Ibyagufasha kureka gukomeza guta umwanya k’utagukunda

Abasore n’inkumi bajya bakunda ndetse ukaba wanamenya ko uwo ukunda atagukunda ariko kumwikuramo bikanga ugakomeza guhatiriza wizeye ko azagera aho akagukunda. Nyamara bishora kuba ari uguta umwanya ukazasanga uri kwibabaza kurushaho.

Niba uzi neza ko uwo ukunda atagukunda, dore uburyo bwagufasha kureka gukomeza kumutaho umwanya nkuko tubikesha urubuga Elcrema rwandika ku mibanire

Muhungire kure

Niba musanzwe mukunda kugira ahantu henshi muhurira, uba ugomba kwirinda ko mukomeza guhura. Niba umubonye ku mbuga nkoranyambaga wirinda kumwandikira kuko we aba yumva ko uri kumutesha umutwe. Rimwe na rimwe agufata nkaho nta bwenge ugira, uri umuntu w’intumva.

Wikomeza kwiremamo icyizere

Iyo ukunda umuntu nka gutyo usanga hari nubwo ukomeza kwiremamo icyizere wibwira ko azagera aho akagukunda. Icyo cyizere nicyo kikubuza gukomeza urugendo rwawe ugatakaza umwanya wawe ushakaisha ibyo wakora ngo agukunde. Hari n’ababa bazi ko uwo bakunda agaundana n’undi bagatangira kubateranya bavuga nabo abakunzi babo kugirango bakunde babange nabo babone umwanya mu mutima wabo. Uko wiha icyizere rero bikubuza gutera intambwe ahubwo ugasanga utangiye gutekereza n’imigambi itari myiza.

Irinde ibintu byose bimukwibutsa

Hari ubwo ufata uwmanzuro ukavuga ko utazongera kumuhamagara ariko wareba muri telefoni yawe ukabona nimeo ye ukisanga wamuhamagaye. Bibaye byiza rero wajya usiba ibintu byose bishobora kumukwibutsa kuko bigira uruhare mu gutuma wumva warafashwe nawe kandi mu by’ukuri we atanagutekereza na gato.

Shaka ibikurangaza kandi bikunezeza

Sha umwanya ujye utemberana n’inshuti ku buryo uri buze kubona umwanya wo kwishima, binakurind ekuza guheranwa n’ibitekerezo byibanda ku muntu utagukunda. Wareba filimi zagufasha gusohoka buri ibyo bihe, ugasoma ibitabo n’ibindi bintu bituma uhungenza intekerezo.

Igirire impuhwe kandi wikunde

Hari bamwe usanga barinjiye mu rukundo ku buryo nawe yiyibagirwa ubwe. Bamwe banga kurya kuko batabona ibyo bifuza mu rukundo abandi bakigunga n’ibindi. Geregeza kwikunda kuko nta wundi muntu uzagukunda nkuko wikunda. Kwikunda uzabifashwamo no kwiha agaciro, ukamenya ibyiza ufite, impano ufite n’ibindi bintu byagufasha kwigirira icyizere.

Kuba wakisanga uri mu rukundo n’umuntu utagukunda rimwe na rimwe ushobor akuba yarakubeshye ko muri kumwe birababaza ndetse bikagora kubyikuramo, ariko icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko ubuzima bukomeza. Haranira kubisohokamo ureke guta umwanya no kwiyangiza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo