Ubuhamya bw’uwakize Coronavirus...agifatwa ngo ntiyari akibasha kumva uburyohe

Oluwaseun Ayodeji Osowobi ukomoka muri Nigeria avuga ko ubu agiye kwihatira gukora ubuvugizi ku myumvire itariyo abantu bamwe bafite kuri Coronavirus(Covid-19) nyuma yo kuyikira kuko ngo ni ikintu atagira uwo acyifuriza.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 yatagarije Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko ibimenyetso by’iki cyorezo byatangiye kumugaragaraho ubwo yari akimara kuva mu Bwongereza mu rugendo yari yagiyemo mu munsi mukuru wa ‘ Commonwealth Day Service’ aho yari yagiye atwaye ibendera ry’igihugu cye. Ni umunsi wabereye i Londres mu Bwongereza tariki 9 Werurwe 2020.

Ubwo ngo yari ageze mu Mujyi wa Lagos yararwaye biba ngombwa ko ajya kwisuzumisha Covid-19.

Ibisubizo byagaragaje ko yanduye Covid-19 bituma Osowobi ajyanwa mu bitaro byabugenewe ngo ahabwe ubuvuzi anitabweho. Yagumye mu kato kugeza mu cyumweru cyashize ari nabwo yasezerewe nyuma yo gukira Covid-19.

Ubusanzwe Osowobi ahagarariye umushinga wo kurwanya ifatwa ku ngufu ry’abakobwa n’abagore. Yagiranye ikiganiro na Al Jazeera asobanura uko byamugendekeye kuva yanduye kugeza akize Covid-19.

Al Jazeera: Wiyumvise gute nyuma yo gukira Covid-19 ?

Osowobi: Birashimisha cyane gukira Covid-19. Iyo urebye imibare y’abantu imaze guhitana, biteye ubwoba. Nishimiye kuba nkiri muzima ariko nkanishimira experience nabashije kuhakura nzajya nsangiza abantu mbabwira ko Covid-19 atari igihuha nkuko benshi muri Nigeria babyibwira.

Al Jazeera: Wari ufite ibihe bimenyetso ubwo wafatwaga ?

Osowobi: Nari mfite umuriro mwinshi, nkorora cyane ndetse nta n’ubushake bwo kurya nari mfite (loss of appetite). Nari mfite byinshi mu bimenyetso bya Covid-19 ari nayo mpamvu numvise ari ngombwa ko njya kwisuzumisha kugira ngo menye neza ibyari biri kumbaho kuko numvaga ndwaye cyane kandi ntari koroherwa.

Virus yazahaje ubuzima bwanjye, ingira umunyantege nke. Nari mfite isereri buri segonda, ndi kuruka. Sinari nkibasha kumva uburyohe ariko guhumurirwa byo byariyongeraga cyane kuburyo nabashaga guhumurirwa amazi, ibiryo ndetse n’amasabune.

Ibintu byari byambereye bibi cyane kandi binkomereye ariko ndishimira ko nabashije kuyitsinda. Ni ikintu ntakwifuriza uwo ariwe wese.

Al Jazeera: Wumvaga umerewe gute ukimara kubona ko bagusenzemo Covid-19 ?

Osowobi: Ikintu cya mbere cyaje mu ntekerezo zanjye cyari ikibazo kigira kiti Ese ngiye gupfa ? Nari mfite ubwoba ko nanjye ndi mu bari bubarurwe ko bapfuye. Naribazaga nti Ese Nigeria yiteguye guhangana n’iki cyorezo ? Ese Leta ya Lagos yaba yiteguye neza ? Nari mfite ubwoba.

Al Jazeera: Aho wari uri kuvurirwa wari ubanye gute n’abaganga ?

Osowobi: Byari byiza uretse ubwoba nabanje kugira mu minsi ya mbere ariko twabashije kubaka umubano uko iminsi yahitaga. Nabashije kubona ukuntu bakoreshaga imbaraga zabo zose mu kuvura no guha serivisi nziza abari aho muri centre twari turwariyemo. Nari mfite numero y’umwe mu baganga, nkajya mwandikira mubwira uko merewe cyangwa se nkamuhamagara iyo nuyumvaga mu buryo budasanzwe.

Mu gihe nari ngifite ikimenyetso cyo kuruka, naramwandikiraga nti Mfasha , sinshaka gupfa. Bamwe mu badasha ba muganga (nurses) barazaga bakantera imbaraga, tugasengera hamwe.

Al Jazeera: Ni ubuhe buvuzi wahawe ?

Osowobi: Nahawe imiti ihangana na Covid-19 ndetse ikanarwanya n’izindi ngaruka iyo miti yashoboraga gutera. Hari n’igihe imiti ituma ntaruka itakoraga, bikaba ngombwa ko bantera inshinge zituma ntaruka. Hari igihe byabaga ngombwa ko nishyiramo ko ntagomba kuruka kugira ngo ntaruka n’imiti nabaga nanyweye ariko Virus yatumaga nsohora buri cyose. Ni urugamba nabashije gutsinda.

Al Jazeera: Ni ryari ibintu byatangiye guhinduka ?

Osowobi: Nongeye kwisuzumisha ubwo kuruka byari bimaze kurangira, isereri igenda ishira. Cyari ikimenyetso cy’uko ndi koroherwa. Natangiye kwishima kuko byanyongereye icyizere cyo gukira.

Bakomezaga gupima umuriro wanjye buri gitondo, nimugoroba no mu gicuku, bakabona biri kugenda neza. Umuvuduko w’amaraso nawo wari ukomeje kumera neza ndetse mbasha kongera kumva uburyohe n’uburure bw’ibintu. Niyumvisemo icyizere cyo kubasha gutsinda.

Al Jazeera: Ni ubuhe butumwa wagenera abantu batarandura iyi virus ?

Osowobi: Ndabasabye mukarabe intoki, mukoreshe imiti yabugenewe mu gusukura intoki ndetse by’akarusho mugume mu ngo uko mwabishobora kose, mwirinda kujya ahantu hari abantu benshi, mwanahajya mugashyiramo intera ku buryo niyo waba wanduye utakwanduza abandi kuko ushobora kuba ufite Covid-19 utanabizi.

Kujya ahantu hari abantu benshi si ngombwa, icy’ingenzi ni ubuzima bwawe.

Al Jazeera: Ni iki uteganya gukora nyuma y’ibyo wanyuzemo kugeza ukize ?

Osowobi: Ndashaka gukomeza gukora ubuvugizi kuko nabonye ko hari abagikerensa iki cyorezo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo