Imyitwarire ikwiriye kuranga umukobwa witegura gushyingirwa

Umukobwa witegura gushyingirwa aba agiye kuva mu kiciro kimwe cyo mu busore agana mu kindi kiciro cy’abubatse.Twavuga ko aba avuye mu buzima bwa wenyine agiye gukomezanya ubuzima n’undi muntu bakundanye bakemeranwa kubana akaramata.

Madamu Mukuru Winfride inzobere mu mibanire y’abashakanye aratanga inama ku bakobwa bitegura gushyingirwa kugira ngo bazazubake zikomere.

Imwe mu mitwarire ikwiye umukobwa witegura gushyingirwa:

Kuganira n’abantu bubatse ingo ( familles)

Ni ngombwa ko umukobwa witegura gushyingirwa aganira n’abamutanze kubaka ingo ,kugira ngo ababaze bimwe mu bibazo ajyayibaza mu rushako agiye kwinjiramo.Iyo umukobwa aganira n’abamutanze gushaka ,bajyenda bamusobanurira ndetse bakanamuha inama z’uburyo azitwara mu buzima bushya agiye kwinjiramo.

Kureka kugendera mu kigare

Umukobwa witegura gushyingirwa aba agomba kugaragaza itandukaniro kuko ibyo abasanzwemo biba bihabanye nibyo agiye kujyamo.

Kumenya neza umuryango ushatsemo

Umukobwa witegura gushaka aba agomba kumenya neza amakuru y’umuryango ashatsemo kuko ni abantu baba bagiye kuba bugufi bwe mu bikorwa bitandukanye.Umukobwa agomba kuba umugisha mu muryango ashatsemo ndetse n’umuryango avuyemo, akabahuza akaba ingirakamaro mu muryango ajemo, ni ngombwa rero ko abamenya. Akamenya ibyo bakunda, ibyo banga, abagira amahane, abagira amagambo n’indi mico itandukanye kugira ngo azamenye uko yitwara kuri buri wese maze bazashe kubana mu mahoro.

Kirazira gusezera ku basore mwari inshuti

Hari abakobwa bajya gusezera ku basore bahoze bakundana nabo mbere, ibyo ni ibintu bibi cyane kuko bashobora kukugirira nabi bakagufata ku ngufu bitewe nuko nabo bakwifuzaga ukaba ubacitse.

Gutanga avance (kuryamana mbere yo kurushinga)

Umuco wo gutanga avance ureze ,nyamara si umuco nyarwanda ukwiriye kwimikwa.Umukobwa ni nk’amata ntasogongerwa, niba rero witegura gushyingirwa ntukwiriye kwemera gutanga avance ku musore mwenda kurushingana. Niba koko agukunda azarindira mukore ubukwe maze mubone kuryamana.

Kwirinda kwitwara uko utari

Hari abakobwa begereza gushyingirwa ntibabe bacyitwara neza kuri bagenzi babo ku buryo usanga abakobwa bagenzi be bavuga bati runaka yarirase ntakitwikoza ntiyadutumiye n’ibindi, si byiza rero nk’uko uba ugiye gushyingirwa n’igihe cyabo nabo kiba kizagera nabo bagashyingirwa.

Gukunda gusenga cyane

Ngo umukobwa ugiye gushyingirwa aba agomba gusenga cyane, kugira ngo ubuzima bushya agiye kwinjiramo azayoborwe n’Imana kandi n’agahunda zose zitegurwa zizagende neza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo