Wari uzi ko inzoka zo mu nda zishobora gutera umubyibuho ukabije ?

Ni kenshi umuntu ubyibushye cyane cyane abagabo bafite umubyibuho ukabije ku gice cy’inda,anyura ku bantu ukumva baramusetse bavuga ngo ziriya ni inzoka zibyimbye muri iriya nda, nyamara nubwo baba batamupimye ngo barebe niba ari byo, burya inzoka zo mu nda ziri mu bintu bitera umubyibuho ukabije.

Akenshi iyo umuntu arwaye mu nda duhita twiyumvisha ko ubwo yatumbye, ari kuribwa se, cyangwa yagize impiswi. Nanone duhita dutekereza kwituma impatwe, ikirungurira n’ibindi bimenyetso binyuranye. Ni gacye dutekereza ko burya umunaniro, umubyibuho udasanzwe, kutaringanira kw’imisemburo, umunabi nabyo bishobora guterwa no kuba ufite inzoka zo mu nda.

Muri iyi nkuru tugiye kureba uko inzoka zo mu nda ndetse n’izindi ndiririzi na Mikorobe zishobora gutera umubyibuho ukabije.

Uko bigenda

“Iyo umuntu afite inzoka zo mu nda,indiririzi,bagiteri ndetse na za mikobe ,izi zangiza agahu k’imbere mu nzira y’igogorwa ry’ibiryo ( hashobora kuba mu muhogo,mu gifu cyangwa mu mara). Ibi bituma rero umubiri wacu utabasha gukamura intungamubiri zose zinjiye binyuze mu byo twariye kuko hari agace runaka kakabikoze none kangiritse.

Ibi bigira ingaruka ku bindi bice by’umubiri, ni nayo mpamvu ibimenyetso bishobora kugaragarira ahandi nkuko hejuru twabibonye. Iyo rero umuntu afite ikibazo mu nzira y’igogorwa, ibi bitera kubyimbirwa mo imbere aho ikibazo kiri nuko ubutumwa bugahita butangwa buvuga ko umubiri wacu ukeneye umusemburo mwinshi witwa cortisol (uyu ni umusemburo ushinzwe kurwanya ububyimbirwe mu mubiri). Nyamara kandi uyu musemburo wa cortisol ushinzwe nanone kubika ibinure niyo mpamvu iyo ukozwe ari mwinshi byongera umubyibuho cyane cyane ku gice cy’inda bitewe n’ibinure byahitekeye.”

Wamenya gute ko ufite inzoka,indiririzi ndetse na Mikorobe mu nda ?

Nubwo ushobora kumva ibimenyetso bimwe na bimwe ugatekereza ko ufite ikibazo runak, ariko kwa muganga honyine niho bemeza niba ufite inzoka zo mu nda cyangwa izindi mikorobe nyuma yo gukora ibizamini byaba iby’amaraso cyangwa umusarane. Nuramuka ubonye ibi bimenyetso bikurikira, uzihutire kugana kwa Muganga.

 Indwara z’imikorere mibi y’urwungano ngogozi zihoraho (ikirungurira, kutagogorwa kw’ibiryo, gutumba, ibyuka mu nda, …)
 Umunabi, kwiheba no kwigunga.
 Guhora wumva ushaka ibintu birimo isukari no kumva wayirigata.
 Umubyibuho udasanzwe kandi utagaragaza ikiwutera, kimwe no gushaka gutakaza ibiro ariko ukabona ntibigabanyuka.
 Ubwivumbure ku mafunguro amwe n’amwe kandi mbere warayaryaga (ubugari, ibijumba, umuceri, ibishyimbo,…)
 Impinduka ku misemburo ku bagore, harimo imihango ihindagurika ku buryo budasanzwe, kuribwa cyane uri mu mihango
 Umunaniro
 Gutonekara mu ngingo

Nakora iki ?

Icyo gukora nta kindi, ni ukugana ivuriro rikuri hafi bakagufata ibizami bakakurebera niba koko umubyibuho wawe ufite aho uhuriye n’izo nzoka noneho bakaguha imiti ivura za nzoka.Nyuma y’imiti uhabwa niho noneho wafata ifunguro rigufasha kugabanya ibiro rigizwe; n’imbuto, imboga zidatetse (salade) amazi y’akazuyazi arimo indimu n’ibindi binyuranye byagufasha.

Uramenye ntibazajye baguserereza ngo ubyimbyemo utuyoka, kandi kwa muganga nta wakubujije kujyayo.

PT Dennis

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Kwizera

    Murakoze cyane

    - 23/01/2020 - 15:02
Tanga Igitekerezo