Uko wakwirinda kuma no gusaduka iminwa

Akenshi iyo igihe cy’izuba kigeze usanga abantu benshi iminwa yabo yumwe ndetse kuri bamwe ikanasaduka ugasanga hariho udesebe ikanava hakajya haza amaraso. Gusa hari nabo usanga ariko bihora no mu gihe cy’imvura iminwa yabo igahora yumagaye.

Umutihealth dukesha iyi nkuru itangaza ko ku waba abiterwa n’izuba cyangwa se akaba ariko ahora buri wese afite uburyo bworoshye yakoresha iminwa ye akayirinda kumugana igahehera .

Ese ni iki kibitera ?

Kurigata iminwa :

Ibi akenshi abantu babikor abaziko bari kubobereza iminwa ariko amacandwe burya ahita yuma akanatuma iminwa yuma kurushaho.

Kutagira amazi ahagije mu mubiri :

Ibi bikunze kuba cyane mu gihe cy’impeshyi, ku bantu banywa inzoga zikaze no ku bantu bahora mu mbeho nyinshi n’umuyaga

Guhumekera mu kanwa

Haba ku bahorana indwara z’ubuhumekero zituma bahumekera mu kanwa no ku bantu basinzia bagona bakasama bose iminwa yabo ikund akuba yumye.

Kuba biterwa na vitamine zimwe zabaye nyinshi cyangwa se nke :

Kugira vitamine A nyinshi mu mubiri nabyo biri mu bitera kuba umuntu yahora yumye iminwa ariko hari nubwo biterwa nuko vitamin zo mu bwoko bwa B zabaye nke mu mubiri. Na none kandi iyo umuntu afite vitamin B12 nyinshi mu mubiri utabasha kwihanganira igipimo cya Colbalt na nickel ingaruka zikaba kyuma iminwa

Imiti imwe n’imwe

Imiti ivura ibiheri n’iminkanyari nka, propranolol na prochlorperazine nabyo bitera iki kibazo. Imiti yoza amenyo irimo ikinyabutabire bita sodium lauryl sulfate nacyo gishobora gutuma iminwa yuma.

Kuba ufite indwara zifata ubudahangarwa

Kuba ufite indwara zifata ubudhangarwa cyangwa se ukaba ariko wautse ufite ubudahangarwa budahagihje nabyo byagutera ikibazo cyo kuma iminwa.

Byavurwa bite ?

• Irinde kurigata iminwa niyo yaba yumagaye
• Gerageza kunywa amazi ahagije kandi kenshi
• Koresha imiti yo gusigaho iyi tuzi nka labelo ariko ubanze urebe ibiyigize inziza ni iyiba irimo petroleum ishinzwe gutanga ubuhehere na dimethicone isana ahasadutse ikanarinda ahandi gusaduka
• Fata agace ka cocombre ikiri nshya usige ku minwa ubone gusigaho labelo
• Ushobora no gusigaho amavuta ya elayo ( huile d’olive) mu mwanya wa labelo
Ibi nubikurikiza uzarinda iminwa yawe gusaduka no guhora yumagaye usange ihora ihehereye no mu gihe ntacyo wasizeho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Kubwimana Emile

    Murakoze kunama zany u
    ark nabazaga kucyo wakora iyo iminwa yuma bikabije cyane

    - 7/01/2020 - 18:28
Tanga Igitekerezo