Nyamagabe: Akora imipira yo gukina ifite umwihariko kurusha itumizwa hanze -VIDEO

Harerimana Deo ni rwiyemezamirimo ukomoka mu Karere ka Nyamagabe. Akora inkweto azikuye mu ruhu ariko by’umwihariko akanakoramo imipira yo gukina ahamya ko yihariye kandi ikaba iramba.

Kompanyi ya Harerimana yayise Rwanda Vision Ltd. Akora inkweto z’abagore n’abagabo. Ibisigaye ku mpu aba yakoresheje nibyo akoramo imipira yo gukina haba mu mupira w’amaguru ndetse n’imikino y’amaboko. Avuga ko umupira wa mbere yakoze yawugurishije ikipe y’Amagaju iba mu Karere ka Nyamagabe.

Ati " Mfite icyizere ko n’andi makipe azabasha kumpa akazi ko kubakorera Ballons. Nizera ntashidikanya ko na Federation y’umupira w’amaguru yazansura…tuziko imipira yo mu Rwanda yose ikinwa ikomoka hanze …

Namaze kubona ko iriya mipira ituruka hanze akenshi iba iriho ishashi inyuma, uko bayikina ikagenda ishishuka, bikagira ingaruka mbi kuri chambre à air ikaba yabasha guhita icika ariko imipira yanjye umwihariko wayo ni uruhu , ntabwo ujya ushishuka ndetse ntanamazi yakwinjiramo…imbere y’indodo harimo ikirinda chambre à air ninayo mpamvu ntanga garanti."

Umupira wuzuye, Harerimana awugurisha ibihumbi mirongo ine (40.000 FRW), akanatanga garanti y’amezi 6.

Inkweto z’abagabo azigurisha ibihumbi cumi na birindwi (17.000 FRW) agatanga garanti y’umwaka wose. Inkweto zifunguye z’abagabo ndetse niz’abagore azigurisha 4000 FRW.

Avuga ko yatangiye akoresha abakozi 3 ariko ubu akoresha abakozi 9 barimo abahungu 5 n’abakobwa 4. Yemeza ko bimaze kubafasha kwiteza imbere mu buryo bufatika.

Muri 2018 afite intego ko azaba akora ballons 25 ku kwezi, inkweto 100 zifunze ndetse n’inkweto zifunguye 200.

Harerimana Deo washinze Rwanda Vision Ltd ikora ibikomoka ku ruhu

Mu ruhu akoramo inkweto n’imipira yo gukina

Imipira ye yemeza ko ifite umwihariko

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo