Huye: 2 bakiri bato bakora amavuta yo guteka ava muri avoka afite umwihariko udasanzwe – VIDEO

Mbarushimana Evariste na Niyidukunda Mugeni Euphrosine ni urubyiruko rwatangije kompanyi ibyaza avoka mo umusaruro mu Karere ka Huye bakuramo amavuta afasha cyane abantu bafite uburwayi budakira ndetse bagakoramo n’isabune ifasha uruhu.

Kompanyi yabo bayise Lucent Group Ltd. Ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye. Euphrosine yatangarije Rwandamagazine.com ko batangiye umushinga wabo nyuma yo kubona ko umusaruro wa avocat wapfaga ubusa mu Karere ka Huye. Aho ngo niho bakomeye igitekerezo cyo gukuramo izindi ‘Produits’ zibasha kubikika igihe kirekire.

Avuga ku mwihariko w’amavuta yabo, Euphrosine yavuze ko icyo atandukaniraho n’andi abantu basanzwe bakoresha mu guteka ari uko yo afite intungamubiri nyinshi zifasha abantu barwaye indwara zidakira.

Yagize ati " Ni amavuta akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye. Afasha abantu barwaye Hepatites, indwara z’umutima, za kanseri , diyabete,…bitewe n’intungamubiri yibitseho. Abafasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri no kubasha guhangana na za ndwara baba bafite."

Iyo bayakora bakoresha avoka zihiye. Bafata imashini bagashyiramo umutsima wa avoka ikabafasha gukamuramo amazi, hagasigara umutsima w’avoka . Barongera bagakamura avoka y’amavuta bakoresheje imashini, hagasohoka amavuta n’ibindi bisigazwa.

Euphrosine asobanurira abakemurampaka ibyerekeye amavuta bakura muri avoka

Muri avoka banakuramo isabune irinda indwara z’uruhu

Ibisigazwa bakuramo nibyo bavangamo n’ikibuto hanyuma bagakuramo isabune nayo ifasha uruhu.

Ati" Ifasha wa muntu urwaye indwara z’ise , indwara zo kweruruka k’uruhu ndetse n’izindi ndwara z’ibiheri…"

Lucent Group Ltd bayitangije muri Kamena 2017 ariko ngo ubu abantu bafite indwara zavuzwe haruguru bakunze cyane amavuta yabo ndetse n’abandi bashaka kuzirinda hakiri kare barayakunze.

Ati " Amavuta asanzwe tuziko amenshi atera kwiyongera kwa Cholesterol (ibinure) mu mubiri n’indwara z’umutima, ibyo bigatuma uyakoresheje bigenda bigahungabanya imikorere y’umubiri agatangira kugirwaho ingaruka na za ndwara ku buryo bworoshye…ariko aya mavuta ya avoka bitewe n’intungamubiri zitwa forade zinjira mu mitsi zikabasha koza no kuvana bya binure mu mitsi…

Akungahaye kuri Potassium ifasha umutima kohereza ikigero gikwiriye cy’amaraso mu mitsi. Ikindi arusha andi ni uko akoreshwa mu buryo 2 butandukanye. Ku muntu ufite uburwayi arayafata atetse kinyarwa akayashyira ku biryo ...uwarwaye za ndwara na we wikundiraga ibiryo bikaranze , aya mavuta ya avoka yaje kumufasha kugira ngo akomeze abeho neza, ye kumva ko hari igikuba kimucitseho…"

Nyuma yaho batangirije umushinga wabo ngo byatumye abazihingaga bahendwaga batagihendwa. Euphrosine avuga ko ubu abahinzi b’avoka batakiziha amatungo nkuko byahoze mbere.

Umushinga wabo wabaye uwa 2 mu mishinga 90 y’urubyiruko yahatanye ku rwego rw’igihugu mu kwezi k’Ukuboza 2017. Bahembwe miliyoni 3 FRW zizabafasha kurushaho kwagura isoko ryabo. Kugeza ubu amavuta yabo aboneka mu Karere ka Huye. Icupa rimwe rigura rya litiro imwe rigura 3000 FRW naho isabune imwe bakayigurisha 500 FRW.

Kanda hano urebe amashusho aho Euphrosine asobanura ibyerekeye amavuta bakora

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • ######

    Mwanyigisha Gukora Isabune

    - 23/01/2019 - 17:47
  • Ndayishimiye Jeand’amaur

    Mumfashe Ndashaka Kwiga Gukora Amasabune

    - 3/04/2019 - 19:36
  • Munyaneza Janvier

    DAMOUR niba ushaka Kwiga gukora isabune,amavuta yo kwisiga cg irangi imitobe,inzoga duhamagare 0783372820(WhatsApp)

    - 26/04/2019 - 21:00
  • Munyaneza Janvier

    DAMOUR niba ushaka Kwiga gukora isabune,amavuta yo kwisiga cg irangi imitobe,inzoga duhamagare 0783372820(WhatsApp)

    - 26/04/2019 - 21:06
  • Tuyisabe eric

    Mwampaye number mubonekaho?

    - 22/10/2019 - 08:40
  • Jérôme

    Mwaramutse.
    Nanje nsanzwe nkora ayo mavuta ya avoka, ariko nyayakoresha iminwe misa (à la main) bigatuma bimbangamira. Mwampuje n’abo bahanga tukaganira uko na bo baronae ako kamashini mwaba mukoze. Kandi nanje nsanzwe nkora n’amasabune ya Moringa (Moringa-argile verte, moringa-curcuma, moringa-cannelle,....)
    Whatsapp yanjye ni : +25779414455
    Murakoze

    - 22/01/2020 - 09:29
Tanga Igitekerezo