Uko abakobwa n’abagore bakwirinda kuribwa mu nda igihe bari mu mihango

Kuribwa mu nda bibanziriza imihango cyangwa se bigendana nayo bimara iminsi iri hagati y’ibiri n’itatu. Uku kuribwa mu nda bikunze kuba ku bagore n’abakobwa bari mu gihe cyo kuva mu bwangavu, no mu gihe kibanziriza gucura.

Amakuru dukesha urubuga passeportsante.net, avuga ko ubu bubabare bubaho mu bihe nk’ibi by’ubuzima bw’abagore n’abakobwa ntabwo bwakagombye gutera inkenke cyangwa ngo butere ubwoba, kuko nko ku bangavu ho bigenda bishira buhoro buhoro, yemwe iyo ubyaye bwa mbere bihita bishira burundu.

Bimwe mu binyetso bigaragaza imihango ibabaza, harimo kuribwa mu nda yo hasi no mu mugongo ahagana hasi, kumva utamerewe neza, utishimye, kuribwa umutwe, kugira isesemi, kuruka no guhitwa.

Buri mugore bishobora kuba byamubaho ariko hari ibintu bimwe byatuma ubukana bwiyongera :

• Kuba ufite umubyeyi cyangwa umuvandimwe uribwa mu gihe ari mu mihango,

• Kugira imihango ya mbere ku myaka iri munsi y’icyenda,

• Kugira ibiro byinshi,

• Kubaho mu buzima butakoroheye bugutesha umutwe cyangwa butuma utishimanye n’abo mubana,

• Kunywa inzoga mu gihe uri mu mihango no kunywa itabi,

• Kudakora imyitozo ngororangingo,

• Kuba uhangayitse,

• Kuba waba ufite DIU (agapira k’inkondo y’umura).

Bimwe mu byagufasha kwirinda kuribwa mugihe uri mu mihango cyangwa se bikakugabanyiriza ububabare :

• Kugabanya ibinyobwa bifite isukari,

• Kurya cyane amafi,

• Kugabanya kurya marigarine n’andi mavuta akomoka ku bihingwa,

• Kwirinda kurya inyama zitukura,

• Kwirinda kunywa ikawa mu gihe urimo kuribwa mu nda,

• Mu gihe urimo kuribwa ushobora gufata umusego ushyushye cyangwa ikintu cya palasitike kirimo amazi ashyushye, ugashyira ku nda yo hasi cyangwa ugasegura mu mugongo ahagana hasi,

• Kwiyuhagira amazi ashyushye,

• Gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje,

• Kuruhuka no kwirinda ibiguhangayikisha, Icyitonderwa : Igihe ubona ufite imihango idasanzwe, myinshi kandi ikubabaza ni byiza ko wajya kwa muganga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo