Icyo wakora igihe nta cyizere ufitiye kuramba k’urugo rwanyu

Mu bashakanye hari bamwe bahora bafite ubwoba ko urugo rwabo ugasanga ari ba bantu bahora mu gihirahiro nta gahunda y’ubuzima ihamye bagira. Mu gihe rero wumva udatekanye mu rushako uhora uhangayikishijwe no kuba nta cyizere ufitiye urugo rwanyu, hari icyo uba ugomba gukora cyagufasha kuva mu gihirahiro.

Ni hehe ubwo bwoba buva ?

Ubwoba butera abashakanye kumva ko nta cyizere cyo kuzarambana bafite buturuka ku mpamvu nyinshi zitandukanye zirimo :

Igihe nta mwanya wo kuganira ku bibazo mugira

Iyo abashakanye bageze ku rwego rwo kugirana ibibazo ariko ntibafate umwanya wo kubiganiraho ngo bisahakirwe umuti, usanga umwe atangiye kwibaza niba ubwo buzima aribwo azabana akaramata bikamushobora agatangira kumva ahazaza he atazi uko hazaba hameze.

Guhinduka uko iminsi ishira

Nyuma yo gushyingirwa abantu bamwe bagenda babona impinduka kubo bashyingiranywe cyangwa se bikaba byanaza nyuma ariko izo mpinduka zika ari mbi ku buryo iyo utekereje ko zizakomeza uba ubona nta mahirwe wiha yo kugumana nawe.

Kuba utarigeze ukundwa mu buzima bwawe

Hari abantu bakura nta muntu wigize ubereka uruko mu buzima bwabo bagera no mu gihe cyo gushing ingo bagatekereza ko ariko bizagenda ko uwo bagiye kubana tazamukunda, ugasanga ahorana ubwoba yibwira ko uko byagenda kose atazarambana nuwo bari kumwe.

Kuba uwo mwashaknye ahora agukangisha kukwirukana cyangwa se kugusiga

Hari ubwo usanga abashakanye bagirana ibibazo aho kugirango barebe ubundi buryo byakemuka ugasanga umwe ahora akangisha undi kuzamwirukana cyangwa se kumusiga akagenda. Ibyo bituma uwo bahora bakangisha ahora mu gihirahiro, yibaza niba hari icyizere yagirira kurambana n’uwo bashakanye

Wakora iki igihe ihora wumva amajwi akubwira ko utazarambana nuwo mwashakanye ?

Uburyo bwa mbere bufasha ku bibazo byose abashakanye bagirana, ni ukuganira bagashakaira umuti ibibazo byose. Gusa igihe mutabigize akamenyero ntabwo biba byoroshye ko mwahita muganira ngo mugire icyo mugeraho. Mu gihe rero mutagize akamenyero kuganira ku bibazo, dore icyo wakora :

Saba uwo mwashakanye ko muganira ariko wabyoroheje

Igihe musanzwe mutaganira ntuzasabe uwo mwashakanye ko mwaganira wabigize intambara ngo abone ko ibintu byacitse. Musange utuje umubwire uti : “Nifuzaga ko twazaganira ku hazaza h’urukundo rwacu igihe uzaba ufite umwanya”

Mufate umwanya mwiza

Umwanya mwiza ni igihe mwese muzaba mumeze neza. Niba uzanye ikiganiro ku rugo rwanyu kandi mwahoze mutongana uba ufite amahirwe menshi yo kongera kuzamura intongana. Ariko igihe mwese mumeze neza mwasetse ikiganiro kiba gifite amahirwe yo kugenda neza kugeza ku musozo.

Vuga uko umerewe utabishyize kuwo mwashakanye

Niba ugira ubwoba bw’ahazaza hanyu vuga uti : “ Numva mfite ubwoba bw’ahazaza h’urugo rwacu aho kuvuga ngo : Ibikorwa byawe bintera ubwoba nkumva nta cyizere cy’ahazaza dufite”

Mutege amatwi

Nubwo ari wowe ufite ikibazo wikiharira umwanya ngo ushake kumwumvisha ko ari wowe uri mukuri. Tega amatwi uwo mwashakanye igihe yemeye ko muganira nakurura intonganya wirinde kumusubiza.ubundi muzongere mubiganireho undi munsi yacururutse.

Iyo uheze mu gihirahiro hari ingaruka nyinshi bigira ku rugo rwanyu usanga nawe utangiye kwishora mu bikorwa bibi byo kwisenyera, niho uzasanga umugabo yaguze isambu ibunaka agahisha umugore, cyangwa se umugore agatangira guhisha umutungo yiteganyiriza igihe bazaba batandukanye, icyizere kikabura ugahora wumva uhari udahari, n’ibindi

Biba byiza rero kubiganirho hakira kare izo ngaruka zitarabageraho kuko ubwoba bwo gutandukana bushobora no kuba intandaro yo kubatanya kandi mwese mutari mubifite muri gahunda.

Source:Agasaro.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo