Uburwayi bwakwereka umugore ko imisemburo ya Estrogen yagabanutse mu mubiri

Muri iki gihe abagore ndetse n’abakobwa bakunda guhura n’ibibazo bitandukanye cyane cyane bishingiye ku myororokere yabo, ugasanga imihango iragenda nabi bakaba bababara mu gihe cy’imihango cyangwa se ugasanga barahorana umunaniro udashira. Nyamara wasanga hari icyo biba bikuburira ariko ntubimenye.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe ibimenyetso simusiga byakwereka ko imisemburo ya Esitorojeni yagabanyutse.

Estrogen ni iki?

Estrogen ni imisemburo y’abantu b’igitsina gore (abagore ndetse n’abakobwa) ifasha umubiri wabo gukora ibintu by’ingenzi bitandukanye. Iyi misemburo igenda igabanyuka uko umugore agenda akura asatira gucura.

Iyo misemburo ikora iki?

• Ku bakobwa b’abangavu, ishinzwe gutuma imyanya myororokere yabo ikura neza.
• Ifasha imihango kugenda neza.
• Ifasha gukura neza kw’amabere ku bangavu.
• Ifasha amagufa gukomera.
• Ifasha kuringaniza ibiro ku bagore n’abakobwa.
• Ibarinda gusaza imburagihe.

Ibimenyetso byakwereka ko iyi misemburo yagabanyutse mu mubiri wawe

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima, healthline,mu nkuru yayo “15 Signs Your Estrogen Is Low” Dore ibimenyetso 15 byakwerereka ko iyi misemburo yagabanyutse mu mubiri wawe:

1. Kubura kw’imihango cyangwa se igatinda kuza bishobora kuba ikimenyetso cy’iyi misemburo yabaye mikeya.
2. Kudasinzira neza ndetse no guhorana umunaniro udashira
3. Kumva usa nk’uhora wihebye
4. Kugabanyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina
5. Kugira ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
6. Amaso yawe arumagara (your eyes are dry)
7. Kuma k’uruhu (Your skin is dry)
8. Kugira ubushyuhe bwinshi mu mubiri ndetse no kubira ibyuya nijoro.
9. Kwibagirwa cyane.
10. Gukunda kurwara umutwe cyane.
11. Kunanirwa gusama ndetse no kuba watinda gusama.
12. Kwiyongera ibiro bikabije kuburyo bigorana kubitakaza.
13. Kugira za infections zo mu rwungano rw’inkari kuburyo budasanzwe.
14. Kugira umujinya cyane.
15. Kubabara cyane mu gihe cy’imihango.
Niba ufite iki kibazo cyangwa se ushaka kucyirinda,Dore ubufasha

Ushobora kuba ugira bimwe muri biriya bimenyetso twavuze haruguru,ariko ntibisobanuye ko imisemburo yawe yagabanyutse,ni byiza kujya ku bahanga mu by’imyororokere (Gynicologist) akaba aribo baguzuma neza.Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu bimera,zitagira ingaruka ku buzima.Izo nyunganiramirire zifasha kongera iyo misemburo iba yaragabanyutse.

Izi nyunganiramirire zirizewe kandi zikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga.Muri zo twavugamo nka Soypower Capsule, Royal Jelly Capsule, Calcium capsules,…

Uramutse uzikeneye, wahamagara kuri 0788698813 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo