Ibintu 9 ukwiye gukora iyo witegura gushinga urugo

Gushinga urugo ntabwo ari umushinga woroshye. Ni umushinga usaba ko abantu babibiri bawushoramo neza. Gusa na none si aho bigarukira gusa kuko na sosiyete muri rusange ishobora gutuma mugira urugo rwiza cyangwa se rubi cyane ko n’imiryango migari nayo iba ihera ku rugo ruto rw’abantu babiri. Niyo mpamvu rero ibyo byose uba ugomba kubyitegura neza mbere yo gushinga urugo.

Dore ibintu 9 wakora bikagufasha kwitegura neza kuzashinga urugo :

Kwimenya ubwawe

Hari ubwo usanga umuntu aba nawe ubwe atiyizi akagendera ku by’abandi gusa kuko we tatazi uwo ariwe neza. Banza umunye uwo uriwe ko uri uw’agaciro kuko Imana yakuremye ukwawe nta wundi muntu nkawe uzabaho. Ntukemere ko ubuzima bugucisha bugufi ngo wibagirwe agaciro kawe.

Banza ukire ibikomere wahuye nabyo

Ibikomere by’ubuzima wahuye nabyo ugomba kubanza kubikira nubwo bitasibangana burundu. Amateka wanyuzemo cyane cyane ayo mu muryango warerewemo hari ubwo agira ingaruka ku rugo rwawe iyo utabanje kwiyakira no kwisobanukirwa neza. Niho bamwe usanga batagirira icyizere abo bashakanye ( kubafuhira bikabije), kutagira icyo witaho, guhorana ubwoba, kurwana no kuvuga amagambo mabi.

Sobanukirwa neza inshingano zawe mu rugo

Abasore benshi n’inkumi usanga baba bateganya kurushinga ariko batazi neza inshingano bazaba bafite mu rugo rwabo. Tekereza ugiye gushaka akazi ariko utazi icyo uzakora. Inshingano irenze izindi zose ni ugukunda uwo muzashakana kuko muramutse mukundana izindi nshingano zose zakoroha.

Rinda umubiri wawe

Hera ku kwirinda kuryamana n’uwo mukundana kuko udakeneye gutanga umubiri wawe ngo ubone kugaragarizwa ko ukunzwe. Iyiteho ku mubiri bisanzwe ujye usa neza ariko cyane cyane wite ku ntekerezo zawe. Imenyereze gukora imyitozo ngororamubiri kuko uugo rushobora kuguhindura wenda ukabyibuha cyane bikazakugora gutangira gukora siporo utarabyimenyereje. Kandi niyo utabyibuha siporo ni ingenzi mu muryango

Shaka miryango myiza wigiraho

Nubwo kumenya ko urugo unaka rumeze neza bitoroshye kururebera inyuma, hari bike wabona wakwigira ku bandi. Gusa aha na none si ugushaka kwigana abandi kuko urugo rwose rugira umwihariko warwo.

Niba ukunda gusenga urusheho kugirana umubano n’Imana : Inama iruta izindi ni ugusenga kandi utajejetse kuko uba ugiye gutagira urugendo rutoroshye. Ariko na none rworoshye ku muntu ufitanye umubano n’Inama. Nta kibazo na kimwe uzahura nacyo ngo ukiburire umuti.

Jya kwiga inyigisho z’abitegura kurushinga

Bigushobokeye wakwimenyereza gushaka aho bigisha inyigisho z’abitegura kurusha biba byiza wanabikor ambere yo guhitamo uwo muzabana kuko izo nyingisho zigufungura ibitekerezo zikagufasha guhitamo neza.

Gira intego mu buzima

Si byiza kwihutira gushyingirwa utazi intego y’ubuzima ufite. Cyane cyane mu bijyanye n’imibereho byaba umusore umusore n’inkumi bose bafite icyerekezo cy’ubuzima bafite ubushobozi bwo kuzita ku muryango wabo. Bitewe n’urwego rwa buri wese haranira kuvaga uti nzashaka umugore cyangwa se umugabo maze kugera ku bintu runaka.

Iga gucunga umutungo neza

Witegereza ko uziga gucunga umutungo umunsi uzaba umaze gushinga urugo. Byimenyereze hakiri kare bizagufasha no kwita ku mutungo w’urugo dore ko ahanini imicungire mibi yawo iteza amakimbirane atari yitezwe mu bashakanye.

Hari n’ibindi byinshi wumva wakora ariko ibi tubonye ntibizabure mu byo witoza igih wumva ko wegerje gushyingirwa.

Source:Agasaro Magazine

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo