Amabanga 5 yabafasha guhorana urukundo nyuma yo gushakana

Nyuma yo gushakana usanga urukundo mwari mufitanye mbere mukirambagizanya rugenda ruyoyoka bamwe bakatangira kwibaza niba uwo barambagagizaga ariwe babana kubera impunduka mbi ziba ziri mu rukundo rwabo. Nyamara ntabwo ari ihame ko urukundo rw’abashakanye rugenda rugabanyuka nyuma yo kubana, ahubwo rwari rukwiye kwiyongera.

Dore amabanga 5 azabafasha guhora mu buryohe bw’urukundo na nyuma yo gushakana :

Kwiyitaho no kwita kuwo mwashakanye

Ikosa rikomeye abashakanye bakora rigatuma rwa rukundo bahoranye rugenda rugabanyuka nuko bareka kwiyitaho no kwita ku bo bashakanye. Iyo utiyitaho biragoye ko wita ku wundi. Komeza kwiyitaho ku mubiri kandi wite no ku wo mwashakanye. Ibi akenshi bamwe batekereza ko ari iby’abagore gusa ariko n’abagabo birabareba.

Kwiyitaho no kwita k’uwo mwashakanye bikorwa mu buryo bwinshi harimo kwambara neza no kumenya ko uwo mwashakanye yambaye neza, kumubwira ko yaberewe, kumushimira, kumenya uko yiriwe n’ibindi bigaragaza ko wiyitaho kandi nawe ukaba umuzirikana.

Gufata umwanya wa wenyine utari kumwe n’uwo mwashakanye

Ikindi gituma urukundo rw’abashakanye rukomeza kuba rwiza nuko buri wese agira umwanya we yihariye. Ushobora gutekereza ko guhora iruhnade rw’uwo mwashakanye utamuha umwanya ngo yisanzure ko aribyo bizatuma akomeza kugukunda ariko burya ahubwo nibyo bituma akurambirwa. Ni ingenzi ko buri wese mu bashakanye agira igihe cyihariye cye bwite agasohokana n’inshuti ze, agasoma igitabo, kureba filimi n’ibindi bikorwa ukora wumva ko wisanzuye.

Kuganira bihoraho

Nyuma yo kuba ku kazi muri ku meza icyo gihe mujye mukibyaza umusaruro mukimare muganira. Buri umwe amenye amakuru y’uko undi yiriwe, ibyiza n’ibibi yahuye nabyo uwo munsi. Ni naho muhera muvugana gahunda z’imbere z’igihe kirekire, igitekerezo umwe yungutse n’ibindi

Kwibanda ku byiza ubona kuwo mwashakanye kurusha ibibi

Akenshi urukundo rw’abakimara gushakana rugabanywa no kuba umwe atangira kwita ku makosa ya mugenzi mu gihe mbere bakirambagizanya wasangaga buri wese ari kureba ibyiza bye gusa. Uko wumvaga ukeneye umuntu ukubwira ibyiza abona kuri fiancé wawe mutarabana abe ari nako ukomeza kwitaho na nyuma yuko mushakanye. Niwwita ku byiza bizatuma n’ikibi ashobora gukora kiburizwamo n’ibyiza umuziho kuko aribyo uha agaciro cyane kurusha ibibi.

Mujye muganira ku kibazo aho kugitonganira

Niba hari ibyo uziko ko uwo mwashakanye atitwayemo neza. Witahana umutima wo gutongana. Ishakemo umutima wo kubiganiraho kuko ikiganiro gituma mubibonera umuti kurusha ko mwatongana mukarakaranya gusa bikaba byanavamo ibindi birebire.

Ngayo amabanga atanu wakifashisha mu mu urukundo rw’abashanaye rukomeza kuba rwiza, ugasanga babaho mu buzima bunezerewe aho guhora uhangayitse nkuko bamwe bijya bibagendekera iyo bamaze gushyingiranwa.

Source:Agasaro.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo