Ibintu 5 ukwiye kuzirikana niba udashoboye gukora ubukwe buhenze

Ubukwe ni wo munsi benshi bavuga ko ari uw’ingenzi mu buzima bw’umuntu kurusha indi yose. Buri wese utarashyingirwa aba yumva yifuza gukora ubukwe bw’igitangaza bugasigara mu mateka nka bumwe bw’i Kana buvugwa muri Bibiliya.

Gusa ibi ntibihira ubishatse wese kuko uretse no kubona ubushobozi butegura bukanacyuza ubukwe, n’inkwano muri iki gihe yigondera umugabo igasiba undi.
Muri iyi nkuru twateguye twifashishije urubuga rwa interineti rwa EL Crema, turakugezaho ibintu bitanu ukwiye kuzirikana ugaha agaciro igihe udashaka kuzarongora cyangwa kurongorwa uteruye ngo uherekezwe unaririmbirwe n’ibihunyira n’ibibiribiri ahubwo ugakora ubukwe buciriritse kandi buhwanye n’ubushobozi bwawe maze urungano rukagushagara ugahesha agaciro n’ishema umuryango wakubyaye.

1. URUGO UGIYE KUBAKA NI INGENZI KURUSHA UBUKWE

Umuntu arashyingirwa maze agakora ubukwe agira ngo agaragaze ku mugaragaro ko agiye kubakana urugo n’uwo umutima we washimye mu bari ku isi bose. Kuba rero wiyemeje kubana n’umuntu ubuzima bwanyu bwose ni ingenzi cyane ndetse ni byo bifite agaciro cyane kurusha kuba wakora ubukwe ngo bw’akataraboneka nk’aho wabonye ubwabereye mu ngobyi ya Edeni Imana ishyingira Adamu na Eva. Nujya gutegura ubukwe, ntuzite cyane ku gifite umumaro muke kurusha icy’ingenzi kinatuma ubukwe bubaho ari rwo rugo uba ugiye kubakana n’uwo wakunze ukamuhitamo mu bandi.

2. RIMWE NA RIMWE UTUNTU TWOROHEJE TUGIRA UBUKWE AKATARABONEKA

Rimwe na rimwe, ubukwe buhendutse cyane bushobora kunogera ijisho n’umutima kurusha ubwatanzweho ibya Mirenge wo ku Ntenyo bagize indahiro y’ubukungu. Ubukwe buteguye, bwubahirije gahunda n’igihe neza hagati y’abakundana bitari urumamo bushobora gusiga urwibutso rwera burabyo kurusha ubuhenze bunini cyane nyamara busiga abageni mu kaga ko gutangira ukwa buki ku mugogoro wa banki cyangwa inshuti zibishyuza imyenda itampaye agaciro bafashe ngo barashaka kwemeza rubanda, nk’aho buba buzazamo Bikira Mariya ngo asabe umuhungu we Yezu Kristu guhinduramo amazi divayi n’abanywa Nzobya banywe bashire inyota bave ku nzoga zoshya nabi.

3. UKWIYE GUTUMIRA ABANTU BAKE

Ni byo koko, ubukwe ni abantu, ni byiza rwose bishobotse, watumira isi yose nubwo utabibasha kuko n’ubwo bavuga bw’Umwana w’Intama wera azakorana n’umugeni we yakoye amaraso ye y’igiciro ku musaraba i Nyabihanga na bwo isi yose ntizabutaha. Ntukwiye kwishyira ku gitutu cyo gutumira abo uzi bose, kuko hari n’abo utumira ntibaze, bamwe banaza bakaza baje gukwena abandi no kunnyega agatotsi kose kagaragara mu birori byawe.

Rero, ugomba kumenya ko uko hari umuntu utumiye mu bukwe bwawe, haba hari umutwaro wiyongereye ubwawe ku mutwe wawe. Biba byiza rero iyo utumiye abantu bake uzi ko ufitiye ubushobozi bwo kwakira kuko ubukwe bwawe bwagenda neza kurushaho buramutse butashywe n’abantu bake kurusha uko babuzamo ari uburo buhuye nyamara bagataha bakugize insigamugani.

4. GERAGEZA GUKORERA UBUKWE AHANTU HARI UMWUKA HISANZUYE

Gukorera ibirori by’ubukwe bwawe mu nyubako (salle) zabugenewe ari na byo nsigaye mbona bigezweho cyane muri iyi minsi bishobora kuba bihenda, na ko ndetse kwigiza Nkana ya Rumanzi, ndabizi, birahenda ndetse cyane.
Icyo ukwiye gukora rero ni ugutekereza ukareba niba nta handi hahendutse wakorera ubukwe kandi bukaba buryoheye ababurora nawe urimo. Nk’ubu, Abanyarwanda benshi tuvuka kandi tugatura mu byaro. Aho kujya gukodesha ‘salle’ ihenze iyo mu mijyi, n’ubundi ubukwe ko buba ari ubw’umuryango, niba ari ibyagushobokera, musore, kuki utajyana uwo mugeni iwanyu mu cyaro ukubaka igisharagati cyiza ukagitakisha indabyo nziza zo mu gisambu cyangwa ukazisaba kwa Padiri…, ko hari ubwo byaruta ‘salles’ zikosha akayabo mu gihe n’uwo urongora uba wamukoye akandi.

Uretse ibi wenda wakwita ‘iby’ubuturage’, niba uri umunyamujyi cyangwa umusirimu ariko udafite ubushobozi ‘burenze’, hari ahandi hantu wakorera ubukwe hahendutse kandi hatuje, hari amahumbezi heza nko ku mucanga, mu kibuga cy’ahantu aha n’aha, mu busitani bw’ahantu runaka n’ahandi. Ibi bishobora kuguhendukira kandi bigaha ubukwe bwawe ibyiyumvo bya kamere karemano kandi ababutashye bakazasigara banabwirahira niba ari ibyo ushaka daaa!!! Dore ko ngo agasore katiraririye katarongora inkumi. Ibi se ni byo? Ndabikemanga.

5. INSHUTI N’IMIRYANGO UKWIYE KUBAHA AGACIRO KUKO NTA CYAGUFASHA NKA BO

Bizakugora cyane kubaka urugo rukaba ruhire igihe cyose udafite inshuti z’imfura kandi z’indahemuka mu mibereho yawe. Ni byiza ko ubanza kwimakaza ubupfura muri wowe kugira ngo n’abo mubana bakubere imfura batyo. N’abo mu miryango yawe kandi bikwiye kuba bityo. Iyo ufite inshuti nziza ndetse n’imiryango igushyigikiye, bishobora kugufasha kugabanya ibyo wakabaye utakaza mu bukwe kuko bimwe mu byo wagatanzeho amafaranga, byakorwa n’inshuti ndetse n’imiryango yanyu mwembi, erega banagutwerera maye [Nari mbyibagiwe diii]!!!
Umunyarwanda yaciye umugani ati “Inka yikoma isazi aho yigeza umurizo” na ho Umuswayili we abivuga neza ati “Igikeri nyamabondo cyashatse kungana n’ikimasa, cyihaze, kiraturika.” Niba udashobora gukora ubukwe buhenze kuko nyine nta bushobozi ufite, ukwiye mbere na mbere kubyemera ko abantu tutanganya ubushobozi kandi ko urwiganwa rwa kene Mushushwe rwamariye abana muri Rwagakoco.

Icyo wamenya cy’ingenzi ni uko urugo rushya rw’abageni ruba rutazahora ari rushya n’ukwezi kwa buki ndakurahiye ntikwaba umwaka wa buki; bityo rero, ntukwiye kugurana amata itabi [umutima wawe utanakeneye] kandi ryica maze ngo ubukwe bw’umunsi umwe ubugurane urugo ruba ruzabaho kugeza imperuka y’isi niba unemera ko izabaho.

IRADUKUNDA Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    MFITE UMUHUNGU DUKUNDANA KND ABAKOBWA BARAMUPFIRIYE NANJYE ABABOYS BARAMFIRA. NONE UMUHUNGU YANYIFUJEHO TWAZABANA NKR.

    - 20/11/2019 - 12:12
Tanga Igitekerezo