Tangawizi wongeyeho indimu ni icyayi cyiza kivura kikanarinda

Icyayi cya tangawizi n’indimu kizwiho kongerera umubiri ingufu, kongera ubudahangarwa bw’umubiri ndetse no gufasha mu mikorere inyuranye y’umubiri.

Uruvange rwabyo rero twakita icyayi cya tangawizi n’indimu rukomatanya ibyiza bya buri kimwe nuko urwo ruvange rukaba ingenzi ku buzima bwacu bwa buri munsi.

Ni gute icyayi cya tangawizi n’indimu gikorwa ?

Nyuma yo gucanira amazi akabira, ukataguriramo tangawizi (ikijumba kimwe kirahagije muri 250mL z’amazi ni ukuvuga igikombe), noneho ugakamuriramo igisate cy’indimu ukareka bikivanga mu gihe byibuze cy’iminota 5 ku muriro mucye.

Uramimina ukanywa gusa ushatse wakongeramo ubuki ngo byongere icyanga uretseko no kubinywa byonyine wumva bifite icyanga rwose.

Akamaro k’icyayi cya tangawizi n’indimu ku buzima

1.Isesemi no kugugara mu nda

Muri tangawizi dusangamo zingiber, kikaba ikinyabutabire kizwiho kurwanya no kwirukana bagiteri mbi zifata mu gifu zigatuma igogorwa ritagenda neza. Si ibyo gusa kuko inazwiho kurinda isesemi cyane cyane ku bagore batwite. Indimu yo burya irwanya ikirungurira ikanavura kugugara no gutumba nyuma yo kurya. Uruvange rwabyo rubikorera rimwe byose.

2.Gutekereza

Iki cyayi byagaragaye ko gifasha abakinywa gutekereza byihuse ndetse no kugira ingufu z’ubwonko no gufata mu mutwe. Ndetse gifasha mu koroshya uturandaryi no kurwanya umunabi bigatera ibitekerezo bizima. Kirwanya kandi indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru ndetse kikarinda stress.

3.Uruhu

Kuba indimu na tangawizi bikungahaye ku ma vitamin anyuranye n’izindi ntungamubiri, bigirira akamaro uruhu. Ushobora kunywa uru ruvange cyangwa se ukarwisiga ku ruhu ahantu wumva hari uburyaryate kandi nta cyakurumye.

Uru ruvange rukaba rutuma hakorwa uturemangingofatizo dushyashya ndetse rukanarinda kuba uruhu rwafatwa n’indwara zandura cyane cyane iziterwa na virus na bagiteri zifata ku ruhu.

4.Gutakaza ibiro

Tangawizi izwiho gufasha mu mikorere yihuse y’umubiri bityo kunywa icyayi irimo bikaba bituma wumva uhaze nuko ukaza kurya gacye. Niyo mpamvu mu gihe wifuza gutakaza ibiro, kunywa uru ruvange buri gitondo bituma umubiri utwika calories nyinshi kuko bibarinda kuza kugira ikindi bafata mbere y’ifunguro rya ku manywa.

5.Imisatsi ikomeye

Kuva na kera tangawizi n’indimu byagiye bikoreshwa buri cyose ukwacyo mu gutuma ugira umusatsi ukomeye. Uruvange rwabo rero ruba rukungahaye kuri vitamin A na C, zose zizwiho gutuma imisatsi ikura kandi igakomera ndetse bikanarinda imisatsi gupfukagurika.

6.Ubudahangarwa

Tangawizi n’indimu byose bizwiho kuba mu mafunguro akomeye mu kongerera ingufu ubudahangarwa bwacu bityo bikarinda umubiri indwara zinyuranye. Nko mu gihe warwaye inkorora n’ibicurane, kunywa iki cyayi 2 ku munsi birakuvura rwose ukaba muryerye.

7.Diyabete

Mu kuringaniza igipimo cy’isukari yo mu maraso nta kiza ku isonga kurenza tangawizi. Ituma umubiri ukora insulin ihagije bityo igipimo cy’isukari yo mu maraso kikamanuka. Niyo mpamvu mu gihe cyose ufite iyi ndwara cyangwa se ufite ibimenyetso by’uko ushobora kuyirwara, ari byiza kunywa iki cyayi

8.Kugabanya uburibwe

Kuba tangawizi izwiho kurwanya ububabare no kubyimbirwa bituma uru ruvange ruba ingenzi mu kurwanya uburibwe bunyuranye. Waba urwaye umutwe, uribwa iryinyo, uri mu mihango ibabaza, urwaye umugongo, cyangwa se umaze kubagwa, iki cyayi kizagufasha koroherwa n’uburibwe.

9.Kurwanya umunabi

Kuko iki cyayi nubundi gifasha mu mikorere myiza y’ubwonko no gufasha uturandaryi gukora neza, ni cyiza mu kurwanya umunabi waba uwo waramukanye cyangwa uwo watewe na stress z’akazi cyangwa ibindi binyuranye. Kukinywa bizatuma wirirwana akanyamuneza kandi bikurinde umushiha n’ibijyana na wo.

Icyitonderwa

Kuri bamwe nyuma yo kunywa iki cyayi bashobora kugira ikirungurira cyangwa kuribwa mu gifu. Ibi biterwa ahanini nuko igifu kitihanganira tangawizi cyangwa se kigira ubwivumbure kuri yo. Mu gihe bikubayeho ni byiza kubihagarika cyangwa se ukajya ukinywa ubundi ukarenzaho bicarbonate.

UmutiHealth

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo