Umuti wa FAVIPIRAVIR watumye abarwayi bakira COVID19 biyongera cyane

Mu gihe imibare y’abakira icyorezo cya COVID19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda, abaganga b’inzobere bakurikirana ubuzima bw’abanduye iki cyorezo mu Rwanda barishimira umusaruro umaze gutangwa n’umuti wa FAVIPIRAVIR nyuma y’ukwezi utangiye gukoreshwa mu kwita kuri abo barwayi.FDA

Tariki 20 Mutarama 2021, Tariki 20 Gashyantare 2021, ukwezi kuruzuye u Rwanda rutangiye gukoresha umuti wa Favipiravir mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID19.

Ubaze umubare w’abakize iki cyorezo umunsi ku wundi, usanga muri uku kwezi hamaze gukira abagera ku 9 017, kuko bavuye ku 7 580 bagera ku 16 597, binatuma igipimo cy’abakira bava kuri 65.6% bagera kuri 92.2%.

Dr. Menelas Nkeshimana uri mu itsinda ry’abaganga bakurikirana abarwayi ba COVID19, avuga ko umuti wa Favipiravir ufite uruhare runini mu kwiyongera kw’imibare y’abakira dore ko wanagabanyije igihe koronavirusi yamaraga mu mubiri ku barwayi barenga 50%.

Ibi kandi binashimangirwa na bamwe mu barwayi bakoresheje uyu muti, bakemeza ko nyuma yo kuwukoresha ibimenyetso bya COVID19 bari bafite byakize vuba bigatuma banasezererwa mu bitaro. Aba ni bamwe muri bo twaganiriye ku murongo wa telefone:

Kuba imibare y’abarwayi ba COVID19 ikomeje kugabanuka biri mu byashingiweho na guverinoma kuri uyu wa Gatanu ubwo yafatanga ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo bigaragara ko zorohejwe ugereranyije n’izari zisanzwe.

Kugeza ubu igabanuka ry’abarwayi ba COVID19 mu Rwanda rirajyana n’igabanuka ry’abahitanwa na yo, icyakora inzobere z’abaganga zikaba zisaba buri wese kutirara, abanduye bakivuza hakiri kare, ndetse bagasaba abaturage kwirinda kwitiranya iki cyorezo n’izindi ndwara nka malaria ahubwo bakipimisha bacyumva ibimenyetso byayo.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo