Ibintu 5 bikandamiza uwo mwashakanye

Abashakanye baba bagomba kubaho ubuzima buha buri wese kwisanzura kandi bakumvikana.

Mu gihe rero ukora ibi bintu 5 bikurikira menya ko ukandamiza uwo mwashakanye kandi ko bishobora kubasenyera :

Gukuririza akantu gato kakavamo intoganya

Hari ubwo uba wwicaye n’uwo mwashakanye muvugana neza akantu gato kakababavangira umwe akaba atereye hejuru agaherako atongana kandi ahereye ku kantu gato kandi mu mwanya muto mwari mwahoze muvugana neza.

Urugero mushobora kuba mwicaye muri ku meza murya munaganira ukaba ukubitanye n’umusenyi mu biryo. Niba uri wa muntu uhita uhaguruka ugatongana hafi yo kurwana kubera ikiyiko kimwe utamiye ugasanga harimo umusenyi kandi ibindi biryo byari bizima icyo gihe ugaragaza kwikunda no gukandamiza uwo mwashakanye.

Kumuha umurongo ngenderwaho kubo agomba kuvugana nabo

Niba ujya ubwira uwo mwashakanye uti ziriya nshuti zawe sinshaka ko uzivugisha, ntugomba kujya gusura iwanyu n’ibindi icyo gihe umenye ko ukandamiza uwo mwashakanye.

Birashoboka ko yaba afite inshuti mbi ariko na none kubivuga nk’itegeko siwo muti. Icyiza ni uko mwabiganiraho ukamwereka ububi bw’inshuti ze no guhora ajya gusura iwabo kurusha uko wabivuga nkaho ari itegeko umuhaye.

Kugirira ishyari uwo mwashakanye

Hari ubwo wumva ugirira ishyari uwo mwashakanye ukumva udashaka ko yatera imbere ibyo bikagutera kumubuza uburenganzira ku bintu runaka bishobora kumuteza imbere. Ibyo bikunze kubaho ku bagabo ugasanga umugore abonye amahirwe yo gukomeza amashuri umugabo akamwangira ngo atazamurusha amashuri akajya amuyobora, n’ibindi.

Niba koko mukundana amashuri, akazi n’ibindi byagakwiye kugutera ishema ukamushyigikira aho kumva ko umufitiye ishyari ribi.

Guhora wishyira aheza

Igihe cyose wumva ko ibibi biba mu rugo nta ruhare ubufitemo ugahora ugereka amakosa k’uwo mwashakanye nabyo bigaragaza kumukandamiza kandi uko ubikora birushaho kuremerera umutima we nubwo atabikubwira.

Ushaka kwitabwaho wowe ntumwiteho

Ibi bishoboka gukorwa n’abagore cyangwa se n’abagabo buri ruhande rwose barabikora. Ugasanga umugabo ahora abaza ko wamuhaguriye inkweto, washashe njye kwiryamira, ko mwatinze guhisha, n’ibindi.

Abagore bo kuko ibyo baba bifuza ari ukubitaho ( affection) hari ubwo bamwe babivuga abandi bakabyigumanira mu mutima. Ugasanga uratekereza uti umugabo ntambaza amakuru iyo avuye ku kazi, iyo aje nta gusuhuza, n’ibindi. Mbere yo kubaza cyangwa se ngo wibaze mu mutima ibyo ushaka ko uwo mwashakanye agukorera jya ubanza utekereze icyo wowe wamukoreye.

Niba uri umugabo ukaba wifuza ko umugore asasa vuba ngo uruhuke ese byibuza ugeze mu rugo wamushuhuje umubaza amakuru y’umunsi ? Ese wowe mugore warakariye umugabo ko yaje ntagusuhuze igihe yari akiri ku kazi wigeze umuhamagara umwifuriza akazi keza ?

Niba ushaka ko uwo mwashakanye akomeza kumva ko yisanzuye mu rukundo ibi uzabyirinde kuko iyo ubikoze bituma yumva ko ubaho mu kazitiro wamushyizemo kandi mwese mukenyeye kubaho nta n’umwe wumva ko akandamizwa n’undi.

Source:Agasaro.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo