Uko buri mukobwa/umugore yakwipima inda akoresheje ’Test de grossesse’

Nubwo kumenya ko umugore atwite bisaba kwemezwa na muganga , hari udukoresho twabigenewe dusangwa muri za farumasi, umugore cyangwa umukobwa ushaka kumenya ko yasamye ashobora kwifashisha akamenya uko bihagaze.

Utwo dukoresho twitwa ‘test de grossesse’ cyangwa ‘pregnancy test’ . Buri wese ashobora kukagura iyo acyeka ko yasamye kugirango yipime.

Test de grossesse ikora ite?

Test de grossesse ipima umusemburo witwa gonadotrophine chorionique ukorwa na nyababyeyi y’ umugore wasamye inda. Uwo musemburo ntushobora gukorwa iyo umugore atasamye, ariko uboneka mu nkari z’uwasamye hashize iminsi 8 asamye inda. Icyo uwo musemburo umaze ni ukugirango ubuze umugore wasamye gusubira mu mihango kugirango igi rizavamo umwana riba ryatangiye gufata munda ibyara ritavaho.

Uwo musemburo ugenda wikuba inshuro ebyiri buri minsi 2 cyangwa 3 kugeza igihe inda igiriye amezi 3, nyuma yaho ugatangira kugabanuka. Uko kugabanuka kwawo bamwe bavuga biri mu bituma isesemi igabanuka iyo umugore arengeje amezi atatu ya mbere atwite. Uwo musemburo n’ubwo ugabanuka nyuma y’amezi atatu, uba ugishobora kugaragara mu maraso cyangwa mu nkari z’umugore utwite.

Ni ryari ukwiriye gukora test de grossesse?

 Iyo imihango yatinze kuza kandi ukumva ufite isesemi nyinshi.

 Ku mugore wakuyemo inda, test de grossesse ishobora kumubeshya ko yasamye kuko mu nkari ze haba hakirimo ya misemburo ya gonadotrophine yo ku nda ya mbere iyo hatarashira igihe kinini ibyo bibaye.

Icyitonderwa : Ntacyo bimaze gukora test de grossesse ako kanya ukimara gukora imibonano mpuza bitsina idakingiye, ni byiza ko utegereza hagashira iminsi 10 kuko umusemburo upimwa n’iyo test ugaragara nibura ku munsi wa 7 cyangwa wa 8 kuva igihe umugore yasamiye inda.

Uko Test de grossesse ikoreshwa

Teste de grossesse ziriho iki gihe ziba zirimo ibyo bita anticorps zishinzwe kumenya wa musemburo wavuzwe haruguru. Iyo ugeze muri farumasi bagusobanurira uko ikoreshwa wagera mu rugo ukabyikorera ukoresheje inkari z’igihe icyo ari cyo cyose n’ubwo bwose biba byiza iyo ukoresheje iza mu gitondo, cyane cyane ku nda ikiri nto cyane.

Mbere yo kwipima ugomba kwirinda kunywa amazi cyangwa ibindi bintu kuko bishobora gutuma itagaragaza ibisubizo bizima. Ugomba kandi kubanza gusoma amabwiriza yabugenewe aba ari ku gakarito ifunitsemo warangiza ugafata iyo test ukayikoza mu nkari nturenze umurongo wabugenewe uba wanditseho max. Iyo ibyo ubirangije urategereza hagashira iminota 3 kugera ku 10 . Iyo itwite hazamo uturongo tubiri dutukura hagati. Iyo udatwite hazamo akarongo kamwe gatukura hejuru. Iyo wakoze test nabi nta kintu kizamo cyangwa cyanazamo hakaza akarongo gatukura ariko kari hasi nkuko biba biri ku mashusho y’amabwiriza aba ku gikarito test ifunitsemo.

Mu mafarumasi habamo amoko menshi ya test de grossesse. Urugero ni izitwa Primacard . Gukoresha test waguze muri farumasi biremewe kandi bitanga ibisubizo by’ukuri. Iyo ubonye igisubizo cya negatif ushobora kongera gukora test nyuma y’iminsi 3. Nyuma yo kumenya ko wasamye ukoresheje iyo test yo muri farumasi ugomba kujya no kwa muganga bagafata amaraso bakamenya igihe inda imaze .

Test de grossesse igura angahe?

Hari izigura kuva ku mafaranga 500 kugeza ku mafaranga 3500 kandi zose zipima neza ibiciro bitandukana bitewe n’inganda zakorewemo.

Test de Grossesse ikoreshwa inshuro zingahe?

Test de Grossese ikoreshwa inshuro rimwe gusa ,wamara kumenya igisubizo ukakajugunya ahabugenewe ,kugira ngo hatagira umwana ugakinisha .

Mu gushyira ’Teste de grossesse’ mu nkari ntabwo uba ugomba kurenza umurongo wanditseho ’Max’

Utegereza hagati y’iminota 3 n’iminota 10

Uko ibisubizo bigaragara:Iyo utwite hazamo utorongo 2 dutukura(Positif), iyo udatwite, hazamo akarongo kamwe ahagana hejuru(Negatif). Iyo wabikoze nabi hazamo akaromgo kamwe gatukura hagati cyangwa ntihagire ikigaragara nkuko ubibona ku ifoto

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    ESE iriya minota ishira kari munkari cyangwa ushyira ahantu ugategereza

    - 3/07/2019 - 15:03
Tanga Igitekerezo