Sobanukirwa Vigpower,umuti mwimerere ufasha abagabo bagira ubushake buke

Imigendekere mibi yo gutera akabariro nicyo kibazo cy’ibanze giteza ubwumvikane buke hagati y’abashakanye ndetse bakaba banacana inyuma . Abagabo bakunda gucika intege muri iki gikorwa cyangwa se ntibabashe kwizihira abagore babo bibatera ipfunwe.

Kutamara amata, kugira ubushake buke cyangwa bwa ntabwo(impuissance), kumara igihe gito mu gihe cy’igikorwa ni bimwe mu bibazo bihurirwaho n’abagabo benshi nyamara bituma bumva bahora biyanze kuko baba batabasha kurangiza inshingano zabo nk’abagabo.

Mu mpamvu zitera kugira ubushake buke harimo izikomoka ku burwayi bunyuranye cyane cyane iy’iminsi ituma habaho gushyukwa ku mugabo. Aha twavuga iminsi iyobora amaraso mu mubiri (vaisseaux sanguins), iminsi yo mu mutwe (les nerfs ), n’izndi ndwara zinyuranye harimo na diyabeti.

Indi nkomoko ishobora gutera umugabo kubura ubushake ni ituruka ku ku mibanire n’uwo bashakanye, guhora ananirwa gutera urubariro uko bikwiye bigahora bimuhangayikishije n’ibindi.

Mu gushaka gufasha aba bagabo twanyarukiye ku ivuriro Horaho Life rivura indwara zinyuranye ariko by’umwihariko bakaba bafite umuti ufasha abagabo cyane bafite ibibazo nk’ibyo twavuze haruguru witwa Vigpower uba ukoze mu buryo bw’ibinini.

Uyu muti ukomeje gufasha benshi mu bagabo bawukoresheje ndetse benshi bawuvuga imyato. Vigpower ni umuti ufite akamaro kanini cyane cyane ku bagabo bagira ubushake buke mu gihe cyo gutera akabariro. Hari ababa baragiye kwa muganga ariko ikibazo ntigikemuke. Uyu muti wa Vigpower ukoze mu bimera uwukoresheje asezera burundu kuri iki kibazo gikomeje gutandukanya imiryango myinshi.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com yagiranye na Uwizeye Dieudonne wo muri Horaho Life yadutangarije ko benshi mu babagana bagarutse kubashimira kubwo kubafasha.

Ati " Ubundi twe dukurikirana umurwayi n’uko afata imiti. Abagabo twagiye duha uyu muti benshi bagarutse kudushimira kuko ahanini bazaga ingo zabo zirimo ibibazo kubera kugira ubushake buke mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kurangiza vuba, gutinda kongera kugira ubushake n’ibindi bibazo binyuranye."

Yunzemo ati " Ni umuti mwiza kuko nta ngaruka mbi ugira ku mubiri w’umuntu. Utangira kugira ingaruka nziza kuwukoresheje nibura mu gihe cy’ibyumweru hagati ya bitatu n’ukwezi kumwe.”

Uwizeye Dieudonne kandi yadutangarije ko uretse Vigpower banafite undi muti witwa Zinc tablet nawo ufasha abagabo cyane.

Akamaro ka vig power capsule ku bagabo

 Ifasha kongerera abagabo imbaraga
 Yongera umubare w’intanga kubagabo ukanazifasha gukomera
 Ituma umwuka mwiza wa oxygen utembera neza mu mubiri no ku gitsina
 Izibura imitsi yo ku gitsina bigatuma umugabo agira ubushake buhagije
 Irinda udusabo tw’intanga ngabo kwangirika
 Ifasha abafite ikibazo cy’impyiko n’indwara ya prostate

Horaho Life ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3 mu muryango wa 302.
Ukeneye ibindi bisonuro birambuye kuri uyu muti wa vigpower wahamagara kuri numero zo muri Horaho life: 0788698813.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo