Impamvu 4 zerekana ko kuganira kw’abashakanye ari ingenzi

Kuganira kw’abashakanye bibagirira umumaro mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu buzima bw’abana babo.Gutega amatwi uwo mubana, ukumva igitekerezo cye ndetse ukumva n’icyifuzo cye, akakubwira uko yumva ibintu nawe ukamubwira uko ubyumva, buri wese akinsanzura kuri mugenzi we , nibyo bituma habaho kubaka urugo rugakomera kandi bibafasha no gufatira hamwe umwanzuro w’ibyo mwaganiriyeho.

Kuganira kw’abashakanye gushingiye ku mucyo wo kubwizanya ukuri, bituma bamenyana kurushaho, bakuzuzanya mu miterere yabo, bibashisha abashakanye kubona ahabasha guturuka inzitizi mu mibanire yabo bakazikumira kandi hanavutse ikibazo bagafatanyiriza hamwe kugishakira igisubizo.

1.Kuganira kw’Abashakanye ni wo musingi w’urugo n’iterambere rirambye

Abashakanye baba bakwiye kubwizanya ukuri muri byose ntacyo baciye hejuru, kuko kutabwizanya ukuri nibyo bivamo gucengana, no kumena amabanga y’urugo.

2.Kuganira ni umuti wo gukemura ibibazo hagati y’Abashakanye

Hatabayeho kuganira ntihaboneka n’ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kumva mugenzi wawe aho gushaka ko ariwe ukumva, ukamuha umwanya uhagije ukumva igitekerezo ke cyangwa ikifuzo cye, utamuniganye ijambo.

3.Mu kuganira niho bafatira ingamba zo guhangana n’ubuzima bw’ejo hazaza

Nta terambare rishobora kubaho mu gihe umugabo n’umugore badafata umwanya wo kwicara hasi ngo basase inzobe, baganire ku buzima bw’ejo haza, ku bana babyaye cyangwa bateganya kubyara, ku mishinga ibyara inyungu, ndetse no ku rindi terambere ritandukanye.

4. Mu kuganira niho umuntu wese amenyera undi kurushaho

Ntiwamenya ko uwo mubana ababaye cyangwa yishimye, ntiwamenya icyo akunda n’icyo yanga, hatabayeho guhana umwanya ngo muganire.

Biba byiza kurushaho iyo umugabo n’umugore baganiriye ahantu hitaruye urugo, cyangwa se hitaruye aho basanzwe baganirira(icyumba bararamo) kandi bakaganira bose baruhutse nta n’umwe unaniwe, kuko iyo umuntu ananiwe umubiri uba ukeneye kuruhuka nta giterezo cyiza cyantagwa n’umuntu unaniwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo