Musanze : Umukobwa ukiri muto akora ibyuma bituma imodoka ifata feri

Umuhire Catheline wo mu Karere ka Musanze yatangiye umwuga wo gucura ibyuma akabibyazamo za “bande feri” zituma imodoka ifata feri.

Umuhire w’imyaka 21, avuga ko yabyize umwaka umwe gusa mu ishuri ry’imyuga, ariko ubu ageze aho asigaye atanga akazi ku rundi rubyiruko.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru, Umuhire yatangaje ko nyuma yo kurangiza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu 2014, yafashe gahunda yo gushaka uko yakwibeshaho, niko kugana ishuri ry’imyuga muri Uganda kwiga ubukanishi.

Agira ati " Nagiyeyo kwiga ubukanishi kuko aribyo kuva kera nkiri umwana niyumvagamo. Ngeze Uganda mbyiga mbishizeho umutima kuko nabikundaga."

Akirangiza amashuri mu mpera za 2016, yatangiriye ku busa kuko yakodeshaga ibikoresho byose yifashisha mu gukora bande feri z’imodoka.

Avuga ko ibikorwa bye byakunzwe na benshi nyuma y’uko abamuguriraga bakomeje gushima ibyo akora. Yatangiye kubona amafaranga yo kwigurira ibikoresho ashaka n’abakozi batatu bamufasha mu kazi.

Ati " Uwanguriraga wese yarabishimaga. Icyatumye bikundwa ni uko bihendutse aho bande feri nkora igura 700Frw mu gihe izikorerwa mu nganda zigura 2500Frw."

Umuhire wemeza ko bande feri akora ari zo zikomeye kurusha izitumizwa hanze, ubu amaze kwigurira ibikoresho bya 2,5Frw bimufasha gukomeza gukora izindi.

Inyinshi azikura mu byuma byashaje agura, aho kimwe agishoraho 450Frw, bande feri ivuyemo akayigurisha 700Frw, akabonaho inyungu ya 250Frw.

Iyo umunsi wagenze neza ashobora kugurisha bande feri 40, zikamuha agera ku bihumbi 28Frw. muri ayo ahembamo abakozi hagati ya 5.000Frw n’u 8.000Frw andi akayazigama.

Ubumenyi afite kandi ntabwihererana wenyine kuko abusangiza n’abandi bakobwa. kuri ubu afite abakobwa yigisha aka kazi kugira ngo nabo bishakire imibereho.

Umurerwa Ange wigishwa na Umuhire, avuga ko yaje kwiga nyuma yo kubona ko Umuhire ari indashyikirwa.

Ati " Nabonye ari umukobwa w’indashyikirwa, akora umwuga wose awukunze. Nanjye nifuza kuba nka, we kugira ngo niteze imbere nk’uko yiteje imbere. Natangiye kubimenya kuko ampora hafi ".

Minisiteri y’Umuryango n’Iterambere mu Muryango yamwemereye kumufasha kongera ibikoresho kugira ngo umushinga we ukomeze kuzamuka, nk’uko Minisitiri Nyirasafari Esperence yabitangaje ubwo yamusuraga ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2018.

Ngizo bande feri akorera mu ruganda rwe

Umuhire ngo arashaka kwagura umurimo we akagera mu turere twose tw’igihugu

Minisitiri Nyirasafari n’abandi bayobozi batandukanye bijeje inkunga uyu mukobwa wihangiye umurimo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo