Sobanukirwa Ginseng ,ikimera gitangaje mu kurinda no guhangana n’indwara

Muri iki gihe uko isi igenda itera imbere, ni nako hari indwara zitandukanye zizahaza ubuzima bw’umuntu. Aha twavugamo nka Diyabeti, kanseri, Asima, SIDA n’izindi.

Muri zo hari izizahaza umubiri bigatuma abasirikare barinda umubiri bagabanyuka, bityo ubudahangarwa bw’umubiri bukajya hasi cyane umuntu akazahara. Imiti dukoresha mu kuvura izo ndwara, imyinshi iba ikoze mu bimera, gusa bashobora kongeramo ibindi bintu.

Wari uzi ko hari ikimera gifasha kurwanya indwara zitandukanye ?

Reka turebe akamaro k’icyo kimera bita Ginseng mu mubiri w’umuntu akaba ari nacyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Ginseng ni iki ?

Ginseng ni igihingwa gikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea),ariyo ita Asian Ginseng ndetse no muri America na Canada ariyo yitwa American Ginseng. Ni igihingwa kigira amababi ndetse n’inguri cyangwa se imizi. Iki gihingwa kifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

Ni akahe kamro Ginseng ifasha umubiri w’umuntu ?

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa medicalnewstoday rubivuga, Ginseng ifite akamaro kenshi mu kurinda ndetse no kuvura indwara zitandukanye.

Ibintu 10 by’ingenzi Ginseng ifasha umubiri

1. Abahanga bagaragaje ko iki gihingwa kizamura abasirikari b’umubiri hagati y’iminsi 2 cyangwa 3.

2. Abantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA,iki gihingwa ni cyiza kuri bo kuko gituma abasirikari b’umubiri wabo bazamuka,bigatuma indwara zitandukanye zitabibasira.

3. Ifasha umubiri kudacika intege ( Energy provider).

4. Ifasha ubwonko gukora neza bigatuma umuntu atekereza neza.

5. Irinda kubyimbirwa ku buryo bworoshye (Anti-inflammatory effects)

6. Iyo ukoresha iki gihingwa,uturemangingo twa kanseri ntabwo twiyongera,ibyo bigatuma wirinda kanseri,ubu iri kugenda ihitana benshi ku isi.Ndetse igafasha n’abarwaye kanseri kutazahara.

7. Ifasha abagabo bagira ikibazo cyo kudafata umurego neza kw’igitsina (Erectile dysfunction).

8. Ihangana cyane na mikorobi zangiza umubiri.

9. Iyi Ginseng ifasha abantu bafite ibisebe byananiranye,kuko iyo uyifashe,igisebe gitangira gukira vuba vuba.

10. Uvura ibibyimba mu mubiri.

Iki gihingwa kitaboneka mu Rwanda, nta bindi kibonekamo ?

Mu Rwanda ntabwo duhinga iyi Ginseng ariko hari inyunganiramirire yitwa Ginseng.

Rh Capsule iboneka hano iwacu ikoze muri kiriya kimera twabonye haruguru.Irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga.kaba nta ngaruka igira ku mubiri w’uwayikoresheje.

Ukeneye izi nyunganiramirire, wagana aho Horaho Life ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3, mu nyubako ya 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0789433795/0726355630.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo