Ubuhamya bw’Umutoniwase witeje imbere yarahereye kuri 500 FRW

UMUTONIWASE Jeanette ni umukobwa ukiri muto wahisemo kuba rwiyemezamirimo mu bikorwa bijyanye n’ubukorikori aho akora ibikapu bitandukanye, ubu arishimira intambwe ari gutera mu buzima akagira inama urubyiruko gushaka icyo rukora rutangiriye kuri bicyeya kuko ejo hazaza ari aharwo.

Umutoniwase wikorera afite intego yo kugera ku ruganda ruto, yasuwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko bagirana ikiganiro.

Twibwire n’ibyo ukora

Umutoniwase: Nitwa Jeanette Umutoniwase nkaba ndi rwiyemezamirimo, ndi urubyiruko, nkora ibijyanye n’Ubukorikori, nkora ibikapu byo guheka mu mugongo, ibyo gutwara mu ntoki, ibikomo, amaherena n’imikufi yo kwambara mu ijosi. Ibi bikapu mbikora mu bitenge, naho ibikomo mbikora mu masaro n’ubudodo, ndetse n’amacupa y’amazi.

Watangiye gute ibi bikorwa byawe?

Umutoniwase : Maze kubona ko akazi bitoroshye kukabona natekereje icyo nakora nkurikije inama ubuyobozi buhora bugira urubyiruko niko gufata umwanzuro wo gushaka icyo nakora.

Natangiriye ku mafaranga magana atanu n’umukufi umwe ushaje, ntangirira ku gikomo kimwe cyo kwambara mu ntoki nkoresheje impapuro za ‘magazine’, amasaro ndetse n’urudodo nyuma naje kugenda nkomerezaho nkora n’ibindi bitandukanye.

Nihe wakuye ubumenyi bwo gukora ibi bikorwa?

Umutoniwase : Kera nkiri umwana mama wanjye yakundaga kunyigisha kudoda ibintu bitandukanye nanjye nkura numva mbikunze ntangira gushaka uko byanteza imbere. Ubu natangiye no gutoza urubyiruko bagenzi banjye mbaha ubumenyi muri uwo mwuga, maze gutoza abagera kuri 360 ngo nabo bifashe gutera imbere ndetse n’Igihugu muri rusange; bamwe muribo tukaba twarafatanyije no gukora koperative ngo tubyaze umusaruro ubumenyi dufite tukaba dukorera i Remera.

Uretse kubikora no kwigisha abandi, ni iyihe ntambwe byakugejejeho ifatika?

Umutoniwase: Ubu ngeze ku gishoro cy’amafaranga ibihumbi magana atandatu mu manyarwanda (600.000 FRW) nkaba mbona abakiriya batanu cyangwa batandatu ku munsi, ncururiza muri ‘Sport View Hotel’, ubwo bugeni mbukorera ku Kagali ka Kimisagara niho ubuyobozi bwabaye bumfashije burahampa ngo mbe mpakorera; Nkoresha abakozi batatu ba nyakabyizi ndetse na ‘manager’ umfasha mu kazi ka buri munsi.

Ni akahe kamaro uyu mwuga wawe ufite ku banyarwanda?

Umutoniwase : Umwuga wanjye mbona ufite akamaro kenshi gatandukanye harimo nko kuba nanjye ngira uruhare mu guteza imbere ibikorerwa Iwacu, guhanga imirimo ntanga akazi, kugeza ibikoresho nkora kubabikeneye no kubera icyitegererezo urundi rubyiruko.

Ni ikihe cyerecyezo ufite ?

Umutoniwase : Mfite icyerekezo cyo gukomeza gukora cyane nkazagera ku ruganda ruto rukora ibijyanye n’ubukorikori kandi nizeye ko ninkora cyane nabyo nzabigeraho.

Ni izihe nzitizi uhura nazo ?

Umutoniwase : Mu kazi kanjye ka buri munsi hari inzitizi mpura nazo zirimo kuba ntagira aho nkorera akazi kanjye ka buri munsi kuko aho nkorera haba mu gukora naho ncururiza hose ni aho natijijwe nta burenganzira bwo gukora cyangwa ngo mpacururize igihe cyose nshakiye.

Ndashima kandi Leta y’u Rwanda idahwema kutugira inama ndetse ikanadufasha mu buryo bw’inkunga y’amafaranga aho biri ngombwa ariko nkaba nsaba ko yajya iduha amakuru ahari yose kugirango tumenye ibijya mbere ndetse no kutwereka ibyo abandi ba rwiyemezamirimo banini bagezeho kugira ngo natwe bato tugire ibyo tubigiraho.

Turangiza, ni iyihe nama waha urubyiruko rugitinya kwikorera ?

Umutoniwase: Ndagira inama bagenzi banjye b’Urubyiruko gutinyuka bagahanga umurimo, bagafata inshingano ndetse no gukurikirana gahunda za Leta bakumva inama bagirwa ndetse bagatanga n’ibitekerezo byabo ku cyabateza imbere n’ Igihugu muri rusange.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo