Amakosa umukobwa akora agatuma agwa ku ishyiga

Mu Rwanda kimwe no bindi bihugu byo muri Afrika hari imyaka umukobwa ageza bagatangira kuvuga yaguye ku ishyiga.

Gutinda gushyingirwa gutyo bishobora kuviramo kubireka burundu. Nubwo kudashyingirwa bishobora kuba ari ubushake bw’umukobwa, hari amakosa abakobwa bajya bakora akabaviramo kugumirwa.

Kwifuza ibya mirenge (gukunda amafaranga)

Umubyeyi twaganiriye bakunda kwita Mama Sangwa amaze imyaka 9 arangije kaminuza. Uyu mubyeyi yatubwiye ko ubwo yigaga muri kaminuza yari afite undi mukobwa w’incuti ye ariko baganira ibyo gushaka abagabo ugasanga we avuga ko ashaka umugabo ufite umutungo ugaragara.

Mama Sangwa yagize ati : “Uwo mukobwa yigeze kuntelefona yicuza kuba atarumviye inama zanjye. Ubu mfite abana 3 ariko iyo abarebye ubona afite agahinda aterwa no kuba yarakunze amafaranga menshi none akaba yarababuze”

Mama Sangwa yarongeye ati : “ ubu asigaye yifuza n’ababandi bamuteretaga akababura,kandi ku myaka 34 afite niba ntibeshye, nta fiancé afite kandi rwose ni ukobwa mwiza ntacyo abaye”

Kwiyandarika

Akenshi abakobwa bitwara nabi bakunze gutinywa n’abasore kuko baba batinya ko ibyo bakora bazagera mu rugo bagakomeza kubikora

Guhinduranya abasore cyane

Iyo uhora uhinduranya abasore bamwe batekereza ko ubiterwa n’imico mibi yawe kuko abantu bose batagira imico mibi bigatuma bagutinya. Manzi Raymond ni umusore ufite imyaka 30 yigeze gukundana n’umukobwa ariko nyuma aza gusanga yarakundanye n’abasore benshi ahita amureka.

Manzi yagize ati : “ Nakundanye n’umukobwa urangije kaminuza kuko nashaka uwo tuzarwubakana, nyuma mbaririje nsanga yakundanye n’abasore barenga 6 ubwo yigaga i Butare, mpita mureka nshaka undi ubu turi gupanga ubukwe”

Kwerekana urugwiro ku bandi basore imbere y’uwo mukundana

Abasore bose siko bagira umutima nama umeze kimwe ariko abenshi muri bo banga kubona umukobwa bakundana yerekana ubwuzu n’urugwiro ku bandi basore kurusha uko abyereka umusore bakundana.

Kugira umuntu mu mutwe wumva ushaka ( homme ideal)

Hari abantu usanga bafite umuntu mu mutwe ugomba kuba afite ibyo yujuje bakumva ko utabyujuje utamushaka. Uko byagenda kose ntawakubwira ngo uzashake uwo udakunda ariko na none jya ureba muri bya bindi ushaka ko aburaho bike kuko bigoye kubona ubyujuje byose.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo