga

Nawe ubwawe ubura amahoro

Iyo mu mutwe wawe harimo guhora ucunga uwo mwashakanye nawe ubwawe bikubuza amahoro kandi uko ukomeza kubura amahoro kuko utizera uwo mwashakanye niko n’uwo mwashakanye abura amahoro ugasanga nawe akugabanirije icyizere bikazabageza no ku rwego rwo gucana inyuma kandi byaravuye kukutizerana. Igitangaje nuko uwo mwashakanye ashobora no kuguca inyuma kuko yamenye ko umucunga cyane ntunabimenye nawe akakwigira imitwe.

Uko wabyitwaramo igihe umenye ko uwo mwashakanye akungenzura cyane

Kumenya impamvu abikora

Hari abantu baba baremye mu buryo kugirira abandi icyizere biba bigoye. Abo uzasanga bafuha cyane no ku kantu gato kakavamo intambara. Iby0 ahanini bamwe babiterwa n’amateka babayemo kuko hari ababa bafite ubwoba bwo kungera kuba batereranwa nkuko wenda bigeze gutererenwa bakiri bato, abigeze gucibwa inyuma , …

Kumureka akakugenzura uko abyifuza

Nubwo bibangama kumva k0 umuntu ahora akugenzura ariko na none mu gihe ntacyo wikeka uramureka akakugenzura uko abyifuza iyo agezeho akabona nta kimenyetso abona cy’ubwoba bw’uko ushobora kuba umuca inyuma agera aho agatuza. Gusa hari n’abo bidapfa gushira.

Kubiganiraho n’uwo mwashakanye

Iyo abashakanye batizerana bigeze kuri urwo rwego urugo rwanyu ruba rufite ibyago byinshi byo gusenyurwa nuko kutizerana. Uramutse umenye rero ko uwo mwashakanye akugenzura, ni byiza ko mwabiganiraho, hari ubwo wenda wasanga afite impamvu itari nayo ituma ahora akugenzura we akibwira ko ariyo nzira nziza yakoresha yo kugucunga. Urugero wenda hari ubwo waba ukunda kuvugana cyane n’umukobwa mukorana umugore wawe akagira impugenge akumva hari andi mabanga mufitanye.

Muri make rero igihe wizeye uwo mwashakanye nta mpamvu yo kumubuza umutekano uhora umugenzura kuri za telefoni, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, na none kandi niba uwo mwashakanye umwizera wituma agira ikibazo ngo ujye kwitaba telefoni umuhunge ujye hanze, cyangwa se ngo bakoherereze ubutumwa uhite ubisiba. Mwese mukeneye kwizerana kugirango mwubake urugo rwiza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo