Ibibazo by’urugo uzirinda kubwira inshuti n’ababyeyi

Umugabo n’umugore baba bumva ko inshuti zabo n’ababyeyi ari bo bantu babo ba hafi bagomba kwitabaza igihe bagiranye ibibazo. Gusa burya kubwira inshuti n’ababyeyi buri kantu kose kabaye mu rugo ntibiba byiza kuko hari ubwo byagusenyera aho kukubakira.

Dore ibintu uzirinda kujya ubwira inshuti n’ababyeyi uko wishakiye nkuko tubikesha Agasaro Magazin:

Ntukababwire buri uko mutonganye :

Iyo abantu babana ntibabura ibyo bapfa bagatongana ndetse hakaba n’abarwana. Guhita rero ubwira inshuti zawe, abayeyi cyangwa se abavandimwe buri uko mutonganye ntabwo biba byiza kuko uba urushaho kubangisha uwo mwashakanye.

Icyiza nuko wabanza gushaka umuti w’ikibazo hagati yanyu byananirana ukababwira ubagisha inama nabwo utababwira nk’umuntu uri kubaregera uwo mwashakanye.

Ibibazo uhura nabyo mu mibonano mpuzabitsina :

Niba hari ibibazo uhura mu gihe mukora imibonano mpuzabitsina si ngombwa kubiganiriza inshuti n’abavandimwe kuko hari igihe ntacyo babigufashaho. Ubishoboye wagisha inama abaganga, abajyanama mu by’ingo n’abandi bantu bari hirya y’urugo rwanyu.

Ibibazo by’amafaranga :

Si byiza kuba waganiriza inshuti zawe ku bijyanye n’ibibazo by’amafaranga mugira mu rugo rwanyu kuko hari ubwo abantu benshi babifata nko kuba mwebwe muri abanebwe mukaba mutabasha gukorera amafaranga abatunga, abandi bashimishwa no kumva ko hari abari inyuma yabo mu bijyanye n’umutungo kabone nubwo baba ari inshuti zawe wisanzuraho.

Igihe ukeka ko uwo mwashakanye aguca inyuma :

Mu gihe ukiri gukeka nta bimenyetso ufite bikwemeza ko uwo mwashakanye aguca inyuma ntukajye ubwira inshuti zawe n’abavandimwe ko uri kubikeka kuko hashobora kuvamo umwe akabivuga bikazagera ku mugabo wawe kandi nta bimenyetso ufite bimushinja.

Kubabwira amateka y’ibanga yanyuzemo :

Hari ubwo uganira n’uwo mwashakanye cyangwa se akaba yarabikubwiye mukirambagizanya ukumva ko ari inkuru ugomba kubwira inshuti zawe. Jya wirinda kuvuga amateka y’uwo mwashakanye yose cyane cyane igihe uziko uwo mwashakanye abyumvise hanze bitamushimisha.

Dore zimwe mu mpamvu ugomba kutavugavuga ibibazo byose by’urugo mu nshuti :

Rimwe na rimwe nta gisubizo bitanga

Bituma uwo mwashakanye agutakariza icyizere kuko aba yumva ko wamutaranze
Bishobora kukwangisha uwo mwashakanye kuko inshuti zawe n’ababyeyi baba bari ku ruhande rwawe bakumvisha ko wahisemo nabi, urengana, ..

Gukwirakwiza amabanga y’urugo hanze

Ushobora kuganiriza umuntu umwe ibibazo uhura nabyo undi nawe akabibwira undi ugasanga byarakwiye hose.

Kukugira inama mbi :

Hari ubwo umuntu ubwira aba atari bukugire inama nziza kuko yakomeretse mu rukundo cyangwa se akakugira inama agereranije n’ubuzima abamo akirengagiza ko abantu bataremewe kubaho mu buzima bumeze kimwe.

Uba ubahaye umwanya wo kugusenyera :

Iyo uhora ubwira abantu ko ufite ibibazo runaka bagufata nk’umunyabibazo ariko iyo ubereka ko nta kibazo ufite umeze neza nta gitekerezo kibi bagira ku rugo rwanyu baba baziko bigenda neza.

Bikurinda kwicuza :

Hari ubwo ubwira abantu kubera umujinya ufite cyangwa se ibibazo runaka urimo nyuma wazabisohokamo ukumva wicujije impamvu wababwiye ibyawe.

Kugisha inama inshuti n’abavandimwe ni byiza ariko na none abashakanye bagomba kugira ibanga hagati yabo ukirinda kumva ko buri gihe ikiganiro cyawe cyahora ari ukuvugana nabo uwo mwashakanye kuko bishobora kukugiraho ingaruka nyinshi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo