Umuntu ufite uburwayi bwo kwibagirwa bya hato na hato yakora iki ?

Muri iki gihe abantu benshi bibasiwe n’indwara yo kwibagirwa, aho usanga abantu benshi bibagirwa bya hato na hato hahandi usanga hari abatibuka aho bashyize ibikoresho, abandi bakibagirwa gahunda bafitanye n’abandi, ibyo bavuze n’ibindi,nyamara ugasanga nta gikorwa kugira ngo hirindwe iyi ndwara ndetse ugasanga n’uyirwaye ntazi icyamufasha ngo abe yayikira.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe byinshi kuri iyi ndwara ndetse n’ubufasha ku baba barwaye iyi ndwara.

Iyi ndwara yo kwibagirwa iteye ite ?

Indwara yo kwibagirwa mu ndimi z’amahanga bita “Amnesia” ni indwara yibasira ubwonko,akenshi bikambura ubwonko ubushobozi bwo kwibuka ibintu bimwe na bimwe byabaye mu gihe gito,cyangwa bimaze igihe byarabaye,bikaba byanagira ingaruka ku wayirwaye mu gutekereza ahazaza he.

Akenshi iterwa n’indwara zo mu mutwe nk’ihahamuka, ihohoterwa, itotezwa cyangwa se igaterwa n’inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge byinshi umuntu yaba yafashe ndetse ishobora no guterwa no gukoresha ubwonko cyane bukananirwa aribyo dukunze kwita “Stress”.

Ibimenyetso by’iyi ndwara yo kwibagirwa:

  1. Kwibuka ibice bice ibyatambutse.
  2. Kwibuka ibitaribyo cyangwa ibyo wihimbiye.
  3. Gutekereza ibitajyanye.
  4. Kugira igihirahiro mubyo utekereza.
  5. Kwibagirwa mu gihe gito ukimara kubona ikintu.
  6. Kwibagirwa buhoro,cyangwa kwibagirwa burundu.
  7. Kwibagirwa amasura ndetse n’ahantu.

Uko wakwirinda kwibagirwa

Abahanga mu bijyanye n’imikorere ya muntu, babinyujije ku rubuga www.huffingtonpost.com, bashyize ahagaragara zimwe mu nama zishobora gufasha umuntu kurwanya iyi ndwara yo kwibagirwa. Muri zo twavugamo:

  • Gufata isukari mu rugero: Abahanga bavuga ko gufata isukari bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byarwanya kwibagirwa.
  • Gukora imyitozo ngororamubiri : Imyitozo ngororamubiri ni ingenzi cyane kuko ituma amaraso atembera neza mu bwonko bigatuma ubwonko bukora neza bityo bikakurinda iyi ndwara yo kwibagirwa.
  • Ni ngombwa kandi gufata akaruhuko nyuma yo kurya kugira ngo ibyo wariye bigogorwe neza, ari nako umuntu afata umwanya wo kwitegereza neza ibintu bitandukanye, kuko uwo mwitozo ufasha ubwonko kutibagirwa.
  • Isuku: Isuku ngo ni ngombwa cyane kuko ituma umubiri uhumeka neza ku buryo ubwonko bukora butabangamiwe.
  • Ngo mu gihe umuntu agaragaza ibimenyetso byo kwibagirwa, akwiye kujya afata umwanya wo gutekereza neza mbere yo gufata icyemezo runaka, kugira ngo ase n’ukangura ubwonko, bityo abashe kwibuka neza ibyo yagombaga gukora, gufata, cyangwa se aho yashyize ikintu runaka.

Ubufasha ku bantu bafite iki kibazo cyo kwibagirwa ndetse n’abashaka kwirinda iyi ndwara

Birashoboka ko waba ufite iki kibzo cyo kwibagirwa,nyamara warivuje bikanga,ubu rero habonetse imiti n’inyunganiramirire by’umwimerere bikoze mu bimera,bivura iyi ndwara yo kwibagirwa ndetse bigafasha ubwonko gukora neza ndetse bigatuma amaraso atembera neza.Ibi birizewe ku rwego mpuzamahanga kuko byemewe n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).No ku bantu bagira akazi kabasaba gutekereza cyane,iyi miti ifasha ubwonko bwabo kutananirwa.Muri iyo miti n’inyunganiramirire twavugamo nka: Gingko biloba capsule,Soybean Lecithin Capsule, Deep sea fish oil Capsules, SuperCoQ10 capsule,…..Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’inyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(7)
  • Sammy Safari

    Iyo umugore amaze guhura n’umugabo akaba aribwo aribwa munda yo hepfo ya kwatsamura akaribwa munda yo hepfo cane biba biterwa niki?

    - 14/10/2019 - 07:17
  • Sammy Safari

    Iyo umugore amaze guhura n’umugabo akaba aribwo aribwa munda yo hepfo ya kwatsamura akaribwa munda yo hepfo cane biba biterwa niki?

    - 14/10/2019 - 07:24
  • Félix omar

    Muraho neza none ko mbona umuntu yaciye kuri opération aguma yibagira cane we vyohera hakozwe iki ?

    - 22/10/2019 - 06:15
  • Félix omar

    Mbega iyo umuntu akoze imibonano mpuzabitsina yarangiza umugore agaca yumva amasohoro yumugabo amuriye ukamenga numuriro watse mugitsinagore miva kuki bivugwa gute ?

    - 22/10/2019 - 06:21
  • Félix omar

    Mbega iyo umuntu akoze imibonano mpuzabitsina yarangiza umugore agaca yumva amasohoro yumugabo amuriye ukamenga numuriro watse mugitsinagore miva kuki bivugwa gute ?

    - 22/10/2019 - 06:22
  • ######

    ese unfit irwara yokwibagirwa. Ntakibazo byatera mugitanda

    - 22/10/2019 - 15:48
  • ######

    Mwazatubwiye uko wagabanya ipfundiko muntege

    - 30/10/2019 - 16:06
Tanga Igitekerezo