Ibyagufasha kongera gukunda nyuma yo guhemukirwa kenshi

Nyuma yuko uhemukiwe n’umukunzi wawe cyangwa se bakaba barabaye benshi ariko bose basiga baguhemukiye, ushobora na none kongera kwinjira mu rukundo bigashoboka kandi bikagenda neza igihe wakurikije inama tugiye kukugira muri iyi nkuru dukesha Agasaro Magazine.

Banza wiyakire

Kuba waramaze kwakira ibyakubayeho nibyo bizagufasha gutangira ubuzima bushya. Kwakira ibyakubayeho uzabifashwamo no kumva ko ubuzima butarangiriye aho ukiha icyizere ko imbere ariko heza aho kumva ko bizongera bikagenda nabi.

Ntukumwe ko uzavurwa n’undi muntu muzakundana

Igihe ugifite ibikomere ntukizere ko uzabimarwa n’undi muntu mugiye gukundana. Si byiza ko utangira urugendo rw’urukundo wumva ko hari mitwaro bigiye kukuruhura ahubwo wowe wishakaho icyo uzamumarira. Muri make mu rukundo witegura gutanga kurusha guhabwa. Jya wirinda rero kwirukankira kongera gukundana.

Jya ureka ibyahise bigumane n’ahahise

Mu gihe wongeye kwinjira mu rukundo jya wirinda ko uwo mukundana ahura n’ingaruka z’ibyo wahuye nazo cyangwase ngo ujye ubimukangisha. Urugero niba uwo mukundana agusabye gusohokera ahantu uwo mwakundanga yagusohokanaga ntukamubwire ko bikwibutsa ibihe mwagiranaga cyangwa se ngo umubwire ko wanze ko mujyayo kuko udashaka ko hakwibutsa uwo mwakundanaga. Ushobora kumubwira ko utahakunda gusa ibyo uwo mwakundanaga ukabireka kubivuga.

Itonde ukunde uwo umutima wawe ushaka

Wikihutira gukundana kuko wumva udashaka kuba wenyine cyangwa se ngo wumve ushaka uwo muzabana kuko abo mwiganye bashatse bose, kuko se ababyeyi bagushyiraho igitutu n’ibindi. Kunda umuntu kuko wumva ko umukunze nta yindi mpamvu ibigutera.

Irinde gutendeka

Si byiza noneho kumva ko ugiye gutendeka kugirango ubwo umwe azaguhemukira izagire undi usigarana kuko bishobora kukubera bibi nabwo bose ukaba wababurira rimwe. Fata uwo ubona ukunda kurusha abandi ariwe mugumana utitaye ku kuba warigeze gutendekwa.

Gerageza amahirwe ubonye

Wiguma mu bwoba bwo kumva ko uzongera guhemukirwa kuko wasanga uwo ariwe mahirwe yawe akazagukunda urukundo nyarwo waburiye mu bandi bose basize bagukomerekeje.

Ibi ni bimwe mu byagufasha kongera gukunda nyuma yuko abo mwigeze gukundana bagusigiye ibikomere bikuremerera ku mutima.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    ndashaka umukunzi ufite gahunda number yenjye ni 0788237435; ufite gahunda yanyandikira kuri whatsapp.

    - 18/11/2018 - 10:51
  • felix

    ndashaka umukunzi number 0788237435 wanyandikira kuri whatsapp ubaye ufite gahunda

    - 18/11/2018 - 11:02
Tanga Igitekerezo