Imico wagira igatuma umugabo wawe agaruka mu rukundo

Mu mibanire y’abashakanye hari ubwo bamwe bagera mu gihe kitoroshye urukundo rukibagirana burundu, ugasanga umugabo atakita ku mugore we nkuko byahoze mbere. Nyamara burya urukundo ntiruba rukwiye gusaza, ahubwo rugomba guhora ari rushya hagati y’abashyingiranywe bigasa nkaho aribwo rugitangira.

Ushobora rero kuba wenda uvuga ko ibyo kutakwitaho byatangiwe n’umugabo wawe, ubu akaba atacyikwikoza cyangwa se ngo umurebe wumve umwishimiye nkuko bikwiye mu rugo runezerewe. Aho gukomeza kumva ko umugabo wawe ariwe ufite amakosa atuma mutakibana neza, geregeza gukora ibi tugiye kuvuga bizatuma umugabo wawe ahinduka mukomeze mu buryohe bw’urukundo nkuko tubikesha Agasaro.com:

Banza uhinduke ubwawe

Mbere ya byose banza umenye ko umunezero w’urugo rwawe uri mu biganza byawe. Witegereza ko umugabo wawe azahinduka kandi nawe udashaka guhinduka. Ese nubwo umubona nk’umunyamakosa wowe nta makosa niyo yaba make wibonaho atuma urukundo rwanyu rukomeza gusubira inyuma ? Ese nta nshingano waretse gukora ngo nuko umugabo wawe yanze guhinduka ?

Jya wiga neza uwo mwashakanye

Wakamenye ko icyo wifuza ko agukorera nawe ariko abyifuza ko ubimukorera. Gusa na none buri wese agira umwihariko we w’ibyo akunda. Ibyo ugomba kubimenya kuko hari ubwo wowe uba utanabiha agaciro wumva ko ari ibintu byoroshye. Urugero uzumva abagabo benshi bakunze kuvuga ko bakunda kubahwa, ukaba wagirango ni ibintu bikomeye baba bavuga ariko iyo umenye icyo cyubahiro avuga biba byoroshye kubishyira mu bikorwa.

Hari umugabo umwe wahoraga abwira umugabo we ko atamwubaha umugore agakora ibishoboka byose ariko umugabo agahora avuga atyo. Umunsi umwe umugore yamusabye gukora urutonde rw’ibyo azajya amukorera ngo abe amwubashye, umugabo arandika ati ; Ibindi byose nshaka urabikora ariko nanga iyo ujyanye amafaranga ukajya kwishyura inzu dukodesha nubwo nawe uba wayakoreye. Umugore yarumiwe kuko ibyo atabitecyerezaga ko aribyo umugabo aba aganishaho iyo avuga ko atamwubaha noneho aramureka akaba ariwe uyatanga.

Jya uhorana inzozi z’urugo rwiza

Usanga mu buzima busanzwe abantu bahorana inzozi, udafite akazi akaba yizeye kuzakabona kandi keza, ucuruza akaba ahorana icyizere ko azatera intambwe akagera ku yindi, ariko byagera mu by’urugo ugasanga ahubwo ho biba bisubira inyuma. Ni byiza rero kugira inzozi nziza ku rugo rwawe kandi ugaharanira kuzigeraho nkuko no mu buzima busanzwe duharanira kugera ku nzozi zacu. Niyo waba ubona bitagenda neza wibaze icyo wakora ngo bigende neza aho gutangira gutekereza ukuntu wabaho neza uramutse utandukanye n’uwo muri kumwe.

Jya uha agaciro umugabo wawe

Ushobora kuba wumva rwose nta kintu na kimwe ukora gisuzuguza umugabo wawe ariko na none ukaba nta na kimwe ukora ngo umwereke ko umuha agaciro. Jya umushimira ku ntambwe yateye, umwete agira mu gushaka imibereho y’urugo n’ibindi bizatuma yumva ko uha agaciro ibyo akora.

Jya wibutsa umugabo wawe iby’urukundo rwanyu

Ni byiza kandi ko musubiza amaso inyuma, ukabwira umugabo wawe icyo wamukundiye, nawe kakubwira icyo yagukundiye, umunsi wa mbere mwasohokanye, uko mwamenyanye, ibyo bifasha gutuma intekerezo zanyu zigaruka mukareka bimwe byo kumva ko waba waribeshye kuwo mwashakanye.

Ibi uramutse ubikoze byafasha umugabo wawe kugaruka mu nzira y’urukundo nubwo waba ubona ageze ku rwego rwo kuba atakikwitaho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo