Umuvuduko w’ubuzima uri gutuma Abongereza batagikora imibonano nka mbere

Abongereza ngo bagabanyije gukora imibonano mpuzabitsina ugereranyije no mu myaka ishize, nkuko bigaragazwa n’ikusanyabitekerezo rishya ryakozwe muri iki gihugu.

Ibyarivuyemo byatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi cya British Medical Journal, bivuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’abagabo n’abagore mu Bwongereza "ntako bigenje" kuri iyi ngingo mu gihe cy’ukwezi gushize.

Mu gihe muri 2001 bari kimwe cyane ku bantu 34 000 bakoreweho ubushakashatsi.

41 ku ijana (41%) by’abagabo n’abagore bari hagati y’imyaka 16 na 44 bakoze imibonano mpuzabitsina rimwe mu cyumweru mu kwezi gushize, nkuko ubu bushakashatsi bubivuga.

Ubu bushakashatsi buvuga ko mu bashyingiranywe hamwe n’abandi babana, iki gikorwa cyo "gutera akabariro" muri bo ari ho cyagabanutse cyane.

Ikigeraranyo cy’abatarakoze imibonano mpuzabitsina mu kwezi cyavuye kuri 23 ku ijana (23%) kigera kuri 29,3% mu bagore, no kuva kuri 26% kugera kuri 29.2% mu bagabo hagati ya 2001 na 2012.

Naho ikigeraranyo cy’abakoze iyi mibonano inshuro 10 cyangwa hejuru yazo mu kwezi, cyaramanutse mu bagore kiva kuri 20.6% kigera kuri 13.2% naho mu bagabo kiva kuri 20.2% kijya kuri 14.4% muri icyo gihe.

Kuki Abongereza ’bagabanyije gutera akabariro’?

Abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya London School of Hygiene and Tropical Medicine bavuga ko nubwo ku bafite munsi y’imyaka 25 y’amavuko n’abakiri ingaragu bafite amahirwe macye yo gukora imibonano mpuzabitsina, aho byagabanutse cyane ari mu bakuru no mu bashyingiranywe.

Nonese se abantu bahagaritse gukora imibonano mpuzabitsina? Bigaragara ko batayiretse.

Muri iri kusanyabitekerezo riheruka, kimwe cya kabiri cy’abagabo na hafi bibiri bya gatatu by’abagore bavuze ko nubwo bimeze bitya, bifuza ko bakwiriye gukora imibonano mpuzabitsina kenshi.

Aba bashakashatsi kandi bavuga ko uku kugabanuka mu gukora imibonano mpuzabitsina kwagaragaye mu bantu bari basanzwe bayikora, atari uko abantu benshi ubu baba barafashe icyemezo cyo kugomera ku busugi n’ubumanzi bwabo.

Akazi kenshi, umunaniro cyangwa guhangayika ?

Porofeseri Kaye Wellings wayoboye itsinda ry’abakoze ubu bushakashatsi, avuga ko "umuvuduko w’ubuzima bugezweho" ushobora kuba ari wo ntandaro yo gutuma abantu baragabanyije gukora imibonano mpuzabitsina.

Avuga kandi ko uburinganire bw’ibitsina byombi (gender) bwatumye abagore bajya mu mirimo yaharirwaga abagabo, nabyo byaba biri mu bituma iki gikorwa kititabirwa kenshi kubera igitutu cy’inshingano, akazi kenshi n’umuhangayiko (stress).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo