Ibintu abagore bishimira kubwirwa n’abagabo babo

Abagore benshi bafite ibintu bahuriyeho bakunda kubwirwa n’abagabo babo bakanezerwa kandi ugasanga bifasha n’urugo rwabo gukomera.

Dore amagambo 10 abagore bakunda kubwirwa n’abagore ngo nawe uzajye uyabwira umugore wawe niba utajyaga uyamubwira :

1.Ndagushimira ku bintu byose ukorera umuryango wacu

Nibyo koko wowe mugabo urakora cyane. Hari ubwo wumva ko umutwaro wikoreye uremereye inshuro myinshi kurenza k’uwo umugore. Nyamara nawe arakora cyane kandi akavunika. Akeneye kubwirwa ijambo rimushimira ibyo akora.

2. Uri umubyeyi mwiza n’umugore mwiza

Niba ushaka gutuma umugore yirirwa yishimye umunsi wose, renga ibyo kumubwira amagambo amenyereye nka "urakoze" umushimire ku kuba ari umugore mwiza n’umubyeyi mwiza.

3. Reka nkukorere kiriya

Umugore wawe ahora abona ko uva ku kazi unaniwe kandi nawe nuko aba yananiwe. Ni byiza rero ko umufasha uturimo duto utari usanzwe umufasha gukora nko guhanagura ku meza mumaze kurya, gutera ipasi, n’indi mirimo utari usanzwe ukora mu rugo.

4. Ndagukunda cyane

Wari wumva amagambo meza akurikira ijambo “ ndagukunda ?" kubwira umugore wawe ko umukunda ni itangiriro nziza, gusa biba akarusho iyo umubwiye impamvu umukunda, ingano y’urukundo umukunda kandi ko uzahora umukunda ibihe byose. Ibyo binezeza umutima we kurushaho.

5. Uri mwiza

Utitaye ku myaka ye, ingano ye n’igihe mumaze mubanye, umugore wese akunda kumva abwirwa ko ari mwiza, agukurura( attractive). Mu mwanya wo kumubwira ngo “ urasa neza” koresha utugambo tugufi nka “ byizaaa !urashimishije.
Niba mwese mukoresha ururimi rw’icyongereza wamubwira uti : great, lovely, fantastic,

6. Reka ndebe abana

Niba usanzwe wita ku bana ni byiza cyane, niba utajyaga ubikora gerageza ubikorere umugore wawe nawe aruhuke kuko ubuzima butaruhuka buravuna.

7. Reka tuze gusohoka iri joro

Kubwira umugore wawe ko ushaka ko musohokana bituma atekereza ko wishimira kumarana umwanya nawe.

8. Ihangane wagize umunsi mubi

Iri jambo rituma umugore wawe amenya ko uba umwitayeho nuko ubuzima bwe bw’umunsi bwangenze.

9. Ntawundi mugore nashaka atari wowe

Iri jambo rituma yumva ko umwizera kandi ko wishimiye kuzabana nawe iteka.

10. Ni gute nakubera umugabo mwiza kurushaho ?

Kumva aya magambo ku mugore wawe bishobora kumutera amarangamutima( emotion) akaba yanarira, cyangwa se agaseka nk’akana gato. Igihe umubajije iki kibazo jya uha agaciro igisubizo aguhaye.

Ayo ni amwe mu magambo abagore bakunda kubwirwa n’abagabo bigatuma bishima kandi urukundo rwanyu rukarushaho gukomera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Nukuri pe ibi bintu muvuze ntago mubeshye bishimisha abadamu murakoze cyane rwose

    - 29/07/2018 - 06:23
Tanga Igitekerezo