Ntezimana w’imyaka 25 akora vin/wine ayikoze mu bijumba

Ntezimana Jean Paul ni rumwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato. Ku myaka 25, akora ibicuruzwa bitandukanye abikuye mu bijumba. Muri ibyo harimo, biscuit, amandazi, umutobe ndetse n’umuvinyo (vin/wine).

Ntezimana avuga ko ubumenyi bwo kubikora yabukuye mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Musanze Polytechnic amaze imyaka 3 yigamo kuri ubu akaba ari mu bagiye kurirangizamo mu cyiciro cya mbere.

Igitekerezo yakigize ubwo yandikaga igitabo cye gisoza amashuri ye

Ntezimana yatangarije Rwandamagazine.com ko igitekerezo cyo gutangira kubyaza ikijumba mo ibintu bitandukanye yakigize ubwo yandikaga igitabo cye gisoza amasomo ye. Igitekerezo cya mbere yagize cyari icyo gukora umutobe uvuye mu bijumba. Yakomeje ngo kubikoraho ubushakashatsi, aza kubona ko mu kijumba havamo umutobe kandi uryoshye.

Yahise agira igitekerezo cyo gutangira kuwugeza ku bantu ngo yumve uko bawakira. Kuko atari afite amafaranga yo guhita atangira, yifashishije umugore babanaga mu gipangu yari acumbitsemo.

Ntezimana ati “ Nabanje gukora ubushakashatsi ku mutobe kugeza mbonye ko byashoboka. Mbitangira nabwiye umudamu twabanaga mu gipangu ko yajya agura ibijumba nkamukorera umutobe. Iyo nakoraga litiro 6, we namuhaga litiro 3….yawuhaho abantu, bakawushima cyane. ..”

Urabizi ko umunyeshuri nta bushobozi bwinshi aba afite. Aho navuga ko nishe inyoni 2 icyarimwe: Kubona ibikoresho nkoramo umutobe ndetse no kugerageza igicuruzwa aho nakwita ku isoko.”

Nyuma yo kubona ko abantu babikunze, Ntezimana avuga ko yitabiriye imurikagurisha ry’urubyiruko ryabereye i Kigali ngo arusheho kumenyekanisha ibikorwa bye, nabwo abantu barabikunda cyane kuko icyo gihe yari amaze kugera ku rwego rwo gukora n’amandazi.

Ati “ Barabikunze cyane, ngaruka mu kigo mbona ko umutobe uva mu bijumba na biscuit zabyo abantu babikunze cyane.”

Nyuma yaho nibwo yatangiye gukora ubushakashatsi ku muvinyo (vin/wine) ayikuye mu bijumba ndetse kuri ubu akaba yaramaze kuyigeraho .

Kuva kuwa gatatu ushize kugeza kuri uyu wa kabiri ku Mulindi mu cyanya cy’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, hari kubera imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi rya 12 mu Rwanda (Rwanda Agrishow 2017). Ntezimana ni umwe mu bakora ibikomoka ku buhinzi bamuritse ibicuruzwa byabo.

Mu kijumba akuramo byinshi…arateganya kubaka uruganda runini

Kugeza ubu mu kijumba, Ntezimana akuramo umutobe, vin/wine, ibikatsi bisigaye akabikoramo biscuit. Vin/wine ye yise ‘Iyiwacu wine’ ayigurisha amafaranga ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda (3000 FRW).

Mu bijumba bipima ibiro 10, yongeyeho n’ibindi yifashisha mu gukora umuvinyo, Ntezimana avuga ko ashobora gukuramo litiro nibura 20. Mu nzozi ze, avuga ko afite gahunda zo kubaka uruganda runini cyane ruzajya rukora ibicuruzwa bikomoka ku bijumba.

Ati “ Urabona ko natwe dufite ibyo tubashije gukora kandi byaduhesha ishema mu mahanga. Iyi wine abantu benshi barayikunze cyane. Ndateganya gushaka ubushobozi n’abaterankunga, nkubaka uruganda runini ramfasha kuyigeza mu gihugu cyose ndetse no mu bihugu duturanye. Kuri ubu mba ndi i Musanze gusa, ukeneye kurangura akampamagara , nkabimugezaho.”

Ku kijyanye n’ubuziranenge bw’umuvinyo we, Ntezimana avuga ko yamaze gusaba ‘S Mark’ (Standard mark) mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS )ariko ngo akaba ahura n’imbogamizi zo kuba atarabona aho akorera hagutse.

Ati “ Mpura n’imbogamizi nyinshi. Nkubu kuvana izi wine i Musanze nkazizana hano biba byangoye. Transport iba ihenze cyane. Kubona amacupa yo kuyishyiramo nabyo biba bihenze ariko iyo winjiye mu bucuruzi, ukora iyo bwabaga ngo uhe abantu ibintu bifite ireme. Nterwa imbaraga n’abayinywaho bakayishima. Ibyo nibyo bituma ntacika intege.”

Yunzemo ati “ Ku kijyanye n’ubuziranenge, nasabye ‘S Mark’ muri RBS ariko biba bigoye ko bayiguha igihe utarabona aho ukorera hagutse ngo bagusure ariko ibicuruzwa byanjye barabizi.”

Ku zindi mbogamizi ahura nazo, harimo ko kubona ibyangombwa byose byuzuye kuko nk’urubyiruko basabwa ibintu byinshi batahita babonera ubushobozi.

Ati “ Ibyangombwa dusabwa ni byinshi kuburyo nk’urubyiruko rukizamuka bitugora cyane ugereranyije n’abandi bashoramari bakomeye. Mubyo basaba, hari ibyo urubyiruko rutapfa kwigondera. Nkubu hari ubwo bagusaba inzu irimo amakaro…ni ngombwa ariko ni imbogamizi ku bakizamuka.”

Umuvinyo uva mu bijumba

Umuvinyo akora yawise ’Iyiwacu wine’

Ntezimana amurika ibikorwa bye muri Agrishow 2017

Abamuganaga yabanzaga kubasogongeza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Iyo wine iboneka mu zihe supermarket.

    - 5/07/2017 - 05:16
Tanga Igitekerezo