Ni irihe huriro riri hagati yo kunywa inzoga nyinshi no kubyibuha ?

Abaganga n’abajyanama mu mirire , bakunda kugira inama abantu bashaka kunanuka no gutakaza ibiro, kureka inzoga. Ni ukuri kuko isukari, ibinure (graisses) ndetse n’umusemburo w’inzoga bifite aho bihurira. Ariko se bihurira he? Kuki inzoga zituma umuntu abyibuha?

Ihuriro ry’inzoga no kubyibuha niryo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Kunywa ikirahure kimwe cy’umuvinyo utukura (vin rouge ) ku munsi ntabwo ari bibi ku buzima bw’umuntu ndetse rimwe na rimwe abaganga barabisaba (recommandé par les médecins) ariko ku buryo bikorwa mu buryo butarengeje urugero.

Ikinyamakuru cyandika ku buzima, Passe Port Sante mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ’Pourquoi l’alcool fait-il grossir ?’ gitangaza ko Vino itukura ifasha mu kurinda imitsi ndetse igafasha mu kuringaniza urugimbu (cholestérol) mu mubiri kubera ibintu iba ikozemo.

Ariko uru rubuga rukomeza rutangaza ko umusemburo w’inzoga ubwawo ntakintu kiba kiwurimo umubiri wakenera kwifashisha.

Iyo inzoga igeze mu mubiri, umubiri muri rusange, cyane cyane ufatanyije n’umwijima bikora ku buryo biyisohora. Imirimo myinshi irakorwa (réactions chimiques) kugira ngo umusemburo w’inzoga uhindurwemo ibindi bintu byafasha mu ikorwa rya aside yitwa ‘Acides gras’. Icyo gihe itwikwa ry’ibinure (combustion des graisses ) rihita ritangira kugenda gahoro ari nabyo ahanini bitera umubyibuho kuko ibinure biba bitagitwikwa ku buryo busanzwe.

Ikindi ni uko iyo umuntu anyweye inzoga, ubushake bwo kurya buhita buhinduka. Kunywa inzoga bituma ubushake bwo kurya bwiyongera cyane kuko umubiri wacu ukenera kurya cyane iyo twawuhaye inzoga kurusha uko wagira ‘appetit’ igihe wanyweye amazi.

Ikibitera ni uko igice cy’ubwonko cyitwa hypothalamus (glande du cerveau) iyobora imikorere y’imisemburo ndetse kikaba ari nacyo gice kigenga ubushake bwo kurya, giteshwa umurongo n’umusemburo w’inzoga uba wamaze kwinjira mu mubiri.

Iyi niyo mpamvu bigorana ko umuntu uri kunywa inzoga yarekeraho kurya nkuko byasobanuwe na professeur Seeley , inzobere mu mitekerereze ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Passe Port Sante ikomeza itangaza ko umuntu wanyweye inzoga akongeraho kurya ibiryo by’ibinyamavuta binyuranye nk’ifiriti biri mu bituma unywa inzoga kenshi arushaho kubyibuha.

Ni urugero rungana iki umuntu ushaka kutabyibuha yanywa ?

Iki ni ikibazo cyibazwa na benshi :ingano yanywebwa n’umuntu wamaze kubyibuha cyane ariko udashaka kureka inzoga.

Inama mwene uyu muntu agirwa ni ukureka inzoga burundu. Icyo bimufasha ni uko umubiri biwufasha gutwika neza ibinyamavuta kurusha uko wari kubikora umuntu yanyweye inzoga.

Umuntu kandi ushaka gutakaza ibiro yatewe no kunywa inzoga nyinshi, uretse kuzireka, anagirwa inama yo gukora imyitozo ngororamubiri.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ritangaza ko kunywa inzoga mu rugero ari ukunywa ibirahure 14 by’ibinyobwa bisembuye ku cyumweru ku bagore (ni ukuvuga 2 ku munsi) n’ibirahure 21 ku cyumweru ku bagabo (ibirahure 3 ku munsi).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo