Amagambo umukobwa atagomba kubwira umuhungu bakundana

Hari amagambo umukobwa ashobora kubwira umuhungu bari kumwe mu rukundo akaba yarakaza umuhungu cyane ndetse bikabaviramo no guhagarika umubano n’inzira y’urukundo bari barimo kabone nubwo waba umubwira ukuri.

Inshuti zanjye ntizigukunda

Si byiza ko ubwira umuhungu mukundana ko inshuti zawe zitamwiyumvamo kuko bishobora kumurakaza cyane ndetse ukaba ubibye urwango hagati ye na bagenzi bawe.iyo amenye ko batamukunda kandi akabona wowe mukomeza kugirana imishyikirano n’ubucuti bugakomeza,ahita ashaka uko abagucaho maze wabyanga mugashwana bikaba byavamo no gutandukana ari wowe ubiteye kuko wamubwiye uko bagenzi bawe bamufata.

Nta gikundiro ufite

Akenshi iyo ukundana n’umuhungu uko yaba asa kose ntabwo uba ugomba kumubwira ko nta gikundiro kimugaragaraho nubwo yaba ari mubi.Ahubwo urabyihorera bikakugumamo wenyine kuko byabatandukanya kandi wowe hari ibiba byaratumye umukunda,kuko nawen abikubwiye byakubabaza.

Ntuzi gukunda

Iyo umuhungu mukundana atakunyura mu bijyanye n’urukundo rwanyu si byiza ko umubwira ko atazi gukunda cyangwa ngo umwereke ko urukundo rwanyu rubishye.Ahubwo wowe uba ugomba gufata iya mbere ukamuha urugero maze na we akaboneraho kumenya icyo gukora bitewe nibyo ukunda kandi ukeneye ko azajya agukorera.

Umukunzi wanjye wa kera

Kirazira ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n’umuhungu mwakundanye mbere ye,umurata cyangwa umugereranya n’uwo muri kumwe kuko nta muhungu numwe ubikunda.

Twibere inshuti zisanzwe

Iyo ubwiye umuhungu mukundana ngo mwibere inshuti zisanzwe,biba bimugaragariza ko udakeneye gukomezanya na we inzira y’urukundo kabone nubwo waba ubivuze wikinira ariko we iyo abyumvise ahita afata icyemezo cyo kubivamo.

Ntugakinishe rero kubwira umuhungu mukundana amwe muri aya magambo tumaze kukubwira igihe cyose mukiri kumwe mu rukundo kuko byabaviramo gutandukana burundu kandi ari wowe biturutseho.

Andi magambo na we uzi umukobwa atagomba kubwira umusore bakundana, wayongera ahagenewe kwandikwa igitekerezo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo