Binjiza agera ku 100.000 FRW ku munsi babikesha ibikomoka ku mpu

Koperative Isheja ni imwe muri koperative z’urubyiruko ikorera i Kigali mu Murenge wa Gatsata imaze kugera ku rwego rugaragara kandi rushimishije.

Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 12 ikaba ikora inkweto z’ingozi, inkweto za sandare, imikandara ndetse ikanasana izangiritse yifashishije impu (Uruhu). Kuri ibi hiyongeraho kwigisha urubyuriko gukora ibyo bikoresho ndetse ikanabafasha guhanga amatsinda yo gukoreramo yabo nyuma yo kurangiza kwigishwa.

Mutungirehe Vedaste uhagarariye inyungu za Koperative Isheja yagize ati
" Twatangiye turi itsinda ryabantu makumyabiri na bane ryo kubitsa no kugurizanya. Twabitsaga umunyamuryango yabitsaga igiceri cy’ ijana (100 FRW) buri cyumweru. Nyuma yo kubona tumaze kugeza ku gishoro twatangiye gushaka uburyo twakwihangira umurimo niko gukora atoriye ikora ibikomoka ku mpu.

Ubu tukaba tugeze ku banyamuryango mirongo itatu na babiri (32) buri munyamuryago akaba afite umugabane shingiro ungana n’ibikumbi Magana atatu na mirongo itanu (350,000 Rwf) dufite n’abakozi cumi na babiri (12) bahoraho."

Ibiciro by’izi nkweto bakora ntibihanitse kuko hari iza 20.000 FRW na 30,000 FRW naho iza sandari n’imikandara ni ibihumbi bitanu (5,000 FRW) buri kimwe kandi ngo bakira abakiriya batanu cyangwa batandatu ku munsi aho bashobora kwinjiza hagati y’amafaranga ibihumbi 100 FRW n’ibihumbi 120 ku munsi.

Uyu muyobozi akaba atangaza ko iyi koperative yabo yabagejeje kuri byinshi bo nk’abanyamuryango kuko ribinjiriza amafaranga ndetse rikaba ritanga akazi ku bandi bakozi b’urubyiruko, bakorera Abanyarwanda ibikoresho byiza kandi bihendutse, kuba batanga ubumenyi ku rubyiruko rwifuza kwiga ubwo bukorikori ndetse no guteza imbere iby’iwacu ‘Made in Rwanda Products’ mu rurimi rw’icyongereza.

Avuga ko bafite intego yo kubaka andi mashami no kugera ku ruganda rutunganya ibikomoka ku mpu (uruhu) ariko kandi bavuga ko bagihura n’imbogamizi zirimo nko kuba ibikomoka ku mpu bigihenze, kuba Abanyarwanda batarizera neza ibikorerwa iwabo byujuje ubuziranenge no kubura ibikoresho bigezweho bijyanye n’iterambere.

Mutungirehe asoza ashimira Leta y’u Rwanda ibahora hafi ikabagira inama kandi ikanabatera inkunga mu bikorwa byinshi bitandukanye ndetse agira inama urubyiruko rw’ u Rwanda gutinyuka bakavana amaboko mu mifuka bagakora akazi gahari ndetse no kwihugura mu myuga itandukanye bagakorera ejo habo hazaza bagifite imbaraga banateza igihugu cyababyaye imbere.

Koperative isheja ikora inkweto mu Murenge wa Gatsata mu Mujyi wa Kigali ubwo yasurwaga na bamwe mu bakozi bashinzwe gukurikirana ibikorwa mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo