Uko wakirinda kuzana impumuro mbi mu gitsina

Hari ibintu binyuranye wakora kugirango urwanye impumuro mbi ishobora kuza mu gitsina. Muri byo harimo kunywa amazi, gukoresha bicarbonate, apple cider vinegar n’ubundi buryo bunyuranye.

Nyamara kandi nanone nkuko bihora bivugwa “kwirinda biruta kwivuza”. Nubwo hari uburyo bunyuranye wakoresha mu kwivura iyo mpumuro mbi mu gihe uyifite, ariko nanone hari byinshi binyuranye wakora kugirango wirinde iyo mpumuro mbi itaraza nkuko tubikesha urubuga Umutihealth.

Nubwo mu Kinyarwanda bakunda kuvuga ngo “Gishira abana ntigishira umunuko” ariko mu by’ukuri hari impumuro ituruka mu gitsina usanga na nyirayo atakibasha kuyihanganira.

Igitsina kizima kiba gifite impumuro yacyo, ariko ni impumuro itabangamira nyirayo cyangwa uwo begeranye.

Ibyo wakora ukirinda impumuro mbi mu gitsina

Ambara imyenda ikurekuye n’amakariso akoze muri cotton

Iyi ngingo usanga abantu benshi b’igitsinagore batayubahiriza kuko aho kwambara imyenda itabegereye ahubwo usanga biyambarira imyenda ya kabana ku buryo wagirango ibadodeyeho. Iyi myenda nubwo waba uyikunda nyamara umenye ko idatuma uruhu rubasha kuruhuka no guhumeka neza ndetse no mu myanya yawe ndangangitsina hagahora icyunzwe umwuka mwiza ntuhagere. Ikariso nazo zidakoze muri cotton zibuza umwuka kuba wagera aho uyambaye bityo umwuka uhari ukahaguma ari nako uzamura impumuro mbi.

Gerageza rero kwambara imyenda itagufashe cyane kandi ujye wibuka guhindura ikariso yawe byibuze buri masaha 12, kuko bibuza ko hari bagiteri zindi zaza zikurikiye icyuya nuko bigakora impumuro mbi.

Amakariso akoze muri cotton niyo meza

Niba uvuye muri siporo hita uhindura imyenda

Uko ukora siporo niko ubira icyuya by’umwihariko kiza mu kwaha, no mu myanya ndangagitsina. Iyo ukomeje kwambara ya myenda rero bituma cyacyuya kidakama nuko impumuro mbi igakomeza kwiyongera.

Kandi mbere yo guhindura imyenda ibuka kubanza koga wihanagure neza wumuke. Ibi bizakurinda gutuya.

Irinde umubyibuho udasanzwe

Nubwo wenda utakumva aho bihuriye nyamara biragoye kubona umuntu ubyibushye cyane ngo areke kubira ibyuya. Uko rero abira ibyuya niko za bagiteri zikomeza gukora, nuko bikabyara impumuro mbi.

Rero kugabanya ibiro bizatuma utabira ibyuya cyane bityo bikurinde kuba wazana impumuro mbi mu gitsina.

Irinde imiti isukura mu gitsina

Nubwo byitwa ubusirimu, nyamara gukoresha imiti inyuranye yakorewe gusukura mu gitsina nta kintu kinini bicyemura ahubwo byongera ibyago byo kuzana impumuro mbi mu gitsina. Ubusanzwe uko igitsina cy’umugore giteye cyo ubwacyo cyikorera isuku. Iyo ukoresheje ya miti yoza mu gitsina burya wangiza bagiteri nziza nka lactobacilli zigenewe kukurinda indwara zinyuranye

Si ibyo gusa kuko bishobora no gutera kumagara mu gitsina. Rero iyi miti yigendere kure.

Gira ibyo kurya ugabanya cyangwa wirinda

Hari ibyo kurya binyuranye bituma pH yo mu mubiri ihinduka kandi iyo ibi bibayeho bituma bagiteri ziyongera ku buryo budasanzwe

Indwara ya Candida ni imwe mu ndwara zikunze guterwa nibyo umuntu aba yariye nuko imiyege iyitera ikiyongera (kuko nubundi uba uyifite ariko iyo yiyongereye nibyo bitera indwara). Akenshi ibinyasukari binyuranye niyo soko yo kororoka kwa zo.

Niba usanzwe ujya ugira ikibazo cyo kuba wagira impumuro mbi mu gitsina cyangwa zimwe mu ndwara zifata mu gitsina irinde isukari yo mu ruganda n’ibyo irimo byose, inzoga n’ibikomoka ku ngano byose ahubwo urye imboga n’imbuto nyinshi bizakurinda.

Nubwo impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina ari nyinshi kandi zinyuranye, iz’ingenzi muri zo twavuga:

 Indwara ziterwa na bagiteri (nk’imitezi na mburugu)
 Tirikomonasi
 Impinduka mu misemburo (kuba uri mu gihe cy’uburumbuke, waracuze cyangwa uri mu mihango)
 Isuku idahagije no kubira ibyuya cyane cyane ku babyibushye cyane
 Kwambara pad (cotex) igihe kinini utarayihindura kuko ubusanzwe yagahinduwe buri masaha 4
 Bimwe mu byo kurya cyane cyane ibirimo ibirungo byinshi

Rero mu gihe uzi ko hari kimwe mu bivuzwe hano kikuriho, gerageza kugikuraho niba ari indwara uyivuze wa munuko uzashira.

Ikibazo ushaka ko tuzakubariza muganga, wohereza ubutumwa kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo