Ibimenyetso bikwereka ko uri mu nzira zo guca inyuma uwo mwashakanye

Gucana inyuma ku bashakanye ni ikibazo cyugarije ingo nyinshi ndetse kikaba kiri ku isonga mu mpamvu zitera gusenyuka kw’ingo nyinshi. Ahanini usanga intangiriro iganisha ku gucana inyuma iba ari nto ikagenda ikura buhoro buhoro. Tugiye kureba zimwe muri izo nzira ziganisha mu gucana inyuma kw’abashakanye.

Kurangazwa n’ibyo ukunda ku wundi muntu

Hari igihe umuntu aba afite ibyo batashakanye bikagera aho bimutwara umutima. Muri byo twavuga nko ku myambarire, inseko, ingendo,… kuko byagukurura ukifuza kuryamana n’uwo ubibonana.

Ushobora no kurangazwa n’uko umuntu ukaganiriza bitewe n’amagambo aba akubwira, hari abarengera bagatangira kujya babwirana imivugo n’indirimbo zivuga ku byiza by’undi . Niba utangiye kujya ugirana ibiganiro n’undi muntu mutashakanye bimeze bityo, jya utangira gukenga uwo ukwitaho akakubyinirira ataragushatse.

Kwemera impano nyinshi z’umuntu atanga bidasobanutse

Burya impano ni ikintu cyiza ariko mu gihe nyacyo. Abantu benshi mu bagore n’abagabo iyo bashaka kwigarurira imitima y’abo bafitiye irari bakoresha impano, bakaziherekesha amagambo meza ataka abo bazihaye.

Niba umuntu aguhaye impano kabiri gatatu, ukwiye kubitekereza neza ukibaza ngo uyu muntu arashaka kugera kuki ? Ntituvuze ko umuntu mutashakanye ataguha impano ariko iyi nta kibiri inyuma ayigihera mu ruhame ku buryo nawe utagira isoni zo kwibibwira abagize umuryango.

Kugirana ibiganiro n’undi muntu biganisha ku mibonano mpuzabitsina

Iyo umuntu ashaka ko muganira ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina cyangwa se akakuzanira amafilimi y’urukozasoni, ukwiye kumenya hakiri kare ko uyu muntu nta kindi kimuri ku mutima usibye kugusenyera akagushyira mu mutego wo guca inyuma uwo mwashakanye.

Gushyikirana n’undi muntu kenshi kandi mu bwihugiko

Niba umuntu agusaba kugirana nawe umushyikirano ahantu hatari ku mugaragaro ujye ugira amakenga kuko niyo nta jambo yaba yarigeze agutungukiriza ribi, ahantu muri hashobora kubabera intandaro yo gukurura ibyo mutari mwateguye.

Gusohokana n’undi muntu kandi uwo mubana atabizi

ikintu kigutera guhisha uwo mwashakanye aho usohokeye n’uwo musohokanye gishobora kukugeza habi haba mu kugukururira guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa se mu kagirana amakimbirane kuko ashobora kubimenya mu gihe wibwiraga ngo mwamwihishe.

Ibindi biganisha guca inyuma uwo mwashakanye

• Kwemera gukorakorwa n’undi muntu urati uwo mwashakanye

• Gusomana n’undi muntu utari uwo mwashakanye cyane cyane muri ahantu hiherereye

• Kwinjirana n’undi muntu mu byumba byo kuryamamo

Byanditswe na Agasaro Magazine hifashishijwe igitabo “ Urukundo rufite intego cyanditswe na Gaspard B.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • IZAMURERA eric

    Murakoze kubwubusobanuro bwiza mutugezaho nago narimbizi muzansobanurire nicyowakorakugirango usubirane nuwomwashakanye

    - 11/02/2020 - 15:45
Tanga Igitekerezo