Ibintu by’ingenzi bituma urugo rukomera

Ingo nyinshi zisenyuka kubera impamvu zitandukanye zaba zituruka ku mugabo cyangwa se ku mugore. Ni byiza kumenya uko abashakanye bakwiriye kubana kugira ngo umunezero ukomeze mu rugo rwabo nk’uko bajya gushakana babyifuzaga.

Izi ni zimwe mu ngingo z’ingenzi zubaka urugo rugakomera nkuko Past Liliose Tayi yazitanze mu kiganiro cya Aglow Rwanda.

Kutaba nyamwigendaho

Umugore n’umugabo wese ntakwiriye kuba nyamwigendaho mu rugo kandi afite uwo bashakanye babana kandi bafatanije inshingano z’urugo, iyo umugore yitwaye gutyo bituma umugabo we atiyumvamo umumaro n’agaciro amufitiye, bityo ugasanga babanye nk’abataziranye, umunezero w’urugo ntugende uko bikwiye, ibi kandi bituma habaho kutuzuzanya ku bijyanye no gukemura ibibazo by’urugo.

Kwiga koroherana

Guca bugufi haba ku mugabo cyangwa ku mugore bikura impungenge mu muryango niyo ikibazo cyaba gikomeye kiracyemuka. Niyo mugenzi wawe yagukosereza, wowe wamwereka ikosa mu buryo butarimo intonganya cyangwa amarira kandi ukamubabarira utabanje ku murushya no kwereka abantu ibyabaye mu rugo rwawe. Igihe nawe wamukoshereje wihutire kumusaba imbabazi kandi aho kuvuga byinshi wisobanura, wicishe bugufi wemere ikosa.

Kutaba mwinshi mu rugo

Iyi mvugo isa n’idasobanutse, ariko isobanuye kutajya mu bintu byose bikorwa mu rugo witwaje ko uri nyirarwo. Hari nk’igihe usanga umugore cyangwa umugabo akora inshingano ze agakora n’izundi twavuga nk’umugabo ukora inshingano ze ariko agakora n’iz’umugore , iz’abana akareba ibyo guteka akareba imyenda y’abana akareba aho kubaka inzu bigeze, ugasanga ntaha mugenzi we umwanya ngo nawe akore inshingano ze.Umugore ni mutima w’ururgo ariko biba byiza nawe akoze inshingano ze n’abandi bagakora izabo.

Kuvuga icyakubabaje neza (ufite umutima mwiza)

Si byiza ko uvugana agahinda ,intimba cyangwa ubukana igihe ufite ikibazo, niyo waba wagitewe n’umugabo cyangwa umugore wawe , ugomba kumenya ubwenge muri byose, ntabwo kandi ari byiza guhagarika zimwe mu nshingano zawe nko gupfumbata umugabo ku bagore cyangwa kureka guhaha ku bagabo kubera ikibazo cyabaye. Nubwo ubabaye ariko ihangane ugaragaze umutima ukomeye mubwirane ikibazo neza kandi niba bishoboka musabane imbabazi kandi mufatanye gushaka igisubizo.

Kugira amahoro mu rugo :( niyo umugabo wawe cyangwa umugore wawe adashobotse)

Sibyiza kwereka umugabo wawe cyangwa umugore wawe ko ubana n’umuntu udashobotse mu buryo bumwe cyangwa ubundi . Hari abagabo cyangwa abagore bapfusha amafaranga ubusa, bagatanga impano zitumvikanyweho no kutuzuza zimwe mu nshingano z’urugo, ariko ntiwahorana amahane cyangwa urusaku cyangwa ngo uhore utora abantu, ahubwo ukora inshingano zawe neza kandi ugaragaze gucya ku maso ubundi nawe iyo umuhaye amahoro agenda ahinduka buhoro buhoro. Iyo nta ntonganya zihoraho abana bagira umutuzo kandi ntawe umenya imiterere y’uwo mwashakanye keretse wowe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo