Ibintu utagomba gukora nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe

Gukunda no gukundwa ni bimwe mu bintu bituma umuntu aryoherwa n’ubuzima. Ariko siko ibintu bihora ari byiza mu rukundo. Hari gihe kigera uwo wakundaga mugatandukana.
Tugiye kurebera hamwe amakosa ugomba kwirinda gukora nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe.

1. Wikwihimurira ku mubiri wawe

Niba uwo wakundaga akwanze ntago ugomba kwihimurira ku mubiri wawe ngo ujye mu nzoga, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, kwiyicisha inzara cyangwa kwirekura ukarya cyane. Siryo herezo, kuba mutandukanye kandi mumaze igihe mukundana wenda mwari mufite gahunda yo kurushinga,birumvikana ko bigoye kubyakira ariko ntibisobanuye ko utabona umusimbura ndetse akaba yakurutira umukunzi wawe mwatandukanye.

2. Witangira guhiga uwo umusimbuza

Hari ubwo iyo umuntu akwanze ushaka kumwihimuraho ngo umwerekera ko ntacyo byagutwaye ko wahise ubona undi ariko burya guhita wihutira gushaka undi ntago ari byiza kuko ushobora kuba utarafashe umwanya uhagije wo kwitekerezaho ugasanga amakosa wapfuye n’uwa mbere urongeye urayakoze. Burya biba byiza ubanje no gutegereza mbere yo gushaka undi kugirango ubanza wikuremo uwa mbere neza.

3. Wimucunga

Kwirirwa umucunga ku mbuga nkoranyambaga ngo urebe uwo bavugana ntacyo byakumarira uretse kukubabariza ubusa. Niba yarakwanze ubwo nyine ntagushaka, nawe tangira ubuzima bushya mutari kumwe.

4. Wigenda umusebya

Kugenda umuvuga nabi bituma nawe ugaragara nk’umuntu udashobotse kuburyo hari n’uwagira ubwoba bwo gukundana nawe avuga ati ukuntu wagiye uvuga uwo mwakundanye nawe mushwanye wagenda umusebya.

5. Wikwifungirana

Niba uwo wakundaga akwanze humura ubuzima ntiburangiriye aho ahubwo wabona Imana iguteganiriza ibyiza kurusha ibya mbere.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo