Ni ryari bibujijwe kunywa Microgynon, umuti urinda gusama inda itateganyijwe ?

Umukunzi wacu yadusabye ko twamubariza abaganga cyangwa inzobere uko umuti wa Microgynon ukora ndetse niba nta ngaruka mbi ugira ku buzima bw’uwawukoresheje n’igihe ubujijwe kuwunywa.

Mu gushaka igisubizo cy’ikibazo yatubajije, rwandamagazine.com yegereye Natacha Baranyuzwe , inzobere mu by’imiti(Pharmacist) ukorera muri Vita Gratia Pharmacy iherereye ku Kicukiro Centre aduha bimwe mu bisobanuro kuri microgynon.

Yatangiye atubwira ko umuti wa Microgynon ugizwe n’imiti ibiri:Ethinylestradiol 30 micrograms , Levonorgestel 150 micrograms igakoreshwa mu kuringaniza imbyaro.

Microgynon ikora ite ?

Imisemburo ikoze Microgynon, Ethinylestradiol na levonorgestel ikorerwa mu nganda ikaba isa n’imisemburo ikorwa n’umubiri yitwa Oestrogen na Progesterone. Ethinylestradiol isa na oesttrogen naho levonorgestel ijya gusa progesterone.

Iyo misemburo igenda yiyongera mu kwezi kw’umugore, ibyo nibyo bitera ko intanga ngore iva aho yakorewe ikajya aho itegerereza ko izahura n’intanga ngabo. Nibyo bita ‘Ovulation’mu gifaransa. Iyo iyo ntanga ngore itahuye n’intanga ngabo , imisemburo itangira kugabanuka noneho ukwezi kw’ umugore kwarangira akabona imihango .

Iyo misemburo ikorerwa mu nganda kuko isa nikorwa n’umubiri, iyo umugore ayinyweye mu kinini buri munsi, umubiri we ntumenya kuyitandukanya n’iyo usanzwe ukora ahubwo umubiri wibeshya ko ari ya yindi ya Oestrogene na progesterone. Iyo bigenze gutyo, intanga ngore ntiba igisohotse kuko ubwinshi bw’iyo misemburo iba mu binini bya ‘microgynon’ butuma umubiri wibeshya ko intanga ngore yamaze gusohoka kera kandi ataribyo bityo intanga yari gusohoka ntibe igisohotse. Iyo umugore abonanye n’umugabo muri icyo gihe ntashobora gusama kuko nta ntanga ngore iba ihari ngo ihure n’intanga ngabo.

Kunywa microgynon ni byiza kuko bituma umugore agira mu mihango ku gihe kandi ntababare cyane mu gihe cy’imihango. Rimwe na rimwe muganga ashobora kuyandikira umugore ugira imihango itazira igihe, imihango idashira cyangwa imihango ibabaza cyane.

Uko banywa Microgynon

 Unywa ikinini buri munsi mu minsi 21

 Imimnsi 21 iyo irangiye unywa ibinini bitarimo imisemburo mu minsi 7. Muri iyo minsi 7 ujya mu mihango kuko imisemburo iba yagabanutse.

 Nyuma y’iyo minsi 7 ugomba guhita utangira kunywa bya binini birimo imisemburo nubwo iyo mihango yaba itararangira.

 Iyo ari ubwa mbere ugiye gutangira kunywa Microgynon, ni byiza gutangira ku munsi wa mbere w’mihango iyo ugira ukwezi kugufi. Iyo ugira ukwezi kurekure ushatse wayitangira ku munsi wa nyuma w’imihango.

 Iyo ushaka gutangira kunywa microgynon hagati mu kwezi ugomba kubanza kumenya neza ko udatwite. Iyo usanze udatwite, microgynon itangira gukora hashize iminsi 7 uyinywa.

 Iyo ukimara kubyara ariko utonsa, ushobora gutangira microgynon ku munsi wa 21 uhereye igihe wabyariye. Icyo gihe ihita itangira gukora ako kanya. Ariko, iyo uyitangiye iminsi 21 yararenze, ugomba gutegereza iminsi 7 uyinywa kugirango itangire gukora.

Ni ryari bibujijwe kunywa Microgynon

• Igihe ucyeka ko utwite
• Igihe wonsa
• Iyo ufite umubyibuho ukabije
•Iyo ufite indwara y’umutima
•Iyo ufite umuvuduko mwinshi w’amaraso
•Iyo urwaye Diabete
•Iyo ukunda kurwara umutwe.

Undi muti cyangwa uburwayi ushaka ko tuzakubariza muganga , wohereza ubutumwa bwawe kuri email:[email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • nitwa nyirabahashyi beatrise

    tubashimiye kubwisobanuro byiza mwaduhae kuburyo tugomba gukoresha imiti irind gusama muburyo umuntu atategue ok turabashimie hanyuma tunifuzako mwazatwegerere kd inzobere kundwara ya kanseri se ifata ite ?ibimenyetso byayo nibihe ? se byashoboka kuyirinda cg turabashimiye kubwibizubizo byanyu byingirakamaro

    - 10/12/2017 - 10:11
  • Kamali

    nonese ubwo ushatse kuringaniza imbyaro iyo imiti uyinywa imyaka yose buri munsi?

    - 10/12/2017 - 10:22
  • Kamikazi rozine

    Ese kurubyiruko biremewe kubinywa??murakoze

    - 27/10/2018 - 10:38
Tanga Igitekerezo