Zimwe mu ngaruka ziterwa no guterwa ikinya

Mbere yo kugirango bagukize inkabya, bakubage ikibyimba se, bakudode ahakomeretse, bagusiramure cyangwa baguteruremo umwana kwa muganga bisaba ngo babanze bagutere ikinya.

Ikinya gifite inkomoko ya kera cyane mu myaka isaga 3000 mbere y’igihe cyacu aho hakoreshwaga inzoga zikaze bakayikunywesha kugeza nta kintu ucyumva (ubanza ariho hakomotse ya mvugo ngo ndi mu kinya). Ahandi bakoreshaga ibiyobyabwenge runaka nka opium cyangwa urumogi.

Gusa mu 1846 ku itariki 16 Ukwakira niho uwitwaga William T. G. Morton yabashije gukoresha ikinya twakita kigezweho, gikozwe muri ether mbere yo kubaga umuntu.

Nubwo guterwa ikinya mbere yo kubagwa ari byiza kuko bituma utumva uburibwe, ntawahakana ko binagira ingaruka ku buzima bw’uwagitewe zaba izoroshye cyangwa izikomeye. Zimwe zigaragara ako kanya izindi zikagaragara nyuma y’amasaha macye umaze kubagwa. Niyo mpamvu usanga ugiye ku iseta abandi basigara bamusabira ngo ayiveho amahoro dore ko hari n’abagwayo nubwo ari bacye cyane ugereranyije n’abahakirira.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe mu ngaruka zikurikira guterwa ikinya gikunze kwitwa general, kikaba ikinya gifata umubiri wose ntiwongere kwinyeganyeza, ntiwumve, ndetse no guhumeka uba ubifashwamo n’imashini kugeza ibaga rirangiye. Izi ngaruka zikaba ziba nto cyangwa nini bitewe n’uburemere bw’indwara ituma ubagwa, igihe umaze ubagwa, imyaka yawe n’ibindi.

Ibikunze kuba nyuma yo guterwa ikinya cy’umubiri wose

Iyo uvuye mu kinya ibi nibyo bikunze guhita bigaragara kandi bishira vuba.

Isesemi no kuruka

Ibi bikunze kuba ku bantu benshi babazwe. Gusa kubyirinda nibyo byoroshye kuruta kubivura bimaze kubaho. Kubaza umurwayi niba yarigeze kubagwa akaruka nyuma, ni bumwe mu buryo bwo kumenya ko afite ibyago byo kuba byakongera kumubaho. Hari imiti yagenewe guhabwa umuntu mbere yo kubagwa ikamurinda kuza kuruka nyuma yo kubagwa.

Gusarara no kuribwa mu muhogo

Kubera ya mashini ifasha guhumeka iba ifite agahombo gashyirwa mu murwayi bishobora gutuma nyuma yo gukurwamo ugira amakaraza mu ijwi ukanasarara ndetse ukumva mu mihogo harakurya. Bikaba bikunze kuba ku bamara amasaha menshi babagwa. Nubwo ibi bitakirindwa ariko hari ibinini byo kunyunguta bihabwa umurwayi kandi mu minsi micye birakira. Icyakora iyo birenze iminsi 7 nta gihinduka usabwa kubibwira muganga.

Kuma mu kanwa

Kubera ka gahombo gafasha guhumeka kaba kanyujijwe mu kanwa bituma umara akanya kanini wasamye bityo bigatera mu kanwa kumagara.

Gusa byo birikiza iyo umurwayi atangiye kubasha kurya no kunywa.

Kumva imbeho no gusesa urumeza no gutengurwa

Ibi ahanini biterwa n’imiti uhabwa iyo bari kukubaga bityo iyo ya miti igushizemo nabyo birakira. Bishobora nanone guterwa n’impinduka ziba mu bushyuhe bw’umubiri igihe cyo kubagwa, bityo kwiyorosa ibishyushya cyane birafasha. Gusa nanone bishobora guterwa no kugira umuriro nyuma yo kubagwa iki kikaba ikimenyetso cy’uko hari mikorobe zinjiye igihe cyo kubagwa. Aha hitabazwa imiti uhabwa na muganga nyuma yo kumenya impamvu nyayo.

Guhondobera

Imiti uhabwa mu kinya ishobora gutera umurwayi nyuma yo kubagwa agira ibitotsi bya hato na hato. Gusa nyuma yo kuryama ugasinzira neza nijoro, ibi byo guhondobera birikiza.

Kuribwa imikaya

Umwe mu miti ikoreshwa mu gutera ikinya uzwiho kuba watera kuribwa imikaya. Uretse wo kandi na kwa kumara amasaha menshi utinyeganyeza biri mu byatera imikaya kuribwa. Abenshi baribwa umugongo, ariko nyuma ugenda ukira.

Kwishimagura

Imiti itangwa mu gihe cyo kubagwa na nyuma yahoo ishobora gutera umuntu kwishimagura. Aha ntabwo twavuga ko biterwa na cya kinya ahubwo biterwa na ya miti.

Ingaruka zikomeye zishobora kuva ku guterwa ikinya

Kuyoba ubwenge

Uku kuyoba k’ubwenge bishobora kubaho nyuma yo guterwa ikinya bikunze kuba ahanini ku batewe ikinya bageze mu zabukuru, basanzwe barwaye indwara yo kwibagirwa cyangwa se bafite ikibazo gitera kuyoba k’ubwenge.

Ibi ahanini biterwa n’imiti ikoreshwa, noneho niba umurwayi avuye mu cyumba cyo kubagirwamo akajyanwa mu ndembe ayo matara yahoo ahora yaka kandi afite urumuri rwinshi, urusaku rw’amamashini akoreshwa ndetse n’urujya n’uruza rw’abaganga birushaho kongera ikibazo.

Kunanirwa kwihagarika

Ikinya cy’umubiri wose gituma imikaya itabasha gukora kandi burya n’uruhago ni umwe mu mikaya. Uretse kuba byaterwa n’imiti ikoreshwa nyamara nanone hari igihe imbagwa ishyirwamo agahombo gafasha kunyara. Nyuma yo gukurwamo bikaba byatera uruhago kunanirwa gusunika inkari.

​Uburyaryate nabwo rero bushobora gutera umurwayi ubwe gufunga inkari cyangwa kunyara ameze nk’uri kubitinya bityo ubwonko bugatuma uruhago rutabasha gufunguka ngo inkari zisohoke.

Ikibazo mu mara

Nkuko uruhago rushobora kudakora bitewe n’imiti, niko n’amara ashobora kugira ikibazo cyo gukanguka nyuma y’igihe runaka utewe ikinya. Gusa ibi nubwo bisa n’ibikanganye ariko mu minsi micye birikiza. Ikimenyetso nyamukuru cy’uko amara yamaze kwitegura kuba hari ikintu cyajyamo ni uko uwabazwe abasha gusura. Aha aba yemerewe no kuba yasezererwa kuko aba ashobora kugira icyo arya cyangwa anywa.

Kutabasha guhumeka neza

Ku barwayi benshi iyo kubagwa birangiye ka gahombo kabafashaga guhumeka gakurwamo nuko bagahumeka neza. Nyamara kuri bamwe cyane cyane abari bashaje cyangwa se barembye bisaba agahe kanini mbere yuko aka gahombo gakurwamo. Aba bisaba kuba bashyizwe aharwarira indembe (ICU) aho abaganga bakomeza kumwitaho kugeza abashije guhumeka neza atifashishije aka gatiyo.

Umusonga

Ubusanzwe iyo hagize akantu gashaka kuyobera mu nzira y’umwuka turakorora nuko kagasohoka. Ariko iyo watewe ikinya dore ko uba udahumeka ku bwawe ahubwo uba ufashwa n’imashini hari igihe ibiryo cyangwa se ibyo kunywa bishobora kuyoba bikamanuka mu bihaha kandi ntiwabasha gukorora ngo bivemo. Ushobora no kumira amacandwe cyangwa se waruka bikayoba bikajya mu bihaha. Ibi rero bitera umusonga ukaze bigasaba kuguma mu bitaro ngo witabweho n’abaganga. Gusa ibi ushobora kubyirinda aho usabwa kutagira ikintu urya mbere yo kubagwa.

Kwipfundika kw’amaraso

Kumara amasaha menshi utinyeganyeza bishobora gutera ibyago byo kwipfundika kw’amaraso nyuma yo kubagwa. Akenshi amaraso yipfundika ku maguru. Akaba ariyo mpamvu akenshi nyuma yo kubagwa usabwa kubyuka ukagenda kugirango hirindwe ko amaraso yipfundika.

Kugira umuriro udasanzwe

Iki ni ikibazo gikomeye cyane ndetse cyanabyara urupfu. Aha umubiri unanirwa kwihanganira imiti ikoreshwa mu gutera ikinya bityo umurwayi akagira umuriro mwinshi cyane ndetse agatengurwa bikomeye bikaba byatera zimwe mu ngingo z’umubiri kudakora neza biramutse bitavuwe byihuse. Kuko iki kibazo ahanini kiba urukurikirane mu muryango ni byiza kubaza umurwayi niba mu muryango we ntawe babaze ngo agire iki kibazo.

Kudafatwa n’ikinya

Ibi nubwo bidakunze kubaho ariko hari abarwayi nyuma yo kubagwa usanga bavuga ko ibyabakorerwagaho byose babyumvaga, babirebaga ndetse banumvaga ibyo abaganga baganiraga. Nubwo yaba atababara ariko ntabwo ikinya kiba cyamusinzirije neza ngo byose bikorwe atumva.

Coma

Iki ni ikibazo gikomeye aho usanga umurwayi atabasha gukanguka akaba yanamara amezi cyangwa imyaka ari muri koma. Ibi bikaba ahanini biterwa n’uruvange rw’imiti iterwa, imyaka y’umurwayi ndetse n’ubundi burwayi yaba afite. Abantu bitera inshinge za insulin baba bafite ibyago byinshi byo gutinda muri coma kuko iyi coma ahanini ituruka ku kugabanyuka cyane kw’isukari yo mu maraso bityo bigatuma ubwonko busa n’ubwangirika bigakurikirwa no kutabasha gukora kwabwo neza. Gusa nanone ubwoko bw’ikinya cyakoreshejwe bubigiramo urhare aho ikinya gihumekwa aricyo kibitera cyane kurenza igiterwa mu mutsi.

Source:UmutiHealth.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo