Umuco

Impamvu 7 nta mukobwa ukwiriye kwifotoza amafoto y’ubwambure bwe

Umuvuduko w’iterambere ry’isi uri kugenderaho ujyana nuw’ ikoranabuhanga muri rusange. Muri iki gihe telefoni zigezweho zifasha abantu mu itumanaho zigenda ziyongera. Gusa akenshi usanga abakobwa bazikoresha nabi bikaba byabakururira kugwa mu rwobo batazapfa bikuyemo cyangwa bakagira igisebo ubuzima bwabo bwose. Hari benshi mu bakobwa bahura...

Inkomoko y’insigamugani “Bamuterereye ku wa Kajwiga”

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ufashe undi akamuniga akamunegekaza; ni bwo bagira bati "naka bamutereye ku wa Kajwiga". Wakomotse kuri Kajwiga k’I Munyiga mu Buganza(Kibungo), kuri ubu ni mu Karere ka Rwamagana, Intara y’u Burasirazuba; byabayeho ahasaga umwaka w’i 1700. Kajwiga uwo yabyirutse ku ngoma ya Kigeli Ndabarasa, abyirukana...

Imbuga nkoranyambaga ziri gutuma abantu bavuga n’icyo bambariyeho !

Gisele Kanyana Uwimpaye, umwanditsi w’iki gitekerezo Gukoresha imbuga nkoranyambaga ni ibintu bigezweho cyane mu rubyiruko, ku buryo usanga abafite telefoni zigezweho (smartphone) bamaranira gufata amafoto y’ibyo barimo byose ngo bashyire ku mbuga nkoranyambaga biyereke inshuti zabo n’ubwo mbona byagakwiye kwitonderwa. Reka dutangire twibaza "...

Ikinamico ihenze ikinirwa mu BUKWE BW’UBU!

Ubusanzwe ubukwe ni bwiza , uko bwamera kose.Uyu muhango uhuza inshuti n’abavandimwe ,bakagaragira umuhungu n’umukobwa bagiye kubana,ugahesha ishema abana n’ababyeyi icyubahiro cy’uko bareze neza bakaba bashyingiye k’umugaragaro bigatuma n’abandi baharanira iryo shema ryo kubaka umuryango binyuze mu nzira nziza Ubukwe ni bwiza. IGICE CYA 1.GUSABA...

Inkomoko y’insigamigani: Kugenda nk’Abagesera

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’abagesera. Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (ubu ni mu Karere ka Bugesera) ahayinga umwaka w’i 1400. Umwami Cyilima Rugwe amaze gucyura umugore wa Nsoro Bihembe witwaga Nyanguge nyina wa...

Ntibavuga , Bavuga : Ibyerekeye inka n’amata

Kubera agaciro Abanyarwanda duha ibintu bimwe na bimwe mu muco wacu wa Kinyarwanda nk’ inka, amata, ingoma ariyo yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa kera ndetse n’umwami ; hari amagambo agendanye n’ibyo bintu afite uburyo yavugwaga akagaragaza ako gaciro ibyo bintu byahabwaga mu muco. Reka duhere ku magambo yakoreshwaga ku nka n’amata kugirango...

Itorero Imena ryamuritse impano rimaze umwaka ryigisha abakiri bato - AMAFOTO

Itorero Imena Cultural Troupe ryamuritse impano zigendanye n’umuco rimaze umwaka ritoza abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye ku nkunga batewe n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) n’urwego rw’igihugu rw’ imiyoborere, RGB. Abana bo mu bigo bya GS Byumba Inyange cyo mu Karere ka Gicumbi, GS Nyamata Catholique cyo mu Bugesera...

Ku nkunga ya RGB na UNDP , Imena Cultural Troupe ikomeje gutoza umuco n’indangagaciro mu bigo by’ amashuri – AMAFOTO

Ku nkunga y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) n’urwego rw’igihugu rw’ imiyoborere, RGB, itorero Imena Cultural Troupe rikomeje gutoza abana umuco mu bigo by’amashuri binyuranye. Abana bo mu bigo bya GS Byuma Imena cyo mu Karere ka Gicumbi, GS Nyamata Catholique na GS Akumunigo giherereye i Nyamirambo nibo bari kwigishwa...

Itorero Imena rizasusurutsa ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire

Itorero Imena Cultural Troupe niryo rizaririmba mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire uzizihizwa tariki 21 Gashyantare 2018 mu Karere ka Rubavu. Buri tariki 21 Gashyantare nibwo isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ururimi kavukire. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti " Twimakaze Ikinyarwanda,...

Abategura Miss Rwanda basabye imbabazi nyuma y’uko abahatanira ikamba bakamiye mu tudobo

Nyuma y’uko hacicikanye amafoto y’abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bakamira mu tudobo tuvamo isabune ya Omo (Nomi), abategura irushanwa rya Miss Rwanda basabye imbabazi. Amafoto yasohotse agaragaza ibihabanye n’umuco ngo siwo wari umugambi wabo. Kuri iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2018, nibwo abategura irushanwa banyujije ku mbuga...

0 | 10 | 20 | 30 | 40