Ibyo ugomba kumenya mbere yo gushyingirwa

Mbere yo kwemerera uwo muzabana ko mukora gahunda y’ubukwe hari ibintu by’ingenzi uba ugomba kumenya haba kuri wowe ndetse no kuwo muzabana .

Dore ibintu by’ingenzi ugomba kumenya

Kumenya urukundo icyo aricyo

Akenshi hari ubwo umuntu yibwira ko akunda undi ariko atazi icyo urukundo rusobanuye. Uzasanga abenshi bakrwitiranya n’irari. Ugasanga kuko wumva ko ufite irari ryo kuzajya uryamana n’umusore mukundana cyanga se inkumi ukumva ko ubwo ariko kumukunda. Ubundi urukundo nyarwo rurihangana hatitawe mu bihe mwaba murimo. Mu gihe wumva ko ukunda umuntu jya wibaza ko wamwihanganira mu bihe ibyo aribyo byose.

Kumenya ko uzi kwihangana no kubabarira

Kuri ubu usanga ingo nyinshi zisenywa no kuba abantu batazi kwihanganirana no kubabarira. Abakera wasanganga badatandukana cyane nk’abubu. Iyo urebye impamvu nyamukuru rero usanga ko nta kwihanga no kubabarira bikibaho.

Kwibaza niba uzashora kubana n’umuryango ushatsemo

Ikindi kibazo gikunze gusenya ingo n’imibanire n’umuryango uba ugiye gushakamo ari nayo mpamvu ari byiza ku banza kubamenya, ukamenya imico yabo kugirango uzajye umenya uko ubitwaraho.

Kumenya mbere ko uzajya uganira nawe ku bijyane no gutera akabariro

Ikindi kintu gisenya ingo ugomba kubanza kumenya mbere yo gushyingirwa ni uburyo muzajya muganira ku bijyanye no gutera akabariro dore ko biri mu bituma ingo zitari nke zisenyuka igihe mutabiganiriyeho neza. Aha ni naho mushobora kuvugana abana muzabyara, uburyo bwo kuboneza urubyaro muzakoresha,..

Kumenya inshuti ze nuko uzitwara

Inshuti z’uwo mugiye kubana nazo zigira uruhare mu mibanire myiza yanyu. Ugomba kuzimenya kandi ukamenya uko uzitwaraho.

Kumenya ko uwo mugiye kubana atari marayika ;. Urugo ni rwiza ariko ugomba kumenya ko uwo muzabana atari marayika hari ibyo atazitwaramo neza kimwe nuko nawe utazabaho nka marayika.

Kuganira ku micungire y’umutungo wanyu ; Ni byiza ko kandi ko ugomba kuba uzi uburyo muzajya mucungamo umutungo wanyu kuko nawo uri mu bituma urugo rusenyuka igihe mutumvikanye ku buryo ucungwa kandi biba byiza kubivuganaho mbere yo gushyingirwa.

Ni byiza rero kujya gushyingirwa wabyiteguye neza ukamenya byinshi ku ngingo zikunze guteza umwuka mubi mu rugo kugirango uzabe uzi uko uzabyitwaramo bityo bizagufasha no kugira urugo rwiza wishimiye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo