Uko watandukana n’ibinyenyanza bikubangamiye

Ibicece cg Ibinyenyanza: Dore uko watandukana nabyo niba bikubangamiye
Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bibangamiye abantu benshi muri iki gihe, aho usanga ari kimwe mu bitera indwara nyinshi zitandukanye ziri guhitana benshi.

Ku b’igitsina gore ho usaga ibinure byinshi byirunda ku gice cyo ku nda aribyo bamwe bita Ibicece cg ibinyenyanza.Muri iyi nkuru rero tugiye kureba uko watandukana n’ibi bicece burundu.

Ibicece cg ibinyenyanza ni iki ?

Ibicece cg ibinyenyanza ni ibinure by’umurengera byibika ku gice cy’inda,aho usanga igice cy’inda ari nk’imisozi iriho. Ibi binure rero biba byaraturutse mu byo turya cyangwa se ibyo tunywa bya buri munsi noneho bikaba byinshi mu mubiri,icyo umubiri ukora ni ukubibika mu bice bitandukanye,igice cy’inda rero kiri muri bimwe byibikaho ibi binure.

Bigenda gute ngo ibi binure byirunde ku nda ?

Ubusanzwe ibyo turya n’ibyo tunywa bya buri munsi cyane cyane ibikungahaye ku mavuta cyangwa se amasukari,iyo bigeze mu mubiri umubiri uhinduramo ibinure ukabika kuko bikenerwa kugira ngo hakorwe imbaraga z’umubiri ( body energy). Ibi binure rero iyo bibaye byinshi cyane (ibyinjira ari byinshi kurusha ibikoreshwa n’umubiri),umubiri wirwanaho ugashaka aho ubibika mu bice bitandukanye nko mu mwijima,mu nyama,ku nda,……Igice cy’inda ni kimwe mu hibika ibi binure cyane cyane ku b’igitsina gore, gusa n’abagabo baraigira. Ibi rero ni byo twita ngo umuntu afite ibicece cg ibinyenyanza.

Uko watandukana nabyo ndetse n’uko wabyirinda

Ibicece birabangama cyane, hahandi udashobora no kwiyambarira akenda keza (agastyle),kubera ko uba umeze nk’ufite imisozi kunda yawe. Ni byiza rero ko ugomba kujya ugabanya kurya ibikungahaye ku mavuta nk’inyama zitukura,ifiriti,Mayonaise,… ndetse ukagabanya cyane n’isukari ukoresha buri munsi, ikindi kandi ugirwaho inama ni ukugerageza ugakora imyitozo ngororamubiri cyane cyane izo bita abdomino (abdominal exercises) kuko bifasha cyane kugabanyuka kw’ibi binure byo ku nda.

Ibi niba ubikora bikanga, Dore icyo wakoresha

Ushobora kuba ugerageza kubirwanya bikaba byaranze, ubu rero habonetse imiti n’inyunganiramirire bifite ubushobozi bwo gutwika ibyo binure biba byaribitse mu mubiri cyane cyane ku nda, Ibi birizewe ku rwego mpuzamahanga kuko bifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration). Muri yo twavugamo nka Slimming capsules,Proslim tea,Lipid care tea,Chitosan Capsules,……

Bitewe n’ibiro ushaka gutakaza,inzobere mu bijyanye n’ubuzima n’imirire ziguhitiramo ibyo wakoresha muri biriya tumaze kuvuga haruguru.

Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301,inzobere mu by’imirire n’ubuzima zikagufasha.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0788698813/ 0785031649 ku bindi bisobanuro.

Pt Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo