Wari uziko kunywa ibirahure 6 b’amazi birinda abagore kurwara ’infections urinaires’?

Abashakashatsi bo mu ishuri ry’ubuvuzi rya Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko abagore banywa nibura ibirahuri 6 by’amazi ku munsi byiyogera ku bindi binyobwa baba banyweye , bibagabanyiriza ku buryo bugaragara kurwa ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (infections urinaires) bukunda kwibasira abagore cyane.

Kuva tukiri bato, badusobanurira ko kunywa amazi menshi ku munsi bifasha mu mikorere myiza y’umubiri cyane cyane mu gukora neza kw’impyiko.

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Abanyamerika bwagaragaje ko kunywa amazi menshi ku munsi kandi mu buryo buhoraho birinda ibibazo by’impyiko n’uburwayi bunyuranye bwazo cyane cyane ku bagore babigira akamenyero ka buri munsi.

Abakoraga ubushakashatsi bakurikiranye abagore 140 bari bafite ubuzima bwiza, bari munsi y’imyaka 45. Ni abagore nibura barwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari inshuro 3 mu myaka yabanjirije ikorwa ry’ubushakashatsi ndetse baka bataranywaga amazi menshi ku munsi.

Kimwe cya kabiri cy’abo bagore ntibigeze bahindura uburyo banywagamo amazi. Ikindi cya kabiri cyabo cyongereye ibirahure 6 (litiro imwe n’igice) by’amazi ku munsi.

Mu gihe cy’umwaka umwe, abongereye amazi banywaga mbere, byagaragaye ko ibyago byo kwandura uburwayi bw’umuyoboro w’inkari byagabanutseho inshuro 2.

Abo bashakashatsi bemeje ko kunywa amazi menshi bifasha mu kongera umuvuduko wo gukura bagiteri (bactéries ) mu ruhago ndetse bikanagabanya ubwinshi bw’izijya mu ruhago ziciye mu gitsina cy’umugore (vagin). Ngo binagabanya kandi bagiteri zifata ku turemangingo tugize imiyoboro y’inkari.

Dr Thomas Hooton wari ukuriye ubwo bushakashatsi akaba ari na we ukuriye igice cy’indwara zandura mu ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Miami yatangaje ko kunywa amazi meza aribwo buryo bworoshye kandi bufite umutekano butuma umuntu yirinda ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari burangwa n’iki?

 Kubabara no kokera uri kunyara
 Gushaka kujya kunyara cyane kandi wanajyayo ukanyara duke
 Kuribwa mu kiziba cy’inda no mu gice cy’umugongo cyo hasi
 Kumva unaniwe cyane ukanahondobera
 Inkari zinuka, zijimye, rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso
 Iyo mikorobe zigeze mu mpyiko uratengurwa ukagira n’umuriro

Nuramuka ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso usabwe kwihutira kugana muganga.

Niba hari indwara ushaka ko twazakubariza muganga, wohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo