Ngoma: Bakora Wine/Vin ikoze mu bisheke – AMAFOTO

Photo: Bamwe mu bagize Right Service Solution Cooperative

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma rwishyize hamwe rutangiza ishyirahamwe rikora ibintu binyuranye bikomoka ku biribwa n’ibinyobwa harimo n’umuvinyo (Wine/Vin) bakora mu bisheke.

Right Service Solution Cooperative niryo shyirahamwe urwo rubyiruko rwashinze muri 2016. Ni nyuma y’uko bari bavuye mu itorero ry’Intagamburuzwa ryari rigizwe n’abanyeshuri barangije Kaminuza.

Niyibizi Naphtal urikuriye yatangarije Rwandamagazine.com ko nyuma y’uko bagiriwe inama zinyuranye muri iryo torero, biyemeje kuzishyira mu bikorwa, bishyira hamwe bashinga ishyirahamwe ry’abanyeshuri bakomoka mu Karere ka Ngoma.

Ati " Tugendeye ku bitekerezo by’inyamibwa twakuye mu itorero ry’Intagamburuzwa, twishyize hamwe. Dutangira turi 10. Abandi bagiye batwisunga , ishyirahamwe riraguka…Nyuma twaricaye, twibaza icyo twakora ngo twiteze imbere. Kuko hari abari barize ibyo gutunganya ibiryo (Food processing), twafashe umwanzuro wo guhera ku gukora ibiribwa n’ibinyobwa."

Niyibizi avuga ko bagiye bakusanya amafaranga, agashyira akagera kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW) ari nacyo gishoboro batangiriyeho umushinga wabo.

Umuvinyo ukomoka ku bisheke bise ‘Intsinzi’ niwo bahereyeho. Igitekerezo ngo bagikomoye ku kuba hari abantu bakunda ibisheke ariko bikaba bibagora kubihekenya kubera impamvu zinyuranye. Niyibizi kandi avuga ko nyuma banabonye ko ntabandi bacyibandaho, ngo babonye babyaza igisheke umusaruro, batangira gukora uwo muvinyo ukomoka mu bisheke.

Icupa rimwe rigura ibihumbi umunani ( 8000 FRW ) ariko ngo barateganya no gukora andi macupa ajyanye n’ubushobozi bwa buri muntu ku buryo bazagera nubwo bakora icupa rigura 1000 FRW.

Kuba abenshi barize ibijyanye no gutunganya ibijyanye n’ibiryo muri IPRC y’Iburasirazuba ngo nibyo byaborohereje kubona aho bakorera umuvinyo wabo kandi hujuje ibisabwa.

Niyibizi ati " Muri twe hari abize muri IPRC East kuburyo ari naho ubu dukorera, twifashishije ibikoresho byaho ndetse n’inama tugirwa n’abarimu baho b’inzobere. Ninayo mpamvu Wine yacu iba yujuje ubuziranenge.

Uretse no kuba natwe twarize food processing ariko kuba tubifashwamo n’abarimu bo mu kigo kizwi biha wine yacu agaciro gakomeye n’ubuziranenge buhagije."

Niyibizi akomeza avuga ko ikibagora kugeza ubu ari amacupa yo gupfunyikamo kuko ngo abahenda cyane.

Kugeza ubu ishyirahamwe ryabo ririmo abanyamuryango 32 bari mu turere dutandukanye. Mu mirimo yabo ya buri munsi bakoresha abakozi 5.

Kugeza ubu umuvinyo ‘Intsinzi’ uboneka mu Karere ka Ngoma ari naho babarizwa ndetse no mu Karere ka Musanze. Bateganya ko bazagura ibikorwa byabo kuburyo mu gihe kizaza bizaba biri mu Turere twose rw’igihugu.

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 bazaba ari bamwe muri 400 bazaba bamurika ibikorerwa mu Rwanda muri Expo ya Made in Rwanda 2017 iri kubera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha. Ni Expo izasozwa tariki 5 Ukuboza 2017. Kwinjira muri Made in Rwanda Expo ni ubuntu.

Iyi niyo Wine/Vin ikoze mu bisheke

Icupa rimwe rya litiro imwe rigura 8000 FRW

Bakora n’ibindi biribwa binyuranye

Niyibizi Naphtal ateruye igikombe baheruka kwegukana mu imurikagurisha riheruka kubera i Kayonza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Gad

    Nitwa Murwanashyaka Gad ,numvishije ubuhanga bw’ururubyiruko, leta yacu ibiteho mu ku bafasha ku nama no ku bushobozi

    - 30/11/2017 - 14:02
  • Ange

    Mwene nkaba bajye babera urugero abandi bakitinya mu kwihangira imirimo. Mu gihe nta bushobozi buhambaye ufite , ushobora kwisunga mugenzi wawe mukagira icyo mugeraho aho gushyira amaboko mu mufuka.

    - 30/11/2017 - 14:04
  • Jules

    Urwo rubyiruko rurasobanutse barutere inkunga rushing uruganda

    - 30/11/2017 - 19:45
  • Jules

    Urwo rubyiruko rurasobanutse barutere inkunga rushing uruganda

    - 30/11/2017 - 19:48
  • Jules

    Urwo rubyiruko rurasobanutse barutere inkunga rushing uruganda

    - 30/11/2017 - 20:07
  • ######

    Mukomerezaho ejo niheza

    - 6/12/2017 - 04:29
Tanga Igitekerezo