Ku myaka 22, ashushanya ibishushanyo bikagorana kubitandukanya n’amafoto

Idi Basengo , ubuto bwe bwaranzwe no gushushanya mu makayi yabaga yahawe aho kuyandikamo nk’uko abandi babigenzaga. Ababonye uko yashushanyaga kuva mu buto bwe bamubwiraga ko ari impano kandi izamukiza mu gihe yaba ayikujije.
Idi Basengo ni umunyabugeni akaba n’umushushanyi ukiri muto kuko afite imyaka 22 y’amavuko. Nubwo impano ye yayimenye akiri muto, ngo yayikujije ubwo yari ageze muri Agahozo Shalom Youth Village (ASYV) , umudugudu washinzwe n’umunyamerikakazi Anne Heyman mu mwaka wa 2006.

Muri Agahozo Shalom Youth Village haba n’ikigo cy’amashuri yisumbuye ‘Liquidnet Family’ cyashinzwe na Seth Merrin umugabo wa nyakwigendera Anne Heyman watabarutse mu kwezi kwa Gashyantare 2014. Nubwo muri iki kigo ariho Idi Basengo yarangirije amashuri yisumbuye muri 2015 mu ishami rijyanye n’imibare, ubukungu n’ikoranabuhanga ariko hanabaye intangiriro yo kugaragaza impano ye idasanzwe afite mu gushushanya.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na rwandamagazine.com, Idi Basengo yatangaje uko yamenye ko afite impano yo gushashanya , icyo bimaze kumumarirra ndetse n’uburyo ateganya kubibyazamo umusaruro kurushaho.
Ageze mu mwaka wa 2 w’ abanza, bamuhaga amakayi yo kwigiramo akayashushanyamo.,

Ati” Ubundi kuva kera nakundaga ibintu byo gushushanya, ababyeyi bampa amakayi yo kwandikamo amasomo, aho kuyandikamo nkayashushanyamo, gusa nyine nkabikunda abantu bakajya bambwira ko mfite impano , simbyiteho, nkabifata gutyo. Ubwo nari ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Nyuma gato ababonaga impano yanjye bakomezaga kumbwira ko nimbikomeza , bizankiza. Nabonye ko ari impano ifatika ngeze muri Agahozo kuko ariho nasanze abampa ibikoresho, ndabikoresha neza mbona havuyemo ikintu gifatika.

“Ubundi mu Gahozo haba umwanya aho umwana iyo amaze kwiga amasomo asanzwe, ahabwa igihe cyo kujya mu kuzamura impano ye. Niho navuga nakurije impano yanjye ariko nabikoraga nyuma y’amasomo.”
Nyuma yo kurangiza muri ASYV, ubuhanga bwe bwatumye bamuha umwanya wo kwigisha abandi,.

Idi Basengo avuga ko nyuma y’uko arangije muri 2015, ikigo cya ASYV cyamugiriye icyizere kimuha umwanya wo kujya yigisha bagenzi be bafite nabo impano yo gushushanya. Ati “ Kuko nize nanjye bamfasha, ndangije nasabye internship yo gufasha abandi bana nkareba ko nazamura impano zabo, barabinyemerera ubu ndabigisha iyo bavuye mu masomo asanzwe.”

Ibishushanyo by’amafoto yashushanyije ntazi umubare wabyo

Abajijwe umubare w’amafoto yagiye yigana akayashushanya, Idi yagize Ati “ Ntabwo nabasha kuyabara kuko hari ayo nakoreye ikigo. Buri mwaka muri ASYV haba igikorwa cyo gushaka inkunga yo gutera ikigo (fundraising) kugira ngo nk’uko cyadufashije kizafashe n’abandi. Ibihangano byinshi byanjye nagiye mbitanga bikajya kugurishwa muri Amerika.”

2014 yagiye muri Amerika kubera impano yo gushushanya

Mu bintu byamushimishije kuva aho yatangiriye gushusha, Idi Basengo atangaza ko harimo no kuba impano ye yaratumye agera mu mahanga ya kure.
Ati “ Muri Gicurasi 2014 nabashije kujya muri Amerika njyanye ibihangano byanjye. Nagiye muri Boston ndetse na New York. Nabonye ko iyo ufite impano ntaho itakugeza iyo ubihaye umwanya kandi ukabikora ubikunze. Muri Amerika nanabashije gukora icyo nakwita Live painting, gushushanya igihangano cyawe ako kanya abantu babireba.”

Idi Basengo aramushushanya ukabona ntacyo warenzaho

Aha yashushanyaga Heyman washinze Agahozo Shalom Youth Village

Idi Basengo ufite impano idasanzwe mu gushushanya

Ibyo yakoraga byari ukwerekana ko hari icyo azi

Idi Basengo ahamya ko natangira kwikorera aribwo azakora ibihangano biri ku rwego rwo hejuru cyane kuko ngo ibindi yabikoraga abifatanya n’amasomo.
Ati “ Urebye aya mafoto yose ndetse n’andi nagiye nshushanya ni ayo nashushanyaga nyuma y’amasomo, urabizi iyo ubifatanya ntabwo uba ufite umwanya uhagije kuko uba ukora nk’isaha imwe, agashushanyo ukaba urakarangije, ariko ubu igishushanyo mba nakora ndakeka kiba kiri ku rwego rwiza rushimishije . Nyuma y’aho ndangirije mba mfite umwanya uhagije , mfite akanya ko gutekereza neza, kuruta uko nashyiraga ibitekerezo byanjye ku masomo, biriya byari sample yo kugaragaza ko mfite akantu nzimo gakeya.”

Aracyashakisha umuterankunga wamufasha gushinga inzu ndangamurage y’ubugeni n’ibishushanyo

Ati “ Mu buzima, mu ntego zanjye ndateganya gukora Art Museum, ndacyashakisha abaterankunga bamfasha kubona aho nkorera, kubona igishoro cyo kugura ibikoresho, kuko ndamutse mbitangiye isoko ryo naryishakira. Ngenda nsaba abantu mbona bamfasha, kugeza ubu abo mbona ni abangira inama z’uburyo nakoramo akazi kanjye kandi nazo ndazikeneye cyane mu gihe ntarabasha kubona uwo muterankunga umpa igishoro.”

Yongeyeho ati “ Nkeneye capital(igishoro) yo kugura ibikoresho nk’amarangi kuko ibyinshi ntabwo bikunze kuboneka mu Rwanda, usanga amarangi menshi nkoresha aba muri Uganda. Nubwo abandi bahanzi bo mu Rwanda bakoresha andi marangi y’amavuta ariko njye ndasha gukora art(ibishushanyo) zizaramba kandi zikagira agaciro cyane ari nayo mpamvu nshaka gukoresha amarangi ari ku rwego mpuzamahanga bita acryliques (peintures acryliques) .”
Niba na we uzi undi muntu ufite impano idasanzwe watwandikira kuri [email protected]

Ukeneye ko Idi Basengo agushushanyiriza ifoto yawe, wamuhamagara kuri 0789993075

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo