Impamvu abakobwa bakuze batangira guca bugufi mu rukundo

Bikunzwe kuvugwa ko abakobwa bakuze batangira kwiheba bakagabanya ibiciro ku buryo umusore yifuzaga akiri umwangavu aba yakwemera noneho uri munsi ye. Nyamara nubwo babavugiraho gutya, abahanga bavuga ko iyo atariyo mpamvu nyakuri ituma bahindura ibyo bagenderagaho mu gushaka abo bazabana, ko ahubwo hari izindi mpamvu zibitera nkuko tubikesha Agasaro Magazine.

Ibyari bimushishikaje bigenda bihinduka

Uko umukobwa akura ava mu bwangavu akaba inkumi usanga ibyari bimushishikaje bigenda bihinduka. Ahinduka mu buryo bwinshi burimo uburyo yambaraga, abasore yumvaga yakundana nabo akumva ataribo agishaka bitewe nuko aba amaze gukura mu mutwe n’intekerezo ze zireba kure.

Kuba yarize byinshi bijyanye n’urukundo

Usanga na none uko umukobwa akura anyura mu bintu byinshi bijyanye n’urukundo. Aba yarakundanye n’abasore batandukanye azi ibyo bagiye bapfa bikagira icyo bimwigisha kurushaho.

Kuba ibyo yifuza byarahindutse

Umukobwa ukiri umwangavu ashobora gukundana n’umusore ubonetse wese apfa kuba asa neza nta kindi kiba kimunyura umutima. Mu gihe iyo atangiye gukura atecyereza ku muntu bakundana akamwigaho, akamenya imico ye byimbitse, kumenya imitungo ngo amenye ko azabasha gutunga urugo n’ibindi. Ibi ntabwo abiterwa no kuba akunze imitungo kurushaho, ahubwo abiterwa no kuba ibitekerezo bye bigenda bikagera kure.

Abasha kuyobora umutima nama we mu gufata ibyemezo

Nkuko twabibonye hejuru, mu mikurire y’umukobwa usanga aba yarahuye n’ibintu byinshi bitadukanye mu rukundo, hari aho aba yarafashe icyemezo kibi kikamugiraho ingaruka, ubu bikaba byaramusigiye isomo. Usibye nibyo kandi no kuba amaze gukura bituma aba abasha kwifatira ibyemezo kurusha uko yari ameze akiri muto.

Aba amaze kumenya umusore babana neza uko yaba ateye

Iyo umukobwa akiri muto aba areba utuntu duto ku musore. Niho usanga areba umusore bajya batemberana abantu bakabarangarira, umusore uzwi ku ishuri bigaho n’ibindi. Iyo umukobwa amaze gukura noneho ahindura ibyo yagenderahago akajya afata ishusho yuko bazaba bameze bamaze kubana.

Aba afite uburambe mu kumenya imico y’abagabo

Iyo umukobwa amaze kuba mukuru aba amaze kumenya umusore ushobora kumusaba urukundo afite ikindi amushakaho mu gihe umukobwa we aba atekereza gusa ku kuntu yabona umusore babana. Umukobwa umaze gukura utekereza neza ntabwo aba agishimishwa na wa musore utamufiteho gahunda y’ahazaza.

Aba atekereza ku mutekano azaba afite namara kubana n’umusore bakundana

Iki gihe aba atekereza ku buryo azamufata, yibaza niba umutungo bafite wabasha kubatunga ntibahungabane, yibaza ku bitekerezo afite niba akuze mu mutwe, niba afite imishinga y’ahazaza, niba ari wa muntu ukorera gutera imbere, n’ibindi. Uko kugirira ubwoba bw’umutekano we nabyo bituma ahindura uburyo yari asanzwe agenderaho mu guhitamo uwo bakundana.

Niba wajyaga wibaza impamvu abakobwa bagenda bahindura ibyo bagenderaho mu gihitamo uwo bazabana, izi ni zimwe mu mpamvu nyakuri zibibatera, mu gihe abenshi bibeshya ko babiterwa no kuba bamaze kwiheba kubera imyaka yababanye myinshi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo