Inzozi za Léon wize ubukanishi akaba atunzwe n’impano yo gushushanya -AMAFOTO

Ndayisenga Léon ni umunyabugeni akaba n’umushushanyi ukiri muto. Nubwo impano ye yayimenye akiri muto, ngo yayikujije ubwo yisungaga mugenzi we wize mu ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo, bimufasha gukarishya impano ye ndetse abigira umwuga kugeza ubu bikaba aribyo bimutunze.

Akiri muto yahoraga agirana ibibazo n’ababyeyi kubera gukunda gushushanya

Impano yo gushushanya Ndayisenga Léon yatangarije Rwandamagazine.com ko yayibonyeho ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Nkuko byagendekeye abandi bana bose bari bafite impano yo gushushanya mu myaka yo hambere, ababyeyi bakajya babibabuza kuko ngo babonaga bibabuza kwiga, Léon na we niko byamugendekeye, akajya ahora agirana ibibazo n’ababyeyi be kuko yari yaranze guhara impano yibonagamo yo gushushanya.

Ati “ Byanteranyije n’ababyeyi kuko umwanya munini mu ishuri nawumaraga nshushanya ibintu bitandukanye, bigatuma ababyeyi batabyishimira.”

Amaze imyaka 3 mu bugeni... ‘Amata na Fanta bikonje’…nibyo byapa yatangiriyeho

Muri 2014 nibwo Ndayisenga Léon yatangiye impano ye nk ‘umwuga nubwo bihabanye n’ibyo yize mu mashuri yisumbuye. Muyisumbuye, Léon yize ibijyanye na tekiniki y’ubukanishi ariko kuko impano ye yakomeje kumuganza muriwe, yegereye mugenzi we witwa Niyonsaba Serge bari bariganye mu mwaka wa 5 ‘amashuri abanza ariko we akaba yarakomereje amasomo ye muri Ecole d’Art de Nyundo amufasha kwihugura mu bugeni.

Ati “ Mu mashuri yisumbuye nize ibidafite aho bihuriye n’ubugeni ariko numvaga nkunze gushushanya cyane kurusha ibindi. Ndangije amashuri yisumbuye muri 2010, ntabwo nakomeje gukora ibyo nize ahubwo natangiye nkora ibyapa , kwandika ku mazu (Amata na Fanta bikonje) n’ibindi.”

Léon avuga ko mugenzi we Niyonsaba ariwe ngo wamuhuguye ibijyanye n’ubugeni, abihuza n’impano yari afite yo gushushanya bityo ahita atangira kubikora nk’umwuga.
Amaze gushushanya abantu bazwi…afite inyota yo kwambutsa imbibe ibihangano bye
Kugeza ubu Léon agenda akorera amashusho abantu batandukanye ariko mubo amaze gushushanya bazwi harimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, IGP Emmanuel Gasana ukuriye Polisi y’igihugu, umuhanzi Safi Madiba wo muri Urban Boys n’abandi.

Ifoto imwe ngo imutwara hagati y’iminsi 4 n’iminsi 5, naho igiciro cyo kigaterwa n’akazi kari kuri iyo foto. Kugeza ubu avuga ko ubugeni bwe bumaze kumugeza kuri byinshi ariko kuba amaze kugira izina rizwi na benshi ngo nicyo cy’ibanze kuri we.

Ati “ Iyo ibikorwa byawe bimaze kumenyakana, ntacyo wabinganya…ndacyakora cyane kuko mfite inzozi z’uko byibuze nzakorera abanyarwanda benshi bashoboka ibishushanyo…kandi nkanifuza ko ibishushanyo byanjye byakwambuka bikarenga imbibi, bikajya ku isoko mpuzamahanga.”

Nubwo ababyeyi be batumvaga ibijyanye n’impano ye akiri muto, ubu ngo nibo bamushyigikira kandi bakanamugira inama z’uburyo akwiriye kwitwara, ibintu avuga ko yishimira cyane.

Kugeza ubu Léon ashushanya amafoto y’abantu ndetse n’ibindi bihangano akorera aho atuye. Bimwe mu bihangano bye abishyikiriza ama ‘Art Gallery’ yo mu Mujyi wa Kigali atuyemo bakabimugurishiriza kandi ngo abona byitabirwa.

Uramutse ushaka ko Leo azagushushanyiriza ifoto cyangwa akagukorera ikindi gihangano, wamuhamagara kuri 0784422983 cyangwa kuri 0728772609.

Ndayisenga Léon

Aha yari amaze gushushanya ifoto ya Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi

Ashushanya ifoto ya Minisitiri Louise Mushikiwabo

IGP Emmanuel Gasana , umuyobozi wa Polisi w’igihugu

Nubwo yize ubukanishi , impano ye yo gushushanya niyo imutunze

Ifoto ya Safi Madiba amaze kuyishushanya

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • ######

    sibyo ashakisha arashoboye

    - 11/06/2017 - 01:52
  • ######

    Imana ikomeze imuhe imbaraga ndabona ibyo aribyo bimurimo nakomereze aho burya amahirwe aruta ubuvuke knd icyo uzaba uragitegura bivuze ko impano ye yarayivukanye. Courage vraiment

    - 11/06/2017 - 07:53
  • Isaac

    Umva Ndamuzi 2. Kbsa arabizi pe. Imana I Komeza kumbwira.

    - 18/06/2017 - 22:18
Tanga Igitekerezo