Niba ushaka kwirinda kwibagirwa, kugira ubwonko bukora neza ,ibi nibyo uzibandaho mu mirire yawe

Ubwonko ni igice cy’ingenzi mu mubiri wacu. Gikora imirimo myinshi gishinzwe gutekereza ndetse no gutanga amabwiriza ku bindi bice by’umubiri. Iyo ubwonko budakora neza, usanga umuntu ibyo akora nta bwenge ashyiramo, ariho usanga ashobora kugenda mu muhanda yambaye ubusa, avuga ibiterekeranye cyangwa arwana.

Uko umuntu agenda asaza ni nako uturemangingo tw’ubwonko bita Neurons tugenda dushira kandi two ntidusimbuzwa utundi ni nayo mpamvu uzabona umuntu ushaje aba atekereza nk’abana bato.

Iyo umuntu ashaje nabwo cyangwa afite uburwayi runaka butuma yibagirwa cyangwa ugasanga imitekerereze ye yagabanutse.Bishobora no kuba rero ku bakiri bato ugasanga imikorere y’ubwonko iri hasi. Ni byiza rero kubusigasira.

Ibiribwa bifasha ubwonko gukora neza

1. Amafi

Amafi ya salmon, mackerel, tilapia, sardines n’izindi zikungahaye ku binure bita omega-3, birimo DHA (Docosahexaenoic acid).Iyi DHA mu bwonko ni ingenzi cyane kuko ituma uturemangingo two mu bwonko dukora neza.

2. Imboga rwatsi

Imboga zinyuranye nka epinari, broccoli, imbwija, dodo n’izindi ni isoko nziza ya vitamini E na B9. Vitamini B9 ishwanyaguza homocysteine iyi ikaba izwiho gutuma uturemangingo two mu bwonko dupfa ikanatera ibibazo by’umutima, vitamini B9 ibi byose irabirwanya.Ikindi kandi izi mboga niho dusanga amavitamini atandukanye afasha ubwonko gukora neza.

3. Avoka

Avoka ni urubuto rwihariye kuko rurimo vitamini zigera kuri 11, muri zo harimo vitamini E izwiho gusukura. Ubushakashatsi bwerekana ko kurya avoka birwanya ibyago byo kurwara indwara ya Alzheimer’s (indwara ifata ubwonko igatera kwibagirwa aho ushobora no kwibagirwa aho utaha cyangwa izina ryawe).

4. Impeke

Impeke ni ibyo kurya bikungahaye ku byo bita fibres. Iyo tuvuga impeke tuba tuvuga umuceri, ingano, ibigori, utubuto twa sezame, inzuzi z’ibihaza, uburo, amasaka. Ibi byo kurya byo muri ubu bwoko ntibivuze ngo ubirye byonyine, ahubwo bishyirwa mu yandi mafunguro. Ushobora kubinywa mu gikoma, kubirya, bigafasha umubiri gusohora imyanda bityo bikarinda iyangirika ry’imitsi ijyana amaraso mu bwonko.

5. Vino itukura

Ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko abantu banywa divayi itukura ariko ntibarenze akarahure 1 ku munsi bakagafata nyuma yo kurya, ubwonko bwabo bwibuka cyane kurenza abanywa bakarenza urugero. Si ibyo gusa kuko alukolo muri rusange ku gipimo cyemewe ituma ubwenge bushabuka ndetse ukibuka vuba.

Imyitozo ngorora mubiri

Gukora siporo cyangwa se imyitozo ngororamubiri bituma umubiri wawe ushyuha, ubwonko bukaruhuka bityo imitekerereze ikagenda neza. Ni umuti mwiza rero ku bafite ikibazo cyo kwibagirwa. Ukibuka ko nyuma yo gukora siporo kandi ugomba kurya no kunywa ibisimbura ibyo watakaje.

Wari uzi ko hari inyunganiramirire zifasha ubwonko gukora neza ndetse zikanakurinda n’indwara ifata ubwonko ya Stroke?

Ni byiza ko mu mirire yawe wibanda kuri biriya twavuze haruguru,gusa nanone hari igihe ushobora kuba ufite ikibazo cyo kwibagirwa cyangwa se wumva ubwonko bwawe budakora neza,ubu rero habonetse inyunganiramirire zikozwe mu bimera ndetse no mu mafi,zifasha ubwonko gukora neza ndetse zikarinda no kwibagirwa.Izi nyunganiramirire zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).Muri zo twavugamo nka Deep Sea Fish oil Capsule (omega-3), Soybean Lecithin capsules, Multivitamin Capsules, Compound Marrow Powder,…

Twabibutsa ko izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje. Uramutse uzikeneye wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

PT jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo